Teacher Mpamire, Kigingi na Babou basekeje abantu bikomeye
Kigali – Abakunzi b’urwenya baraye basetse imbavu zirabarya kubera cyane cyane abanyarwenya Teacher Mpamire (Uganda), Kigingi (Burundi) na Babou (Rwanda) hamwe na bagenzi babo bafatanyije mu gitaramo cy’urwenya mu ijoro ryakeye.
Ni igitaramo kitabiriwe cyane kuko cyari cyahuje abanyarwenya bazwi muri aka karere.
Cyanyuzemo na muzika kandi y’abagize itsinda Beauty for Ashes bakora muzika ya Rock n Roll bakanyuzamo na Rock.
Babou umenyerewe mu bitaramo bya Comedy Knight muri Kigali ntawumumenyera, arasetsa bitangaje ndetse n’iri joro yasekeje cyane abari muri iki gitaramo.
Kigingi w’i Burundi arasetsa cyane, ‘blagues’ ze mu Kirundi n’ikinyarwanda zasekeje abari hano ku buryo bukomeye cyane.
Teacher Mpamire usanzwe nawe uzwi cyane mu gutera inzenya yaje yambaye isuti y’amakarokaro itangaje nawe mu cyongereza asetsa abari aha ku buryo bukomeye.
Gusetsa by’aba bagabo biba bishingiye ku bintu bibaho mu buzima busanzwe gusa babihinduramo inzenya mu buryo bafitemo impano maze abagiramenyo ntiwarora bagatembagara.
Aba bo mu bihugu bindi basekeje abantu bavuga uburyo abavuye iwabo bagera mu Rwanda bakagorwa no kumenyera isuku y’i Kigali ndetse n’umutekano.
Iki ni igitaramo kinini cya byendagusetsa cyitabiriwe cyane kurusha ibindi muri uyu mwaka.
Photos © Evode MUGUNGA
Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW