MU MIBARE, Army Week iri kuba n’ibyo igezeho…
Lt Col Rene Ngendahimana, Lt Col Dr King Kayondo wo mu bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda na Lt Col Ndore Rurinda ushinzwe ibikorwa bya Army Week uyu munsi basobanuye ibiri gukorwa n’ibimaze kugerwa na Army week iri kuba. Abantu 63 783 baravuwe, ibikorwa remezo byinshi byarasanwe ibindi birubakwa. Ibi ngo ni ibikorwa by’ingabo mu kunganira ibya Leta mu kubaka imibereho myiza y’abaturage.
Mu gihugu hose ingabo ziri mu bikorwa byo kubaka ibiraro, gusana no guhanga imihanda migenderano, kubakira abatishoboye, guhinga no gutunganya ibishanga, gutanga imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi akoresha izuba ndetse no kuvura abaturage ku buntu. Ni Army Week nanone.
Lt Col Rene Ngendahimana umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yavuze ko mu buvuzi imibare ihari kugeza ejo (kuwa mbere) igaragaza ko; mu kubaga amagufa habazwe abarwayi 5 172.
Mu kuvura amenyo havuwe abantu 13 858, mu kuvura indwara z’ubuhumekero, amatwi n’amazuru (OLR) havuwe abantu 6 199, mu kuvura amaso havuzwe abantu 16 728, naho mundwara z’abagore havuwe abantu 2 629. Bose ku buntu.
Mu by’ubuzima kandi abangabo 8 133 barakebwe, abantu 7 920 bisuzumisha ku bushake banagirwa inama ku cyorezo SIDA.
Ingabo kandi ngo zatanze udupaki (blood unity) 1 368 yavuye mu bigo bya gisirikare binyuranye.
Ibikorwa remezo
Lt Col Ngendahimana yavuze ko bubatse ibiraro binini n’ibito 219, batunganya imihanda ireshya na 135Km ihuza uturere n’imirenge. Ndetse ngo bubatse inzu 2 359 z’abatishoboye n’izindi 16 ubu ziri kubakwa.
Ingabo kandi zatanze imiyoboro y’amazi ya 8Km zinatunganya ibishanga ahantu hangana na Ha 3 462.
Lt Col Ngendahimana yavuze no ku ruhare ingabo zagize mu kurwanya nkongwa yibasiye ibigore mu minsi ishize kuri Ha 8 000.
Ati “Ibi bikorwa bigitangira abantu ntibabyumvaga cyane, ariko uko iminsi yagiye ishira abaturage ubu nabo barabyitabira, tukaba tubibashimira cyane.
Turabasaba rero uko gukorera hamwe no gushyira hamwe byakomeza kuko ari nabyo byatuma hari abivana mu bukene. Iyo abantu bakoze bafatanyije bagira ibyo bageraho.”
Lt Col Dr King Kayondo umuganga mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda avuga ko indwara nyinshi bagiye basanga mu barwayi harimo izishingiye ku mwanda.
Lt Col Dr Kayondo ati “Niba twabashaga kuzamura imyumvire y’abaturage ku kibazo cy’isuku nke indwara nyinshi twazigabanya. Tugahera ku bintu by’ibanze nko gukora sport, koza mu kanwa…kuko ibibazo byinshi twabonye ni ibishingiye ku isuku nke.”
Uyu muganga avuga ko Army Week itaje gusimbura gahunda zisanzweho mu bikorwa remezo cyangwa ubuvuzi ahubwo yaje kuzunganira kandi babona bamaze kugera ku ntego zabo kuri 85%.
Lt Col Dr Ndore Rurinda ushinzwe ibikorwa bya Army Week nawe yashimangiye ko ari ibikorwa by’ingabo bigamije kunganira gahunda za Leta zisanzweho mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Mu bikorwa byabo ngo basaba abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza kugira ngo babashe kwivuza bitabagoye.
Ibikorwa bya Army Week mu gihugu muri uyu mwaka bizakomeza kugeza tariki 27 Nyakanga n’ubwo ngo ingabo zikomeza no gufasha aho zakwiyambazwa mu gukemura ibibazo.
