Digiqole ad

Akarusho mu bihembo bya Shampionat n’Igikombe cy’Amahoro 2017

 Akarusho mu bihembo bya Shampionat n’Igikombe cy’Amahoro 2017

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’imyaka itanu hagati ya AZAM TV n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), shampiyona y’uyu mwaka w’imikino Azam Rwanda Premier League (ARPL) 2016-2017 ifite akarusho mu bihembo ugereranyije n’Imyaka y’imikino ishize.

Rayon Sports niyo izahembwa bishimishije muri shampionat y'uyu mwaka
Rayon Sports niyo izahembwa bishimishije muri shampionat y’uyu mwaka

Amakipe yo mu kiciro cya mbere yarahatanye cyane ashakisha imyanya ya mbere ahanini aharanira ko yabona amafaranga yemerewe n’umuterankunga AZAM TV mu rwego rwo kuzitegura shampiyona itaha.

Bitewe n’ubushobozi ndetse no gutegura neza imikino, hari amakipe yitwaye neza harimo iyanikiriye izindi  ariyo Rayon sport ikaba itegereje igikombe cyayo, gusa hari n’andi makipe ataritwaye neza harimo Pepiniere FC isoje  shampiyona ari iya nyuma.

Amakipe 16 yitabiriye shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda Azam Rwanda Premier League (ARPL) umwaka w’imikino 2016-2017.

Dore uko  ibihembo biteganijwe biteye:

  • Buri kipe yose muri 16 ihabwa amafaranga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
  • Amakipe umunani ya mbere yongerwaho miliyoni ebyiri y’amafaranga y’u Rwanda, yose hamwe ni miliyoni 12 y’amafaranga y’u Rwanda.
  • Amakipe ane ya mbere azongerwaho miliyoni ebyiri wateranya na yayandi ya mbere yose hamwe ni amafaranga miliyoni 14 y’u Rwanda.
  • Amakipe abiri ya mbere azongerwaho miliyoni eshatu wateranya  na ya yandi ya mbere yose  hamwe ni miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda.
  • Ikipe ya mbere (Rayon Sport) harimo akarusho kadasanzwe ariyo izahembwa igikombe giherekejwe n’amafaranga Miliyoni 25 y’u Rwanda, hakiyongeraho za miliyoni 17 ku makipe abiri ya mbere, muri rusange ibihembo byose ku ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona ni  Miliyoni 42 z’amafaranga  y’u Rwanda.

Mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro (Peace Cup 2017),

  • Ikipe ya mbere izahembwa igikombe hamwe n’akayabo k’amafaranga miliyoni 10 y’u Rwanda.
  • Ikipe ya kabiri izahembwa Miliyoni eshatu, ikipe ya gatatu izahembwa Miliyoni ebyiri naho ikipe ya kane izahembwa amafaranga Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
  • Ibihembo uyu mwaka byariyongereye
    Ibihembo uyu mwaka byariyongereye

******************

2 Comments

  • nyamara umuyobozi wa FERWAFA ntacyo aba atakoze ,jye aha rwose muhaye amanota pe.

  • aragerageza my bushobozi abona kuko abenshi Miri twe dusakuza tutagera no kuri stade cg Mrs na contribution dutanga mu ikipe n’imwe

Comments are closed.

en_USEnglish