Digiqole ad

KWISUBIRA? Zagizwe Kaminuza none zongeye kwitwa Amashuri makuru

 KWISUBIRA?  Zagizwe Kaminuza none zongeye kwitwa Amashuri makuru

Nyuma y’igenzura yakorewe amwe mu yari amashuri makuru (Institute) yigenga tariki 07 Mutarama 2016 yazamuwe na Minisiteri y’Uburezi ajya ku rwego rwa Kaminuza (University). Amwe muri aya mashuri ariko ku rubuga rw’Inama nkuru y’uburezi (HEC) ubu hongeye kugaragara yasubiye ku mazina yahoranye, nubwo bwose mbere byari byahinduwe yitwa Kaminuza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu cyumweru gishize Dr Emmanuel Muvunyi iyo yavugaga kuri Kaminuza ya Gitwe, rimwe yavugaga ISPG ubundi akavuga Kaminuza ya Gitwe, bamwe bibajije impamvu yabyo kuko hashize umwaka iri shuri kimwe n'aya yandi bigizwe Kaminuza
Mu kiganiro n’abanyamakuru mu cyumweru gishize Dr Emmanuel Muvunyi iyo yavugaga kuri Kaminuza ya Gitwe, rimwe yavugaga ISPG ubundi akavuga Kaminuza ya Gitwe, bamwe bibajije impamvu yabyo kuko hashize umwaka iri shuri kimwe n’aya yandi bigizwe Kaminuza. Photo©Evode Mugunga/Umuseke

Ku rubuga rwa HEC hariho impinduka;

Amashuri yigenga yari yagizwe Kaminuza ariyo; University of Technology and Arts of Byumba (UTAB), Université de Kibungo(UNIK), University of Gitwe, University of Lay Adventists of Kigali (UNILAK) ku rubuga rwa HEC si uku acyanditse nka mbere.

Ubu hariho; Institut Polytechnique de Byumba (aho kuba UTAB),  Institute of Agriculture, Technology and Education of Kibungo (aho kuba UNIK), Institut Superieur Pedagogique de Gitwe – ISPG (aho kuba University of Gitwe) hamwe na Institute of Lay Adventist of Kigali (aho kuba UNILAK).

Izi mpinduka zisa n’izaciweho amarenga mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu cyumweru gishize ubwo Dr Emmanuel Muvunyi  umuyobozi w’Inama Nkuru y’Uburezi yajyaga kuvuga imwe muri izi Kaminuza akayita ishuri rikuru (Institute) ubundi akongera akaryita Kaminuza.

Bamwe baketse ko ari ukwibeshya, abandi bavuga ko atari ukwibeshya hashobora kuba hari impamvu.

Iki kiganiro cyavugaga kuri Kaminuza ebyiri zari zarahagarikiwe amashami zigasaba ko zigenzurwa akongera agafungurwa. HEC yatangaje ko hafunguwe amashami abiri gusa muri INES-Ruhengeri.

Izi mpinduka mu gusubiza aya mashuri ku mazina yahoranye mbere biri ku rubuga rwa HEC gusa, nta tangazo rimenyesha iby’izi mpinduka ryatanzwe, bamwe mu bakozi muri izi Kaminuza, cyangwa amashuri makuru, baganiriye n’Umuseke muri iki gitondo nabo bavuga ko bataramenya ko bongeye kwitwa amashuri makuru mu gihe bari bagizwe Kaminuza.

Amabaruwa anyuranye Minisitiri w’Uburezi yandikiraga aya mashuri makuru nyuma y’uko agizwe Kaminuza yose yabaga ayita inyito nshya ya KAMINUZA kugeza ubu.

Umuseke wagerageje kuvugana n’umuyobozi w’Inama Nkuru y’uburezi ariko kugeza twandika iyi nkuru ntibyashobotse n’ubutumwa yandikiwe ntiyabusubije.

Uko byari bimeze mu minsi yashize ku rubuga rwa HEC


Uko byahinduwe ubu:

Izi Kaminuza zongeye guhindurwa Amashuri makuru ziherutse gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri bazo, impamyabumenyi zanditseho ko barangije muri Kaminuza.

Izi Kaminuza kandi zari zarahawe, n’inzego zibishnzwe, ibyangombwa zibyemerera kwitwa Kaminuza, zifite ibirango bishya n’ibyapa by’uko zitakiri amashuri makuru ahubwo zabaye Kaminuza.

