Cheick Tiote, nawe yaguye mu kibuga arapfa ari mu myitozo
Cheick Ismaël Tioté wahoze ari umukinnyi mu ikipe ya Newcastle no mu ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire yitabye Imana ku myaka 30 gusa aguye mu kibuga mu myitozo yari arimo kuri uyu wa mbere mu ikipe ye yo mu kiciro cya kabiri mu Bushinwa.
Tiote yagiye gukina mu Bushinwa mu mezi ane gusa ashize mu ikipe ya Beijing Enterprises, yihutanywe kwa muganga amaze kwitura hasi mu myitozo nk’uko bitangazwa na XinuaNews kuri uyu wa mbere.
Nyuma gato byahise bimenyekana ko yashizemo umwuka bitangajwe n’ushinzwe kumushakira akazi (agent) Emanuele Palladino.
Abakinnyi benshi bahise batangaza akababaro batewe n’iyi nkuru.
Ikipe za Aston Villa, Liverpool, Manchster United na Newcastle yamazemo imyaka irindwi zahise zitangaza kuri Twitter ko zitewe agahinda gakomeye n’urupfu rw’uyu mukinnyi.
Demba Ba bakinanye kuri St James’ Park yasabye Imana ngo imwakire.
Abandi nka Papiss Cisse, Stephen Harper, Jonas Gutierrez, Victor Wanyama bakinanye nawe banditse ko babajwe n’urupfu rwa Tiote.
Uyu mugabo wavukiye i Yamoussoukro yatangiye akina umupira byo ku muhanda ndetse ngo yakinnye bwa mbere yambaye inkweto afite imyaka 15. Ariko gutera imbere kwe byarihuse, ikipe ya Anderlecht yamubonyemo impano imuzana mu Bubiligi mu 2005, nyuma mu 2008 ajya muri FC Twente mu Buholandi, 2010 ajya muri Newcastle mu Bwongereza aho yagize ibihe byiza mu myaka irindwi ishize mbere yo kujya mu Bushinwa mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Cheick Tioté ni umusilamu ndetse wubahirizaga igifungo cy’ukwezi gutagatifu, asize abagore babiri yashyingiranywe nabo mu bihe binyuranye n’abana batatu.
UM– USEKE.RW