Digiqole ad

Maj Dr Rugomwa ngo yabwiye uyobora Umudugudu ati “Namwirangirije”

 Maj Dr Rugomwa ngo yabwiye uyobora Umudugudu ati “Namwirangirije”

Maj Dr Rugomwa avuga ko atishe umusore w’imyaka 18 ahubwo yitabaraga. Photo/Umuseke

Urubanza ubushinjacyaha bwa gisirikare bukurikiranyemo Maj Dr Aimable Rugomwa uyu munsi humviswe abatangabuhamya barindwi bo ku mpande zombi. Umwe muri bo ni umuyobozi w’Umudugudu icyaha cyabereyemo wavuze ko yahamagawe na Maj Rugomwa ko yafashe umujura ariko ‘yamwirangirije.’

Maj Dr Rugomwa avuga ko atishe umusore w'imyaka 18 ahubwo yitabaraga
Maj Dr Rugomwa avuga ko atishe umusore w’imyaka 18 ahubwo yitabaraga. Photo/Umuseke

Maj Dr Rugomwa araburana ahakana icyaha cyo kwica umusore w’imyaka 18 mu kwezi kwa cyenda 2016 abanje kumukubita, we avuga ko yafashe umujura bakarwana bikamuviramo gupfa.

Uyu munsi humviswe abatangabuhamya barindwi barimo bane bo ku ruhande rw’uregwa. Aba batangabuhamya barimo abazamu, abaturanye n’umuyobozi w’Umudugudu w’Ubumwe mu murenge wa Kanombe, waje ku busabe bw’uregwa.

Iburanisha rya none ritangira, Maj Dr Rugomwa yagarutse ku nyandiko ivuga ko umugore we yamubujije kwica yasomwe ubushize, avuga ko muri iyi nyandiko mvugo y’umugore we Umushinjacyaha yirengagiza amakuru amwe ayirimo agafata ako gace gusa k’uko umugore we avuga ko yamubujije kwica.

Maj Rugomwa akavuga ko hari ibindi {umugore we} yasobanuye by’uko umujura yamuteye bakarwana umujura akagira ibikomere bikamuviramo gupfa. Bikavuga ko ngo we atishe abigambiriye.
Umuzamu yabareberaga mu giti

Umwe mu batanze ubuhamya witwa John Rurangwa, ni umuzamu wo mu rugo rw’abaturanyi, yavuze ko yumvise umwana atatse mu rugo begeranye maze akurira igiti cy’ipera akareba yo.

Avuga ko yabonye uyu musirikare na mukuru we bareganwa (Nsanzimfura Mamerito) bakurura nyakwigendera bamwinjiza mu gipangu cyabo bakamukubita.

Rurangwa avuga ko atigeze atabara kuko ari mu rugo rw’umusirikare kandi mukuru.

Rurangwa we avuga ko nyuma y’akanya abantu benshi bahuruye bumvise ko hishwe umwana, maze ngo Rugomwa agihari akamutunga ikintu yari afite akamubwira ngo “ni wowe nsigaje

Maj Dr Rugombwa avuga ko uyu mutangabuhamya  Rurangwa John abogamye kuko basanzwe bafitanye ikibazo kuva mu 2012 kuko ngo yamwibye telephone, (mu rukiko ntabwo yagaragaje niba iki cyaha cyaramuhamye).

Umuyobozi w’Umudugudu wabereyemo ibi bigikekwa ko ari icyaha, Mudahemuka Jean Baptiste waje mu batangabuhamya b’uregwa, yavuze ko biriya bimaze kuba yahamagawe n’uyu uregwa akamubwira ko yafashe umujura.

Avuga ko yahageze asanga nyakwigendera aryamye mu kizenga cy’amaraso azi ko ari umujura koko, ariko nyuma aza kubona iwabo w’umwana bahagaze.

Uyu muyobozi ngo yamubajije niba atari bubashe kumucika maze Maj Rugomwa aramusubiza ngo “Namwirangirije”

 

Abandi batangabuhamya bumviswe ni Rugenera Jean Pierre akaba ari muramu wa Major Dr. Rugomwa ari na we nyiri imodoka aho yavuze ko yaje gufata imodoka saa cyenda z’amanywa (15h00) asanga ipine irambitse hasi, hari n’urufunguzo rwayo, ngo yasabwe kuyitwara maze agasubizamo ipine aragenda.

Undi ni Mukangoga Rosette wari umucuruzi hafi yo kwa Major Dr. Rugomwa ngo nyakwigendera yamuguriye fata zirindwi nyuma aragaruka agura Primus imwe. Ari naho ubushinjacyaha buvuga ko yishwe ariyo avuye kugura.

Ibi Umushinjacyaha abiheraho ashinja uyu musirikare kuba atarigeze atabaza abonye umujura cyangwa amufashe ahubwo yahamagaye ari uko amaze kumwirangiriza.

Abunganira uregwa bo bavuga ko uwapfuye yishwe n’ibikomere kuko atabonye ubutabazi vuba, kandi ko umukiriya wabo atishe ahubwo yitabaraga.

Urubanza rwasubitswe hamaze kumvwa aba batangabuhamya barindwi. Abacamanza bavuze ko ruzasubukurwa tariki 20/07/2017

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

25 Comments

  • Ariko uyu musirikare yaretse kugumya gushinyagurira uyu muryango wa nyakwigendera. akemera icyaha, agasaba imbabazi abanyarwanda, umuryango y’iciye ndetse n’abamugiriye icyizere cyo kuba Major. cyakora rubanda rugira umutima ukomeye. ari sinamwishe, ni ibikomere kuko yabuze ubutabazi bwihuse. hanyuma iyo utamudiha yari gukomereka? uku ni ugushinyagura

    • nonese yamusanze iwabo aramwica? twagiye twemera ko dufite abana babajura batunaniye , ikosa afite nukwihanira bikavamo urupfu, ariko we umujura yamusanze iwe murupangu aje kwiba akunita atitaye nuwahe, inama nagira ababyeyi nimukurikirane uburere bwabana banyu ntibakababana kuko bapfuye mushaka kubariraho, njye bose ntabonzi ndavuga uko mbibona. kandi nibutsa abatanga comments ko icyaha ari gatozi barekane nokugumya kuvuganabi ingabo zigihugu kuko zifite indangagaciro zibaranga

      • Ese ubundi wowe uba mu kihe gihugu? Yamukurubanye amukura hanze ajya kumwica. Aho yari avuye barabihamya,uwamuboneye mu giti arabivuga,umugore we wamubujije kwica arabivuga, none wowe ngo abana ni abajura? Niba ari na mwene wanyu cg inshuti yawe, byemere afite umutima w impyisi wo kwica en plus abana. Dr + major muzima Uzi amategeko? Niyo aba umujura ntiyagombaga kumwica. Uru ni urugero rwiza rw abantu biga bakagira ikidirishya mu mutwe.

      • plz
        uyu asebeje ingabo zigihugu cyacu
        kuko mundanga gaciro nyarwanda usibye niza gisirikare ntabwo kwihanira byemewe dufite minister yubutabera ni inshingano zayo

        byiburase yarari kuri patrol ngo tubimenye iyaba ari umwe mubawe byabayeho ngo ndebe ko uvuga utyo bose ntanumwe nziranye nawe uretse analyse yanjye kukuri mbona njyendeye kuri ariya makuru nkumuyobozi mukuru kdi wumubyeyi ntabwo uriya ariwo munyafu yagombaga gukoresha ingabo zacu turazubaha kdi cyane bitewe nahotwavuye ndetse naho tugeze muri domain zabo as RDF

        so guhana si ibyabo ahubwo bo nukugaragariza ubutabera uwakosheje kuko mugihugu cyacu ntantambara ihari turatekanye.

  • Umanika agati wicaye, wajya kukamanura ugahaguruka. UYu musoda yabanje kuvuga atera imbabazi mu rukiko cyera bigitangira ngo bamurekure hari ubushakashatsi ari kwikorera ajye kuburangiza, none reba ku mafoto ukuntu asigaye areba yibaza niba azabasha kubikira byaramuyobeye(ubu uwababwira mu mutima we uko asigaye yiyumva nubwo agitera utugeri ngo arebe ko yawusimbuka, ariko niyihangane wamaze kumucakira tayari naburye uburoko yumve uko burura)

  • birababaje cyane kweri. aliko Se iyo ubutabazi butinze uri dogiteri ntacyo wakora koko ? Mana we !

  • Uno ni ugutesha umutwe no gutera umutwe gusa! Baba bamaze guhaga amafaranga y’igihugu bakihutira kureba uko umuntu asamba arimo gupfa! Ndabizi ko hari abo bishimisha. naho iby’uburoko bariya ntago bafungwa. Habaye iki se? None se buriya ni iki cyabuze gituma bahora basubika urubanza? a) Ngo yamwishe yitabara, kandi ntagaragaza ko uwo mujura yari yitwaje intwaro. b) yishwe n’ibikomere: Nka doctor, akomeretsa umuntu ntanatange ubufasha bw’ibanze ngo adashiramo umwuka, ahubwo akamenyesha ubuyobozi ko arangije ku mwica. c) abwira uwo muzamu ngo: ni wowe nsigaje: bivuze ko undi tayari yarangije kumuvanaho.

    Umugome gusa! hari indi nkuru nkiyi nsomye ku igihe.com, ho bavuze ko ngo yasanze uwo mujura yicaye impande y’imodoka arimo gufungura ipine! Nta nubwenge azi nubwo ari doctor! ufungura ipine nta jeck! (jeke)! Hahhh; ese ipine niyo yari yoroshye kwiba kumodoka? ubonye iyo wenda avuga Radio cyangwa ikindi cyuma. Anyway, ubutabera nyine ubwo ni bubikurikirane.

  • Uru rubanza ndashaka kureba uko uru rubanza ruzarangira. Ndabizi ubutabera bwasimbuwe n’ubucamanza ariko ruriya rubanza ni urucabana!

  • Major Rugomwa yarakwiye kureka kugorana akemera icyaha agasaba n’imbabazi kuko ikigaragara nuko yishe uriya mwana abigambiriye, ese umugore wa Rugomwa we bapfa iki harya ko umushinja wese avugako ari umwanzi bafite jcyo bapfa? Ashobora koko kuba yaramaze iminsi yibwa uriya mwana yakwihitira ku rugo akamwikangamo umujura ariko ntibikuraho icyaha yakoze kandi agikorera umuntu amurenganyije. N’umujura ntibyemewe kumufata ngo nurangiza umwice, oyaaaaa. Rugomwa we, Imana yarikwiye gukiza umutima wawe kuko niwo wa mbere urwaye. Ba avoka nabo bagira umutima ukomeye wo kubeshya, ndakurahiye ayo kukuburanira mu binyoma byawe njye sinayarya inshuti y’umusaza!

  • Mon Major reka kurusha urukiko, saba imbabazi ko kamere yakurenze ukica u muntu! Warahemutse cyaneeeee.

  • ingingo ya 105,106 na 107 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda zivuga Ku kwitabara ago zivuga NGO:

    105: umuntu afatwa ko yitabara

    1) igihe yirukana nijoro uwinjiye ahantu hatuwe ,aciye urugi, akoresheje imbaraga cg uburiganya

    2) Ahanganye n’abajura cg abandi bagizi na nabi.

    ART 106: Umuntu asagariwe ubwe cg hasagariwe undi muntu akitabara cg akamutabara ntabiryozwa.keretse iyo uburyo bwakoreshejwe yitabara cg atabara undi umuntu busumbye kure uburemere bw’amakuba.

    sindi umucamanza ariko mu busesenguzi beanjye ibikorwa byakozwe na Maj Rugomwa Ntakwitabara kwarimo kuko nkurikije ibyo yize (igisirikare) hari afire uburyo bwinshi bwogufata nyakwigendera atamwishe kuko:

    1)uwapfuye nta ntwaro yari afite NGO aramurwanya

    2)yari yiviriye kugura inzoga ntiyari umujura nkuko byemezwa n’abatangabuhamya

    3) ntagihano kibaho cyo kwicwa nubwo wafatirwa mu cyha icyo aricyo cyose .

    nkaba mbona ibyo avuga ari amatakirangoyi ahubwo niba ari uko baburana imana izabindinde kuko birasebeje ahubwo mugiriye inama yo kwemera icyaha agasaba imbabazi ubundi umutima we ukaruhuka kuko yarahemutse kbsa.

    • URAVUGA NK UMUNTU W UMUGABO KBS,,, U RE TALKING LIKE A MAN INDEED,U seem to be humble and critical analyser.. You re good for sure

  • Ikizima n’uko mwese mubona aho ukuri kuri. ikibabaje n’ukuzumva ejo uyu mwicanyi yabaye umwere. abaazamurekura bazaba bamuteje rubanda rugufi.

  • Uyu Musirikare rwose ahesheje isura mbi RDF yiyemeje kurengera ubuzima bw’abanyarwanda !! Major muzima end plus akaba na Doctor ngo yishe umwana umwibye? Yibye ubuzima bw’umuntu c ku buryo byahwana? Urukiko rwibeshye rukakurekura twese twahagurukira kururwanya ,ntaho utaniye n’interahamwe ,ahubwo ikigaragara nuko na famille yawe nta mahoro wayihaye!

    Nta soni gukanga abaturage bigeze aho! Ngo bamenye ko iwawe hatavogerwa? Turi mu Rwanda di

  • Byaba biteye isoni n’agahinda kugihugu cyacu uyu mu Major Dr abaye umwere, kuko ibintu yakoze yica uyu mwana birigaragaza, ntabwo umwana yamurushaga imbaraga nk’umusirikari rwose ntakabeshye. Uyu niyo azaba umwere ntazongere kuvura abanyarwanda kuko ntabumuntu bumurimo

    • Ahubwo mwibuke ko uyu yari umunyeshuri wigaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa REMERA Protestant ishuri rya Diyosezi ya Kigali y’Abanglikani mu Rwanda; ubwo rero ari Church, ari Ishuri, ari abanyeshuri biganaga, ari family ye therefore abanyarwanda bose dutegereje uko urubanza ruzakemuka; ubutabera buradutindiye twari tuziko tuzinjira mu matora iki kibazo cyararangiye; ubwo rero muzatugezeho umwanzuro wa nyuma ruzasomwe bitarenze 02/08/2017. genda “Droit” ariko ababuranira abantu bari muri case nk’izi ubu ntibashobora kuzajya bageraho bakajya barwara indwara za psychotraumatology cg psychisme ikangirika neza.

      Hari ibyo mbona bikanyobera aho umuntu aburanirwa ngo abe umwere cg ngo agabanyirizwe ibihano kandi aba yiyemerera ko yamennye amaraso; umuntu iyo ashinjwa mu buryo bugaragara ni kuki mudakata urubanza; ibi mbibonamo gutesha rubanda igihe cyo gukora baza kumva imanza nk’izi z’ubwicanyi; Umudame wa Rugomwa arasenga pe yanze kwibabariza umutima no kubabaza abana be avugisha ukuri Mama sinkuzi ariko komerezaho Imana izabana nawe n’urubyaro rwawe n’ubwo umu papa yabahemukiye.

      Mbega sekibi ukuntu agusha mu cyaha, ndebera ni ukuri uyu mu Dr noneho umusirikare ariko amategeko we; buriya nta mpuzankano zindi mwamwambika mu bucamanza kweli ngo ni ukuguma yambaye nk’aba Geshi mpaka urubanza rurangiye ahhhhhhhhhhh Actualisation of law muri military court muzabitekerezeho ari gusebya abambara izo uniform; thx Musabiye kuzasaba imbabazi akemera icyaha akaruhura umutima we no guhora yitsa umutima

  • ese ntakuntu uyu musirikare yarwanya abacunga gereza ubundi bakamurasa bari kwitabara?

