Digiqole ad

Afghanistan: Aho bashyinguraga umwana wa Senateri haturikiye ibisasu bihitana barindwi hakomereka 118

 Afghanistan: Aho bashyinguraga umwana wa Senateri haturikiye ibisasu bihitana barindwi hakomereka 118

Ibisasu bitatu byaturitse ubwo bashyinguraga umwana wa Senateri wishwe arashwe na Polisi kuri uyu wa Gatanu

Byibura abantu barindwi bitabye Imana abandi 118 barakomereka ubwo baturikanwaga n’ibisasu bitatu byaturikiye aho bashyinguraga umuhungu wa Senateri uherutse kuraswa kuri uyu wa Gatanu ari mu myigaragambyo yabereye mu murwa mukuru Kabul.

Ibisasu bitatu byaturitse ubwo bashyinguraga umwana wa Senateri wishwe arashwe na Polisi kuri uyu wa Gatanu

Uriya mwana washyingurwaga kuri uyu wa Gatandatu yishwe ejo ubwo Police yarasaga mu bantu bigaragambyaga hagapfa batanu.

Ku wa Gatatu w’Iki Cyumweru turimo abarwanyi b’Abatalibani baturikirije igisasu kiremereye mu gace gakoreramo za Ambasade nyinshi muri Kabul hapfa abantu bagera kuri 90, abandi barenga 150 barakomereka.

Muri iki gihe ibice byinshi bya Kabul birimo za bariyeri kugira ngo basake barebe ko nta bandi biyahuzi bakora amahano.

Kuva igitero cyo muri iki cyumweru cyaba, abaturage batangiye kurakarira ubuyobozi bavuga ko ntacyo bukora ngo bukumire abakora biriya bikorwa.

Hashize imyaka 15 ingabo z’amahanga ziyobowe na USA ziri muri Afghanistan guhashya abarwanyi b’Abatalibani ariko kugeza ubu  bigaragara ko hakiri byinshi byo gukorwa ngo babatsinde burundu.

Abayobozi basabye abaturage kwirinda kwihuriza mu dutsiko  kuko ngo byaha abakora iterabwoba urwaho rwo kubagirira nabi.

Mu ijambo yacishije kuri Televiziyo y’igihugu Minisitiri w’Intebe Abdullah Abdullah yabwiye abaturage ko iperereza riri gukorwa ngo bamenye uko ibitero bimaze igihe biba mu gihugu cye byateguwe kandi ababifitemo uruhare bose bafatwe.

BBC ivuga ko Perezida  Ashraf Ghani yanditse kuri Twitter ko igihugu cye cyatewe n’umwanzi agasaba abaturage kunga ubumwe no gukomera.

Muri Kabul hamaze kuba ibitero by’iterabwoba bikomeye bitatu mu gihe cy’Icyumweru kimwe.

Urwego rw’ubutasi bwa Afghanistan buvuga ko ibi bitero bikorwa n’umutwe w’Abatalibani witwa Haqqani ukorera muri Pakistan.

Kugeza ubu ariko Abatalibani ntibaremeza ko aribo bakoze igitero cyo kuwa Gatanu n’icy’uyu munsi.

Amakuru amwe yemeza ko kimwe cya gatatu cy’ubuso bw’Afghanistan gitegekwa n’Abatalibani.

USA n’ibindi bihugu bifatanyije bafite abasirikare barenga ibihumbi cumi na bitatu muri kiriya gihugu cyahoze ari icumbi rya Oussama Ben Laden washinze umutwe w’iterabwoba wa Al Qaida.

Abaturage baranenga Leta ko itabasha gukumira abiyahuzi.
Ababyeyi barasaba Leta ko yahagarika ibitero bihitana abana babo

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

en_USEnglish