Amashuri yazamuwe ku rwego rwa Kaminuza yanahawe ibyangombwa bibiyemerera
Amashuri yazamuwe ku rwego rwa Kaminuza yanahawe ibyangombwa bibiyemerera

 

UM– USEKE.RW

68 Comments

  • twari twabonye umupadri witwa NYOMBAYIRE FAUSTIN yivovota ngo IPB yahindutse KAMINUZA raaa!! byahe byo kajya. BIGISHA NKO MU KIBURA MWAKA GUSA. Buriya se baka amafr yo kumara iki? yewe ireme ry’uburezi ni ikibazo

  • Guhuzagurika.com

  • Yampayinka! Iriya Minisiteri yarananiranye pe! bayihe Umusirikare ayiyobore kabisa, kuko akavuyo karimo karenze kwemera, eh nizo kaminuza amaherezo barazifunga da! nazo nibazihingemo ubudehe kuko ndabona amaherezo bazita za primaires. Muvunyi we! uri muvunyi kabisa. uri kuvunyisha mubiki koko? ishyura bourse wahawe sha… gusa kuyishyura ukora gutyo ntabwo bikwiye.

    • Umusirikare wayiyoboye se buriya yayivuyemo iri ku murongo icyo gihe?

      Biti ihi se ibikorwa muri leta ya Vatican itagira abasirikare buriya byose birakocamye?

      Ndenda kuvuga ko ikibazo ari ikindi kiri ahandi…

  • Ibi babyita Palapala

  • Ukwinyuraguramo :Ireme ry’uburezi none ho ryageze no mu mazina ya za Kaminuza,kera umugabo yahindukiraga (Guhindukira) mu buriri ntabwo yahindukiraga ku ijambo.Abajyanama ndabona bafite akazi kenshi peeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
    ???????????????????

    • hari umujyanama wa minister MINEDUC udashobiye na mba

  • Kunyuzwamo ijisho.com

  • ariko mumenye ko muvunyi nawe ngo atari Dr. nawe rero murimwake maze ndore. Ngo aracyari muri research. Ntibizoroha pe!

  • Nihahandi hanyu tumaze kubahinyura, ibyo byose mubikoreshwa na politike n’inda mbi iri muri kino gihugu, iGitwe mwaraharwanyije ariko amaherezo mushobora kuzahasiga nkuko nabandi bose babisize. Erega turabiziko Gitwe yariyo target mushaka kubihishira muhagarika andi mashuri! Byumvuhore ati uzasiga nkuru ki imusozi. Muzayite uko mushatse n’inkotanyi ziswe amazina yose mabi ashoboka ariko ubu nizo ziri imbere.

  • @Ake, nibyo se? ufite proof? mbega, naringatangaye rwose! UM– USEKE uti :”Umuseke wagerageje kuvugana n’umuyobozi w’Inama Nkuru y’uburezi ariko kugeza twandika iyi nkuru ntibyashobotse n’ubutumwa yandikiwe ntiyabusubije.” yabasubiza ate se kandi atinya Itangazamakuru kubi! kubera amakosa akora. uyu mugabo aratangaje kweri ni nk’umwana mu mutwe kbsa.

    • Jya kuri US University of Sussex urasanga Muvunyi ari muri candidates for research. Ni candidate ntago arabona PhD.

      Name: Emmanuel Muvunyi
      Course: International Doctor of Education (EdD)
      Research title: Teacher motivation and incentives in Rwanda: An exploration into teachers’ perceptions of the changes in their motivation to teach from 2008-2013
      Research theme: Amid growing concerns that teachers in Rwanda (and elsewhere) are increasingly de-motivated, Emmanuel’s research aims to identify the facilitators and constraints brought about by policy change in relation to teacher motivation.

      Link:http://www.sussex.ac.uk/cie/people/researchcandidates

      • @Ake, abameze nkawe mbakunda kubi! Bavuga ibintu bafitiye gihamya kdi bakerekana source yabyo. Warasomye rwose.

  • Ku rubuga rwa HEC harabonekaho kaminuza ebyiri zisa nizitiranywa;Catholic University of Rwanda (CUR),na Christian University of Rwanda (CUR)List of Private Higher Learning Institutions(HEC)Nibakosore bakure urujijo mu bantu.

  • Muvunyi nashaka akuremo ake karenge! Kuko Shebuja ari kumushuka nabi pe. Uziko azamushuka no kwita umugore we irindi zina? Umuseke mutubarize ubwo diplomes twahawe na ziriya kaminuza tuzazisubizayo baduhe izindi? Cyangwa muvunyi yajitesheje agaciro. Uziko wasanga turimo gukoresha inyandiko mpimbano. Wallah, mmuvunyi aduteje ubutabera!

  • ariko nkubu baba bakina mu biki bakomeza gutesha abantu umutwe,muhe abantu amahoro mureke gukomeza kuducanga iyi ubu n iyihe politique koko,uyu se niwe muyobozi byose biheraho bikanarangiriraho nta gvt nta parlement bihari

  • Basenateurs, Badepites, Bacamanza, Muvunyi,Ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Bavugizi banyuranye,mwatabaye uburezi bw’u Rwanda ko bugeze aharindimuka.

    • Nizere ko Muvunyi uvuga atari uriya wa HEC!, ahubwo ni UMUVUNYI…., Ahubwo abazavugira abanyeshuri bo nibande koko?

      Abadepites se? Abasenateurs se? mu kinyarwanda baravuga ngo NTAWUVUGA AFITE IBIRYO MU KANWA!, ibi mubifate nk’ihame kabisa.

      MUJYE MUMENYA UBWENGE.

  • Njye ndabona ntakibazo kirimo. Icyangombwa ni uko baba bigisha neza(à discuter…?).
    Kandi mumenye ko Uni sidaschingwa nk, utubari. Muzabaririze uko bimeze hanze. Njye urugero nabaha aho mba kwiga muri Uni surtout za Leta démodé. Ariko nanone kwiga muri École supérieure …/Institut supérieur… bischobora umugabo bigasiba undi.

  • Nibatuvane murujijo. Ikingenzi ni ubumenyi, butangwa n’aho iby’amazina byo, hari ibyitwa université ubu ni byinshi ku isi. Bityo rero simbona aho ikibazo kiri. Niba zigisha nabi, nibazifunge kuko zaba ntacyo zimaze. Niba zigerageza, nibazifashe kugera kure hashoboka maze zirerere u Rwanda.

  • Urubanza rwa mbere ntirurarangira none yishoye no mu rundi. Umenya ashoboye cyane. Niba atari uguhuzagurika bishobora kuba ari ireme ry’uburezi rikendera mubayobora MINEDUC/HEC.

  • igihugu kidafite uburenzi ntaho kiba kigana. Baragiza batazi no kwandika letter.

  • tureke kubeshyana nigute ISPG ihindurwa kaminuza nta reme ryuburezi ifite, nigute ISPG ishyira inyungu zabo imbere kuruta uko yashyira inyungu imbere zumunyeshuri staff yose y’ishuri igizwe n’uruhererekane rwama famille, ni gute umuntu aba representative ariko akagenzura education na countability ibintu byose aagasa nk’ubiyobora bishoboka gute kandi nta mpamyabumenyi abifitiye?

    Njyewe nigaga i Gitwe mu mwaka wa gatatu, ariko nigute ufata class imwe ikigamo abanyeshuri 150 kugirango mwumvikane na mwarimu bagashyiramo speaker? iryo reme ririhe? ni gute bafata abarimu badafite lincense ya national council nursing akaza kwigisha ibyo bintu?

    Nigute umuntu yiga meteology akaza kuyobora education? rwose ahubwo MINEDUC yari yaratinze kuza gukora ishingano zayo zo kungenzura kaminuza,

    Nigute umwarimu umwe yigisha isomo rimwe RYA credit 20 wenyine tukamwiga amezi 6? iryo reme ry’uburezi ririhe?

    Congratulations HEC n’izindi nzego mukorana kumweyo mwacishije muri kaminuza ya Gitwe

    • Ibya Famille nanjye narabyanze pe!Management yabo igizwe na famille gusa nako AKAZU

      • Niba se ari business yabo ubabajwe n’iki nshuti? Nawe nushinga iryawe uzabikore.

      • Ruguli, akazu uvuga ni akahe? Uzajye muri white house uzasanga Donald Trump mu biro bye harimo umukwe we! N’abandi bo mu muryango we, nyarukira muri MINEDUC Pamella yahaye Bourse Malimba, Abdallah, Uzabaze uwahaye Bourse Muvunyi? Jya muri za banki, ministere zinyuranye, mu mashuri hano hakurya kuri ULK uzajyeyo uzasanga kuva kuri Gt kugeza kuri Rwigamba Balinda ari abana baturuka mumurenge umwe ntavuze izina, uzakore ubushakashatsi n’ahandi uzambwira.

        Niba uriya musaza akoresha abantu bo mucyaro(niko numva)ntabwo bivuze ko ari akazu! Mpa ingero zerekana akazu? Abana ba gerard bose nta numwe ukora hariya bakorera i mahanga za Amerika, Cyangwa icyo nita akazu n’ikindi utashatse kuvugira hano? Ikindi ndi kubona hano murafata Gérald hagati ye na Kaminuza mugashyiramo bihwanye(=) kandi mperuka ababyeyi baramuragije ibikorwa bashinze mu 1991. Wikwitiranya Gerald na Kaminuza akuriye.

        Akazu ko uzashinge uruganda rukora umunyu nyuma yumwaka nzakubwira.

    • “lincense ya national council nursing”. Eeeh waratesetse koko uzi ko ntareme wabonye kugeza aho utazi uko council yanyu yitwa kandi ukaba utazi no kwandika ku buryo ukora amakosa angana gutyo.Ayo makosa ukora nta mwana wo muri P3 wize neza wayakora. Urebe neza niba atari wowe kibazo. Gusa governance nibayihindure kandi bashyireho abantu bashoboye apana Pasteur.

    • Urabeshya sha, si wowe wenyine wize iGitwe nabandi barahize cyangwa barahiga. Ikigaragara ushobora kuba uri umukozi wa HEC wiyitiriye Gitwe, izo ndanguramajwi ni wowe wazigiye ho wenyine? Ese sha ko uvugango mu ishuri higiramo abanyeshuri benshi wigeze ugera muri UR ngo urebe? usibye na Gitwe iri Kaminuza no mu mashuri abanza umwarimu asigaye yigisha abana 100, shakishiriza ahandi. Naho ngo jsomo ngo rya credit 20 ryigishwa n’umwarimu 1, aho ntukwiye kwiseka koko? Hari amasomo twese tuzi aba ari manini kandi akigishwa n’umwarimu umwe kuko biba bidashoboka kuricamo uduce ngo ryigishwe na benshi (nubwo ntumva umumaro wabyo). Ngo umuntu yiga meteology ngo akaza kuyobora education? Ibyo nabyo ni ubuswa bwawe: Mineduc mu Rwanda yayobowe n’abaganga, ba goronome, abize ubukungu, Dr Biruta harya yize edication? Papias we yize iki harya? Muri UR kugeza nubu ba rectors bayiyoboye ni bangahe bize education? Uriya ni umwanya wa management wa muswa we, umuntu wese ashobora kuwujyamo apfa kuba yarize yumva n’inshingano ze. Nanone urasebya Gitwe ngo representant wayo ngo ntiyize, ngo ayobora byose, ni nde wakubwiyeko kuba representant bisaba amashuri runaka? Ayo yize arahagije kuko no mu buyobozi busanzwe mu gihugu harimo abatarize nayuwo uvuga kandi bakora neza, mu ngabo na polisi naho nuko. Nta soni ugira mu gushyigikira amafuti akorerwa abana b’uRwanda? Ikiraka HEC yaguhaye cyo kuyivugira urabonako ntacyo ushoboye.

      • ibi bintu uvuze niba ari ko bimeze koko, MWARASHIZE KABISA ku ireme ry’uburezi

    • Kaminuza si ukwicara imbere ya mwarimu gusa: ni ugukore ubushakashatsi naho umubare wabanyeshuri ntacyo uvuze. muri kaminuza nizemo muri 1990-1994 mu kwaka wa mbere n’uwa kabiri twari turenze 200 personnes. ariko muri buri soma twasbwaga gusoma byibuze ibitabo 3 kandi tukagereranya ibyavuzwe muri ibyo tugatanga n’umwanzuro, none wowe ngo abantu 150!!! ikibazo ni uko mwiga gusa note za mwarimu bityo ukumva udashobora gukurikira!!

    • ko ari rye yishingiye se ibyo ni ikibazo koko? bapfa kuba babifitiye impamyabumenyi cg iimpamyabushobozi.

  • Pazzo, nigute minisiteri yita University of Gitwe ishuri bwacya iti ISPG.? Ni gute Kaminuza esheshatu zose zihabwa amazina na HEC nyuma yumwaka iti musubire kumazina yazo? Nigute kaminuza ya leta ishuri rimwe ryigamo abanyeshuri 456 bakigira hanze buzuye ishuri hanyuma ntirifungwe? Ni gute kaminuza y’u Rwanda ihombya leta za miliyari ntibihagurukirwe na MINEDUC? Ni Accountability? Management nziza? Governance nziza? Ni gute minisiteri ikoresha audit ikoreshwa nabanyamahamga gusa? Ubwo ababishinzwe bafite ireme ryuburezi? Ni gute Dr. Abdallahnushinzwe quality muri HEC yize sociology yashingwa ireme ry’uburezi muri HEC? Ni gute amashuri adakanyakanya na busa atafunzwe hagafungwa akanyakanya? Ni gute? Ni gute? Ni gute?

  • Wowe wiyise Pazzo, Ubaze IPRC-North ikoresha lab ya INES ariko HEC ikaba yarafunze INES hanyuma IPRC ikaba itarakozweho, Gitwe yo kugeza ubu umenye ko twigaga mu ishuri rya mbere riri private rifite medicine, irindi nirya Leta, finally uhita wumva neza amerekezo n’impamvu yibi byose byatubayeho, gusa abanyeshuri turaharenganiye kweri…

  • Yewe univeriste yari UNR naho ibindi murabeshya. Aho lic.I cg Lic.II higagamo 5 cg 10. Kuko bageragamo koko barabikoreye ubu ni ukubeshyabeshya ngo turiga.