  • Maze kumva iyi nkuru numvaga ko Major yaba yaragambiriye kwica uriya mwana ariko hari ikintu maze kubonamo. Uko bigaragara Dr. atuye muri Chartier mbi, irimo abajura, nibindi bibi byinshi. noneho yabona yibwa burigihe nk’umusirikare ntabyumve ndetse ntiyanashoboye kubyihanganira. Sinizerako yaragambiriye uriya mwana kuko ntanicyo bari bahuriyeho kuburyo hari cyo bapfaga.

    • ndababaye gusa, Jacky sha Satani ni mubi, ariko rero ubwonko bw’umuntu(cfr Sigmund Fred-9a -Moi-Surmoi)
      ahhhhhhhaaaa
      reba sha ukuntu ari kwibaza areba hejuru umva aba umwe agatukisha bose ubundi rwose Dr Rugomwa ukuntu rwose umuntu akureba n’iyo nzobe yawe abona uri mwiza kuki kuki kuki wishyizeho iyi case yo kwica koko Ukaba ubabaje benshi barimo na family yanjye; nuwampa amashuri y’ubuntu ngo nige ibyo guca imanza sinabyemera pe; najya mpabwa akazi ko kuburanira cases nk’iki nkarira sinashobora kubeshya mu rukiko ngo ndaburanira umuntu wishe undi wapi kabisa; abakuburanira cg ukuburanira bashatse bakwivura hakiri kare; ngaho nibahanyanyaze da ahahahahahahahaaaaa. Warahemutse emera uhannywe; wahagurukije Abakuru b’Igisirikare cy’u Rwanda bajya gufata mu mugongo abo wahemukiye, none ndebera uri kwanga gusaba imbabazi sha!

      • kuki kuki kuki wishyizeho iyi case yo kwica koko Ukaba ubabaje benshi barimo na family yawe

      • nuwampa amashuri y’ubuntu ngo nige ibyo guca imanza sinabyemera pe; najya mpabwa akazi ko kuburanira cases nk’iyi nkarira

  • Uyu mugabo ni umwicanyi ntimushake irindi jambo. Uriya mwana yishwe n’ingirwa muganga y’umugome: gukubita umuntu icyuma mu mutwe ukawumena, yatega ibiganza atakamba intoki ukazica, warangiza ngo witabaraga ibyo ni ubushinyaguzi ku muryango wa nyakwigendera. Nge ndihanganisha RDF kuko yagushije ishyano.

  • Uyumusirikare nadahanwa byintangarugero na Leta yacu Imana yo mu ijuru izamuhane yihanukiriye kuko yari yanyweye inzoga arasinda ahura n’umwana hafi y’urugo rwe iwabo bamutumye fanta amusindiraho aramukubita aramwica. gusa usebeje bagenzi bawe ,umuryango wawe n’igihugu muri rusange usize amateka mabi

  • Sindi umucamanza ntabwo namushinja cg mushinjure kuko sinari mpari. Ariko icyaha nikimuhama kumufunga n ibintu bito kuko na ba tom na rusagara bari muri kaminuza ya discipline

  • Ariko se nk’uriya uvuga ngo ntiyamusanze iwabo wowe bikubayeho uri nko mu modoka umuntu muri kumwe akakubeshyera ko umwibye akakunoza wanezerwa, ahubwo uyu musirikare ashobora kuba kumena amaraso yarabigize umwuga kuko ubundi abasirikare bagira discipline utasanga ahandi kuba ari na muganga se bimumariye iki amaraso y’uriya mwana azamugendeho igihe cyose ubundi se ntiyigiza nkana amaherezo ntibizamuhama kandi agakatirwa ubundi se Imana yo mu ijuru yo ntizabimuhanira akiri ku isi umugome gusa n’umugore we yivugira ko yamubujije kwica umuntu akanga, wenda niko abakurambere b’iwabo bari bamutegetse ntawamenya ashobora kuba anafitanye igihango na satani. Nareke kwiraza i nyanza kandi ari butahe i kigali areke no gukomeza gushyinyagurira uwo muryango, sinsha imanza kuko Imana niyo irebera hose icyarimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish