Digiqole ad

Rose Muhando uririmba indirimbo z’Imana akurikiranyweho ubwambuzi

 Rose Muhando uririmba indirimbo z’Imana akurikiranyweho ubwambuzi

Umuhanzikazi Rose Muhando uzwi cyane muri Africa y’Iburasirazuba kubera indirimbo zihimbaza Imana

Polisi mu gihugu cya Tanzania yataye muri yombi umuhanzikazi uzwi cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, Rose Muhando ashinjwa kwambura urusengero rwitwa AICT Singida amashilling 950 000.

Umuhanzikazi Rose Muhando uzwi cyane muri Africa y’Iburasirazuba kubera indirimbo zihimbaza Imana

Muhando yatawe muri yombi ku wa mbere nk’uko Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Singida, ACP Debora Mgiligimba yabitangaje ngo Rose Muhando yafatiwe mu Karere ka Ikungi nyuma y’uko abo afitiye umwenda bamenye amakuru y’uko ariho yagiye bakabibwira Polisi.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2016, tariki 3 Rose Muhanda yahawe ama-shilling 800 000 n’Ukuriye Chorale y’urusengero rwitwa AICT Singida, Mashala Japhet nyuma yo kumvikana n’uyu muhanzikazi ko azitabira igikorwa cyo kumurika indirimbo z’iyo chorale.

ACP Debora Mgiligimba avuga ko kumurika indirimbo za chorale y’urusengero AICT Singida byari kuba tariki 13 Ugushyingo bikabera Singida.

Tariki ya 8 Ugushyingo 2016, Rose Muhando ngo yasabye ko chorale bagiranye amasezerano imwoherereza andi ma-shilling 150 000, barayamuha kuko yavugaga ko ari ayo kwishyura urugendo rwo kuva Dodoma ajya Singida, kuri we n’abari kumuherekeza.

Igihe cyo kumurika indirimbo cyarageze, Rose Muhando ntiyagaragara aho byabereye kandi yarahawe amafaranga, bikavugwa ko ngo yari yibereye Kahama mu kazi ke.

Polisi ya Singida ivuga ko nyuma yo gufata uyu muhanzi bamubajije ibyo aregwa arabyemera.

Rose Muhando yabwiye Polisi ko amakosa yayakoze ariko ko atigeze ajya mu kazi ke Kahama ku munsi yari yemeye ko azajya gufasha chorale yamwishyuye amafaranga kumurika indirimbo zayo, ahubwo ngo icyo gihe yari arwaje umuntu.

Yabwiye Polisi ko yiteguye gusubiza amafaranga yahawe na chorale y’urusengero AICT Singida.

Mpekuzi

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • mbona ubukirisito bwa Muhando ntabwo kabisa.

  • Ni akazi katoroshye. Abenshi Barafinda!

Comments are closed.

en_USEnglish