  • Aya matora ndabona ari danger nyamara.Ayo mashyaka adashobora no kwibonamo umukandida ahubwo bakavugako bazatanga amafaranga murindi shyaka ritari ryanatangaza umukandida waryo ayo mafaranga bayashyize mu burezi koko niba bakunda igihugu cyabo?

  • Ndashaka kugani nuwiyita pazzo. Niko Pazzo we ubundi ujya kwiga Universite i Gitwe wari uyobewe ko universite y’u Rwanda ihari. None se waba warabashije kuhava ubonye indi wifuza kwigishwa wenyine? Wabase uganira n’ababa nibura barize muri Kaminuza y’u Rwanda ngo bakubwire uko ho biga.

  • @kubwayesu ubivuze ukuri ntiwize pe nawe se kubona utazi no kwandika uburezi ukandika uburenzi.

    • @Uwayo muramusekera ubusa muzarebe no mu binyamakuru bimwe usanga hari n’amakosa muri titre.Urugero natanga:”Gicumbi:Mu mukino utari woroshye yanganyije na Gicumbi” 14/05/2017 inkuru yashyizwe hanze saa 10h39.Ku kindi kinyamakuru bati: “Abigaragambya leta nyirantarengwa” 13/06/2016 inkuru itangazwa 11h58.

  • Ndakubwiza ukuri ko nubundi kwiga universite utareba kure ni ikibazo ufite gikomeye.Ese ko hari Universites nyinci wibeshye ujya i Gitwe ute iyo ureba ahandi ujya hakeiranye nibyo wifuza.

  • Universite y’u Rwanda ariyo twafatiraho urugero bafite ibyumba bigari bahurizamo abantu biga mu myaka ya mbere y’abiga sciences bagahurira mu isomo rimwe barenga magana. Weho ngo mwigaga murenga ijana. Niba ukeneye kwiga wenyine washaka abarimu bakwigishiriza iwawe cya gwa iwanyu.

    • Wowe nande mwayifatiragaho nk’urugero? Ryari? Ntibayishe guhera 1994 inkotanyi zimaze gufata ubutegetsi bakinjizamo abasoda babona dipolome zubuntu rugahita rwizinga? barangije bati ubu amashuli yose nazanyakatsi zimera nk’ibihumyo ngo zose zihindutse Universoté nationale du Rwanda nako NUR.Salus populi igenda uwamperezayo none turi/Muri kurira? Mu/Duhamwe hamwe dukubitwe nyine nta kundi.

  • Aya mashuri bayite 16 Years Basic Education.. kuko MINEDUC byarayicanze! Kandi mumenye ko Ireme ry’uburezi ryafashwe
    n’uburwayi kubwa Colonel Aloyizi Nsekarije, rijyanwa mu bitaro na Colonel Dr karemera, Emmanuel Mugidi Aribera umurwaza ripfira mu maboko ya Dr Mujawamaliya Jeanne d’Arc. Dr Daphrose
    Gahakwa ahageze asuka amarira ananirwa na kimwe, Nibwo Dr.
    Pierre Damien Habumuremyi aricukuriye imva maze Dr Vincent
    Biruta arimanura mu mva, Prof. Silas Rwakabamba arenzaho itaka
    birarangira. Dr. Papias Musafiri rero n’amanyanga ye ahora mu kwirabura arindiriye umuzuko w’ibyapfuye ari nayo mpamvu abana be biga hanze y’u Rwanda, none ubu twese twarahebye.

    • ????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????ahwiiiiii, urandangije ntubuze kimwe, ngo ategereje umuzuko ???????????????? hanyuma ubwo ninde uzajya mu muriro utazima, ninde uzajya muri paradis hagati yabo???????????????????????

  • Iyi ni comment navanye ku kinyamakuru “Ukwezi.com” ijyanye n’inkuru yanditswe tariki 31/05/2017 kuri Kaminuza ya Gitwe.Niba aribyo turagowe.

    Ibi bibazo byose biterwa na minister utarize education kandi akagira abajyanama babi. Ikindi umuyobozi mushya wa HEC nawe mubyo ari kwiga bya education and development arakemangwa ko ibintu byose abyiga online akaba nta mwanya munini abibonera kandi na PhD akaba ashobora kuba atarayiramgiza kuko amakuru agaragaza ko ari muri research kuri motivation y’abarimu bo mu rwanda. Icya 3 Abdallah we yize sociology kandi ngo ashinzwe quality muri Higher education. umwanzuro: ibiri gukorwa muri education biterwa nuko abayikuriye abayobozi dufite bari out of domain. Ntiwayobora aba professors ngo ubereke inzira nta academic rank ufite izwi kdi muri field. Minister akinisha nta psychology azi bityo akoresha methods yize mu business administration kuri education. Naho ibyo guhindura amazina ya za kaminuza uzambarize muvunyi impamvu yitwa Dr. kdi atararangiza. Akwiye nawe kwamburwa title ya Doctor kuko ntaga aragraduatinga. Ubu yaciye igihugu umugongo ngo Dr. Emmanuel MUVUNYI. Nzaba mbarirwa. Ese za commission zishinzwe education muri parliament na senate ziba he? Nazo ni baringa. muzambwire ibibazo zakemuye njye ntabyo nzi. Harya HE agira umujyanama we mu bya education? Niba ahari azasezere kuko karamunaniye.

    • Minister/cyangwa CEO wa Entreprise ntabwo aba ari ngobwa ko aba yarize ibyo akoramo
      kuberako ubusanzwe akazi gakorwa n, abari munsi we agaschyiraho umukono. Yewe nta na Minister w, ingabo hano muri Europe nzi wabaye umusirikire. Ubusanzwe akazi muri Minisiteri/Entreprise gakorerwa munzego zitandukanye, Mister we akaba ari coordinateur uschyira umukono kubyo gukorwa biturutse muri za sections za minisiteri
      ziyoborwa nazo n, abafite umubumenyi buhagije mubyo misiteri/Entreprise ikora.

      • Ibyo ndabyemera pe 100% none se ko utavuga ushingwa quality muri Higher Education Council yarize sociology cyangwa se uriya utararangiza PhD niba aribyo kuko hakenewe investigation? Ubitekereza gute? Ni gute washingwa kureba imyubakire y’amazu warize iby’ubuhinzi? Uramponda sinoga muri MINEDUC harimo ikibazo cy’ireme cyane cyane mu bayobozi bayo.

  • His Excellence yarakwiye gucungira hafi aba bantu kuko ikigaragara bafite gahunda yo kugonganisha leta n’abaturage, nakurikirane neza kuko birabonekako hari abamubeshya. Umenya HEC hari uwayihaye mission yo gushakira ba Diane amajwi.

    • Igihe Diane Rwigara azafata ijambo imbere ya Micro kuri stade Amahoro akavuga kubyerekeye uburezi azahita abona 100% mu matora yejobundi.

      • Wakabije cyane uramutse utoye uriya mukobwa Diane ubitewe na MINEDUC waba uri injiji, ntabwo ibivugwa hano byose ko MINEDUC twakoze amakosa aribyo, nushaka kumenya impamvu aya mazina izi kaminuza zayambuwe uzaze tugusobanurire nshuti.

        Mwizana emotions hano muvanga dossier nk’iyi yoroshye n’amatora, nononooooo ntaho bihuriye ahubwo harashakishwa ikintu cyose cyateza imbere abana b’u Rwanda. Ndahamya ko mu myaka iri imbere muzishima, ahari ikibazo gusa ni methodology iri gukireshwa Boss agomba guhindura atagendeye ku marangamutima y’abajyanama kuko numvise ko benshi muribo bafite ibyo bapfa na banyiri kaminuza ntavuze hano.

        Boss nubwo ari mushya muri ino nzu ya MINEDUC afite umurongo mwiza ari guha abantu.

        • iyo umuntu adasobanukiwe aho kumusobanurira ukausaba kuza iwawe ese ibyo bisobanuro babanza gitega ni bwoko ki?dore ko utanashyizeho izina ryawe ubwo azashaka xxxxxxx sobanura niyo mpamvu baguha uyu mwanya ese utuye he ese uwo usubiza uzi atuye he niba atuye I burayi azafate indege aje kukureba

  • Minisitiri ni Kabarebe, idini ni kiliziya, banki ni BK na perezida ni Kagame. naho Malimba na bagenzi be barambeshya.

  • Ndabasaba ngo mwe gutukana si byiza. Muri education yo mu rwagasabo harimo umuzimu nako imikoshi niko ab’iki gihe babyita. Nimureke bayigire isosi abanyeshuri nibazajya basohoka isoko ry’umurimo rizabarisha ubugali

    • Hahahaaa! Sha Peter rwose ubisobanuye byose mu magambo make !!!! Ni ukumirwa pe!!!

  • ahhhh isi irikoreye ibi bigaragaza akavuyo kari muri mineduc.

