Digiqole ad

Police yiteguye kurushaho guhangana n’inkongi, MUFATANYIJE

 Police yiteguye kurushaho guhangana n’inkongi, MUFATANYIJE

Amezi y’izuba ryinshi yatangiye, mu bihe nk’ibi mu mwaka wa 2013 na 2014 inkongi zabaye ikiza cyavuzweho cyane, zangije byinshi zinahitana abantu. Ingamba zagiye zifatwa buri mwaka, n’ubu bigikomeza kuko umwaka ushize habaye inkongi z’umuriro zirenga 50 mu gihugu. Uyu munsi Police n’abafatanyabikorwa bayo berekanye ko biteguye kurushaho guhangana n’inkongi y’umuriro. Gusa ngo bisaba ubufatanye n’abaturage.

Abo muri 'Fire Brigade' bagiye kwerekana umuhate wabo mu kuzimya inkongi
Abo muri ‘Fire Brigade’ bagiye kwerekana umuhate wabo mu kuzimya inkongi

Muri iki gikorwa cyakozwe none kigendanye kandi na Police Week, ishami ryo kurwanya inkongi muri Police y’u Rwanda ryerekanye umuhate n’ibikoresho bifashisha mu gutabara vuba no guhashya inkongi.

Ni mubukangurambaga bugamije gushishikariza abantu kwirinda inkongi z’umuriro mu kurengera ubuzima bw’abantu n’ibyabo, aho basaba abantu gufata iya mbere mu kwirinda inkongi kandi yaba bakihutira gutabaza Police (kuri numero itishyurwa 111).

Minisitiri Seraphine Mukantabana ushinzwe gukumira ibiza no gucura impunzi yasabye inzego zinyuranye,  cyane cyane abaturage kwitwararika buri munsi bakumira ibiza.

Muri iki gikorwa cyebereye i Masoro mu cyanya cyahariwe inganda, Minisitiri Mukantabana yavuze ko ari ihame kuri Leta kurwanya ibiza, ariko ari n’inshingano kuri buri wese kubikumira kuko bitwara ubuzima bw’abantu n’imitungo yabo.

Minisitiri yavuze ko hari Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe agendanye no gukumira inkongi, yasabye ko aya mabwiriza atagomba kuguma mu mpapuro gusa ahubwo agomba kujya mu bikorwa.

Aya mabwiriza ategeka ko ahantu hahurira abantu benshi nko mu nsengero, mu masoko, ku bibuga by’imyidagaduro n’ahandi hagomba kuba hari ibikoresho byo kuzimya umuriro.

Aya mabwiriza asaba ko n’abantu ubwabo mu ngo bakwiye kugira uburyo buciriritse bwo kuzimya inkongi mu gihe bahuye nayo iwabo.

Minisitiri avuga ko hari byinshi byo gukora mu gukumira inkongi z’umuriro harimo gusuzuma neza insinga z’amashanyarazi abantu bubakisha inzu zabo niba zujuje ubuziranenge.

Abayobozi bitegereza iri tsinda uko rikora
Abayobozi bitegereza iri tsinda uko rikora

ACP JB Seminega umuyobozi w’ishami rya Police ryo kurwanya inkongi z’umuriro avuga ko kuzimya umuriro byoroshye mu gihe utaraba mwinshi, ariko iyo umaze kuba munini si umuntu wese wawuzimya.

ACP Seminega ati “igisabwa rero ni uko buri wese agomba kwitegura guhangana n’inkongi igihe cyose yavuka.”

Umuriro ngo ushobora kuzima hifashishijwe umucanga wumye.

Muri iki gihe Police irasaba abantu bakeneye ko bakorerwa isuzuma ry’aho batuye ko bashobora guhangana n’inkongi y’umuriro guhamagara  0788311120, 0788311657, 0788311224 cyangwa 0788380436 bakabafasha muri ubwo bugenzuzi ku nkongi iwanyu no kuzikumira.

Muri rusange kuva 2013 ibiza binyuranye byakomerekeje abantu 700 bihitana abantu bagera kuri 547, bisenya inzu 16 000 hasenyuka ibikorwa-remezo 438.

Kuva mu myaka itandatu ishize inkongi z’umuriro zangije ibikorwa remezo bya Leta n’ibyabantu ku giti cyabo bigera kuri 678, zica abantu 31 zikomeretsa 64.

Iperereza ryakozwe mu 2015 ryagaragaje ko inkongi  zabaye muri uwo mwaka zatewe ahanini na ‘circuit electriques’ zatewe no gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, kandi ko abantu bamwe bagize uburangare bagasiga buji zaka bakajya kure yazo ku buryo zikongeza ibindi bintu biri hafi bigateza inkongi zangije ibintu, zikomeretsa abantu, ndetse zihitana abandi.

Bashumitse amapine ngo bayakorereho imurika ry'umuhate wo guhashya inkongi
Bashumitse amapine ngo bayakorereho imurika ry’umuhate wo guhashya inkongi
Abapolisi mu gikorwa cyo kuzimya
Abapolisi mu gikorwa cyo kuzimya
Buri Ntara ubu ngo harimo Kizimyamoto nibura imwe cyangwa hejuru
Buri Ntara ubu ngo harimo Kizimyamoto nibura imwe cyangwa hejuru
Police iratabara ariko ibyiza ngo ni ukwirinda
Police iratabara ariko ibyiza ngo ni ukwirinda
Police ivuga ko hari ubushake n'umuhate wo gutabara ahabaye inkongi mu gihe amakuru atanzwe vuba kandi kare
Police ivuga ko hari ubushake n’umuhate wo gutabara ahabaye inkongi mu gihe amakuru atanzwe vuba kandi kare
Buri rugo ngo rukwiye kugira nibura uburyo bumwe bwo kwirwanaho mu gihe cy'inkongi
Buri rugo ngo rukwiye kugira nibura uburyo bumwe bwo kwirwanaho mu gihe cy’inkongi
Minisitiri Mukantabana avuga ko gukumira aribyo byiza kurusha gutabarwa
Minisitiri Mukantabana avuga ko gukumira aribyo byiza kurusha gutabarwa

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Turashima ibikorwa bya Polisi y’Igihugu ndetse ku isonga tugashima Ubuyobozi bw’igihugu kuko gahunda n’ibikorwa bitandukanye tugaragarizwa n’inzego z’umutekano muri rusange ibi byose ku isonga n’Imiyoborere myiza pe!!!!!!!Harakabaho Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish