APR FC na MUKURA zamaze kumvikana kuri Sebanani Emmanuel
Kuva muri Nzeri 2011, umukinnyi Sebanani Emmanuel bita Crespo yahagaritswe n’ubuyobozi bwa APR, kuva icyo gihe nta yindi kipe yakiniraga, muri Mutarama uyu mwaka yumvikanye na Mukura Victory Sport ko yayikinira.
Ibi ariko byaje kudakunda kuko APR yavugaga ko akiri umukinnyi wayo n’ubwo yahagaritswe, mu gihe Crespo we yacuvaga ko nta masezerano yari agifitanye n’iriya kipe y’Ingabo mu gihe yahagarikwaga.
Nyuma y’ibiganiro hagati y’ubuyobozi bwa Mukura na APR FC, amakuru atugeraho aremeza ko kuri uyu wa kabiri impande zombi zaje kumvikana ko Crespo yakinira ikipe ya Mukura imikino isigaye ya Shampionat.
Ibi bibaye mu gihe FERWAFA yatangazaga ko amakipe yombi atarumvikana hagati yayo. Ko hanabayeho ubwumvikane Crespo yakinira Mukura imikino ya Phase retour n’indi yose. Phase aller izarangira muri week end ya tariki 11 na 12 Gashyantare ubwo hazaba hakinwa umunsi wa 11 wa shampionat.
Uyu rutahizamu nakinira Mukura, azaba yiyongereye kuri Murwanashyaka Corneille na Harorimana Jean de Dieu basanzwe ari ba rutahizamu ba Mukura, ubu ya kabiri by’agateganyo muri shampionat.
Imvano yo kwirukanwa kwa Crespo muri APR yari imikino ihuza amakipe ya gisirikare yabereye I Bujumbura mu kwezi kwa munani 2011, aho ikipe ya APR yari yohereje Academy yayo ngo abe ariyo iyihagararira.
Abasore ba APR nkuru Kwizera Ernest, Mugiraneza Jean Baptiste, Atuheire Kipson na Sebanani Emmanuel bita Crespo bari basabwe n’ubuyobozi bwa APR ko bajyana n’abana ba Academy kubafasha mu mikino ya gisirikare i Bujumbura.
Aba basore ngo baba baraje kubuzwa kugenda na Crespo, ababwira ko bashobora kuhavunikira nyamara bari batarahabwa amafaranga ya rokiritoma (recruitment), ibi ngo hakaba hari gihamya yabyo kuri telephone zaba bagenzi be baje kujyayo we ntagende.
UM– USEKE.COM
0 Comment
Kare kose uyu yari rutahizamu mwiza n’uko yabuze umwanya! Apr yakagombye kujya itiza abakinnyi nkaba bamara kumera neza no kugera kurwego rwo gukinira ikipe ikomeye ikabona ikabagarura.
Ndemeranya na Marcello
Haaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!!!!! APR we!!! ko urubanza rwari ku masezerano,uruhande rumwe ruhamya urundi ruyahakana se, azakina imikino isigaye muri mukura gut? hanyuma nayirangiza??
Comments are closed.