  • Wowe wiyise Xxxxxx Yyyyy niba uri n’umukozi wa Mineduc koko ubimenye ko amakosa mwayakoze 100%. 1. Mwafunze ibigo by’amashuri mugendeye ku igenzurwa ryakozwe mukwa cumi umwaka ushize! Nyuma y’amezi atanu hari byinshi biba bikozwe! Ntimwigeze muza kugenzura mbere yo gufunga kandi twabwiwe ko ibigo byari byarabandikiye bibasaba ko mwaza kureba ko ibyo mwari mwarabasabye babishyize mu bikorwa! Ibyo ntibyakoze ahubwo Mineduc yahise yihutira gufunga. 2. Aho kugirango mwihutishe igenzura kandi mubizi neza ko muri gutesha abana igihe cyabo, mwagiye mubitinzatinza amagenzura atangira gukorwa ejobundi mukwa gatanu amezi abiri ashize abana bicaye. 3. Mumaze gusanga ibyo mwabategetse byose barabyujuje ntimwabafunguriye ahubwo mwahise muzanamo n’ibindi bitari byaragendeweho ikigo kijya gufungwa muba aribyo muvuga ngo ikigo gikomeze gifungwe. 4. Mwabwiye abana ngo bapplyinge muri UR kandi mubizi neza ko nta myanya muzabahamo, mubatesha igihe, mubarira amafaranga, murangije muti nta myanya ihari nkaho kare kose mubabwira ngo bapplyinge mwari muyobewe ko iyo myanya idahari. 5. Kuvuga ngo bazaze bagushake ubasobanurire ibyo nibiki? Ese mujya kwemera ko ibyo bigo byitwa kaminuza hari uwaje kugushaka ngo umusobanurire? Ko byatangajwe ku mugaragaro? Ese ko tuziko mwari mwarakoze amagenzura mukabona ko zujuje ibisabwa mu kwitwa kaminuza ubu musanze mwari mwaribeshye? Yeweeee amakosa mwakoze yo ni menshi nta wayarondora, gusa mumenye ko abana mwatesheje umutwe, ababyeyi n’abandi bose bagizweho ingaruka niki kibazo Imana Izabibabaza.

  • sha MWe muravuga ko mufite ikibazo cy’izina muzabaze abize mur za IPRCs bo ntiwamenya niba barize cg Batarize kuko advanced diploma bafite murwanda ntakazi ndabona bazisaba ahubwo turi kubasubiza nwushuri muzindi kaminuza kugirango babone degree nkizabandi nukuri iki kibazo His excellence azagikurikirane pe kuko inzego za Education zacu zarapfuye

  • Ibintu byose erega byabaye Business. Aho umuntu acuruza yamara kubona aye ubundi agaterera aho. Imbabaza ni CUR itamenya abagatulika ngo ijye ibatonesha, ibaha amanota menshi kandi ari iy’Abagatulika cyangwa imwe y’iKabgayi. Numiwe aho muri Unilak/INILAK nta mudiventi ushobora kubona munsi ya 79% n’iyo yaba ari idebe gute! Ariko ubundi ubu abaislam twibuzemo kaminuza ku buryo natwe twajya tuzamura niveau d’etude?

    Ireme ry’uburezi ryaba he mu gihe nta n’uburinganire mu burezi buhari? Barangiza ngo ni za Badiventi! Muzakore ubushakashatsi muri INILAK/Unilak muzumirwa!

    • Ibi uvuze wabibonera gihamya? Iyo ibizamini bikorwa haba hari aho musabwa kugaragaza ideni musengeramo kugira ngo ukosora amenye umudive n’utari we?

  • Hari ibanga rya Politiki ryihishe inyuma yo kuba abayobozi badashaka ko University of Gitwe yigisha “Medecine”, mukore ubushakashatsi neza muzabimenya, si ngombwa kubyandika kuri uru rubuga.

  • “University of Kigali” nayo bari bakwiye kuyaka iryo zina bakayita “Higher Institute of Kigali”, kuko rwose iyo urebye ibyo bigisha, n’uko bigisha, n’abahigisha, ndetse n’aho bigishiriza, ntabwo ikwiye kwitwa izina rya University.

    Hari Amashuri makuru amwe yigenga, ntashaka kuvuga hano, usanga rwose aruta kure “University of Kigali” ariko nyamara bayangiye kwitwa “University”.

  • Turashaka ibisobanuro bihamye bituma MINEDUC idashaka ko i Gitwe cyangwa izindi Kaminuza zigenga bafungura ishami rya “Medecine” kandi babishoboye. Hari ikintu kidasobanutse muri ibyo. Ndetse iyo urebye no muri UNR ubu usanga abana biga muri Medecine bamwe batanabikwiriye, ahubwo abagombaga kwiga Medecine ndetse bafite amanota yo hejuru mu kizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye, iyo basabya kwiga Medecine barabangira bakabashyira mu zindi faculties, ugasanga ahubwo Medecine barayihera abandi utazi impamvu izo arizo, ni ukubera iki???? Ibi bazanye byo gukora application on line birimo amanyanga menshi cyane.

    Medecine yakagombye kwigwamo n’abana barangije Secondaire muri Chemistry-Biology cyangwa Maths-Physics bafite amanota yo hejuru mu Kizamini cya Leta, ariko nyamara siko bimeze.

    • @ Rugera,, Komera muvandimwe, simperutse kumenya amakuru yabemererwa kwiga muri medicine ariko ubwo mbiherutse muri 2011 nuko nkuko ubivuze yahabwaga abantu babonye amanota yo hejuru pee kdi bize ayo mashami uvuze, bibaye byarahindutse nkuko ubivuze mugitekerezo cyawe haba harimo akaga gakomeye

  • Nge ikibazo sindimo kukibona muri aya mashuri ahubwo ikibazo cy’ubushobozi buke kiri muri MINEDUC: Nibwira ko kugira ngo ishuri ritangire gukora habanza kurebwa ko ryujuje ibisabwa. Urabirebye urihaye ibyangombwa ngo rikore.

    Mu gitondo uragarutse uti nimufunge ntibyuzuye.Ubwo se ni ishuri rifite ikibazo cg niwowe ufite ikibazo ahubwo? Mu kindi gitondo uragarutse usanze ishuri rigeze ku rwego rwo kwitwa Kaminuza. Urabyemeje urabisinyiye urihaye ubwo burenganzira. Bukeye uragarutse uti si byo nisubiyeho. Ufite ubushobozi buke si ishuri ahubwo ni wowe urireberera.Aho bigeze Leta ikwiye kujya yirengera ingaruka zatewe n’ibyemezo bidahwitse byafashwe n’abakozi bayo.

    Ubu ari ahandi MINEDUC yakagombye kuba iri mu butabera iburana n’abo yahemukiye yiteguye kuryozwa n’ingaruka mbi ibyemezo ifata byagize kuri rubanda. Niba uko mbitekereza atariko bimeze, haba hari ikibazo cya munyangire na munyumvishirize cyageze mu burezi bw’abana b’u Rwanda cg se hari abandi bantu b’abanyembaraga batuma hafatwa ibyemezo nk’ibi by’agahomerabunwa kubera inyungu zabo batitaye ku ngaruka mbi bizagira ku gihugu na rubanda. Birababaje.

  • @Rugera Njye ntawe mvugira kubera buri wese yagombye kwirebera. Ariko gusyhira ho
    Uni ya Medine n,ibintu byagombye kwitonderwa kubera ko bischobora no kugira ingaruka nyinschi cyane no kubuzima bw, abatururage. Kubwanjye ntabwo nschyigiye ko Medecine
    ijya mumaboko y, abantu bigenga abo baba aribo bose. Ahubyo bagombye guschyiraho
    examen d’admission idakorera kucyene wabo cyangwa ibindi… kuburyo hajya kwigamo
    ubuschoboye. Naho iyo idea yawe ya Maths-Physis/Biochemie ntabwo ariyo kubera ko
    nu muyandi ma sections havamo abandi bazi ubwenge. Ubazirize urasanga ubundi ahandi bihugu byateye imbere “Medecine” ni “domaine protégé” itinjirwa n, ubonetse wese. Ibyo kandi mbikubwiye mbihagaze kubera ko njye aho mba niko bimeze.

  • University of Kigali” nayo bari bakwiye kuyaka iryo zina bakayita “Higher Institute of Kigali”, kuko rwose iyo urebye ibyo bigisha, n’uko bigisha, n’abahigisha, ndetse n’aho bigishiriza, ntabwo ikwiye kwitwa izina rya University.
    Hari Amashuri makuru amwe yigenga, ntashaka kuvuga hano, usanga rwose aruta kure “University of Kigali” ariko nyamara bayangiye kwitwa “University”.

  • Akandi kantu HEC ikwiye kwitaho gafite akamaro: Kwemerera Kaminuza nshyashya kuza kwigisha ibyo izindi zimaze imyaka n’imyaniko zigiha hano, ntabwo ari byiza. Hari izindi fields nyinshi tudafitiye amakaminuza hano, nyamara abanyarwanda bararemanywe impano bijyanye nk’ahandi hose ku isi.
    (Urugero; harya buriya umuntu urangije muri ririya shuri “naryo rimwe kugeza ubu” ryo ku nyundo, akomereza he?)

  • Ndabona ibintu ari hatari. ubu VC agigusubira kwitwa Rector.

  • umuseke murakoze cyane kwandika kuri iyi nkuru, mureke mbabwire banyarwanda, agahinda n’umubabaro dufite wo kuba twarajugunywe hanze kdi leta ikaba ntacyo ishaka kudufasha, uburyo turimo gutekereza budushobokeye ntago byaba ari byiza. ibi byose biraca amarenga mabi kuri twe. dutekereze nezza ibihumbi 10000 by’urubyiruko. sawa sawa ntacyo bitwaye Muvunnyi we, ndetse nabo muri kumwe. gusa twihebye birenze ibyo abanyarwanda mwakumva.

Comments are closed.

en_USEnglish