Photo © D S Rubangura/Umuseke
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW
6 Comments
Reka turebe ko nanyuma yamatora bazakomeza kubikora.Ibyo byose byadogereye batabibona? Urugero natanga namasoko yari yarubatswe naba kanyamigezi muri 1978 abo ba kanyamigezi babonaga amahugurwa ya buri mwaka kugirango bayafate neza barinda abaturage indwara ziterwa nokunywa ibirohwa.Bakomeje kuyitaho bakanakoresha umuganda.Kuva muri 1994 iyugezaho yarari wakirwa nibyatsi ndeste yaranazimiye burundu utanamenya aho yarari.None muti abanyarwanda twabahaye amazi meza.
erega nshuti uzarebe n umwana unaniranye arinda apfa avuga ko yangwa atitabwaho ubkene bukamukurikirana
icyo nshaka kukubwira n undi umeze nkawe iyo uri indangare niyo baguha ibyamirenge
biguphira ubusa
aba basirikare arm week ihoraho kdi ibyo ikora birivugira niba abo bakanyamigezi barigishijwe umutima gito wabo ntubabuze kutuzuza inshingano, ababishinzwe ntibabikurikirane byabazwa nde umuntu yaguha inka akajya aza no kuyahirira
mu rda abantu benshi bahabwa amahirwe ariko bamwe bakumva ko bazagumya guhekwaaaa wapi dukwiye kuzamura imyumvire niba wubakiwe inzu nawe ushobora kubona aho yahomotse ugaponda urwndo ukaba ushyizeho aho gutegereza ngo leta izongere ikwibuke igaruke inzu yaguye
kuko ndababwira ukuri muri iyi si ntaho abakeneye ubufasha bataba ariko niba ufashijwe rinda ibyo uhawe byaba kugiti cyawe cg ibya rusange
naho wowe ujora arm week ngo amatora…, uribeshye cyane bafite guhunda isobanutse kdi umunyeko n ubundi ntacyatubuza gutora umusaza ibyo yakoze birivugira ntakiri uwo dushyira kumunzani ari hejuru kdi bizigaragaza!icyo dukwiye kwibaza ni : ko arm ikora ibi twe aho dukora cg kugiti cyacu dukora iki ngo dufatanye urugamba rw iterambere aho kubaza ngo nyuma y ‘amatora!
Sha Ndayishimiye, Well said. SInzi icyo umuntu yarenzaho kubyo uvuzeho. Abantu bakunda gufashwa bakibagirwa kubungabunga nutwo duke bafite ngo Leta izabafasha.
Mukomerezaho ntituzacimbwe nababona ibyiza bakabihindura bibi!
Ikigaragara nuko uyu wiyita Rwakagabo ataba mu Rwanda kandi niba anarubamo yasabitwe ningengabitekerezo kuko niba anavuga ko hari bakanyamigezi bahabwaga amahurwa yogusibura amasoko none barabuze arengerwa nibyatsi ,we nkumunyarwanda uhazi yakoze iki? Ahubwo se amatora na army week bihurira hehe!! Ubutaha azanavuga ko noguca nyakatsi, nagirinka arukugira nabi!!! Abantu bitifuza iterambere ry’igihugu bagahora bifuza byacitse ngo basahurire munduru byararangiye nawe nashaka atuze cg yerure agaragare kuko ibuye rigaragaye riba ritacishe isuka.
Ariko Mana, ibi birarenze pe, abajora ibikorwa by’ingabo z’igihugu nimukomeze muvuge kuko ntakindi mushoboye, ntawe utanga icyo adafite buriya.
RDF kabisa murarenze, muhora mugaragaza itandukaniro ryanyu niry’Ingabo mwatsinze nkuko Umusaza yari yarabivuze:”Jeshi hii ndio itakuwa msingi wa maendeleo katika inchi yetu, kwa hio,ni lazima litafautiane na lile linaopigana nalo” mukinyarwanda yavuagga ko: Izi ngabo (Inkotanyi) nizo zizaba umusingi/umusemburo wo gutera imbere k’u Rwanda. Kubera izo mpamvu ni ngombwa ko zizasabwa kugaragaza itandukaniro hagati yazo nizindi ngabo zihanganye.
Ibi biragenda bisohora kandi ibikorwa birivugira, kuva mu myaka yashize na Army week itarabaho, ntaho rero bihuriye nibi uruya avuga by’amatora ari imbere. Baba babuze icyo barenzaho bakamwarira kuri cya “Gicebe” cya ya Nka yagowe.
Twikomereze imihigo!
Comments are closed.