Digiqole ad

Umuvugizi w’Ingabo mushya yagatangiriye i Nyakinama

Kuri uyu wambere mu ishuri ry’igisha ku mahoro rya Nyakinama mu karere ka Musanze ahatangijwe amahugurwa ku byerekeye umutekano mu bihugu by’afurika byahuye cyangwa bivuye mu ntambara, nibwo Major Rène NGENDAHIMANA Umuvugizi w’Ingabo mushya yagaragaye bwa mbere mu kazi ke.

Major René Ngendahimana i Nyakinama kuri uyu wa mbere/Photo UM-- USEKE.COM
Major René Ngendahimana i Nyakinama kuri uyu wa mbere/Photo UM-- USEKE.COM

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abahagariye ibihugu byo muri aka karere kongeraho Liberia, Sierra Leone, Cote d’Ivoire na DRCongo, yatangijwe ku mugaragaro na Lt Gen Cesar KAYIZARI Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira kubutaka.

Umuvugizi w’ingabomushya Maj Rène Ngendahimana washyizwe muri uyu mwanya kuwa gatandatu tariki 4 Gashyantare yagize ati: “u Rwanda rwiteguye kumva ibyo  buri gihugu kizanye hano kuko Leta y’u Rwanda igamije gushyira imbere umuco w’amahoro

Lt Gen Cesar KAYIZARI we yibukije ko usibye no kuba u Rwanda rushaka amahoro ubwarwo, rwifuza rukanafasha amahanga kuyabona, mu butumwa butandukanye ingabo z’u Rwanda zirimo.

Africa yanyuze mu bibazo bikomeye by’umutekano no kubura amahoro, igihe abanyafrica bazaha agaciro amahoro n’umutekano Africa izaba umugabane ukomeye cyane” Lt Gen Cesar KAYIZARI

Lt Gen Cesar Kayizari atangiza amahugurwa
Lt Gen Cesar Kayizari atangiza amahugurwa

Muri aya mahugurwa arimo inzobere ziturutse mu Ubuyapani n’Ubuholandi, Lt Gen Cesar KAYIZARI yibukije ko u Rwanda mu guha agaciro Amahoro rwatekereje gushyiraho iriya Rwanda Peace Academy iri i Nyakinama muri Musanze, Amajyaruguru.

Aya yatangijwe akazasozwa tariki 17 Gashayntare, yaragenewe bamwe mu basirikare, abapolisi ndetse n’abasivili basanzwe. Ni ku nshuro ya kabiri bene aya mahugurwa abaye muri Africa, bwa mbere yabereye i Bamako muri Mali muri Kanama 2011.

Uwahoze ari umuvugizi w’Ingabo Col Joseph Nzabamwita akaba yaroherejwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo. Naho Major René Ngendahimana akaba yariasanzwe ari Umujyanama mu mategeko mu biro by’umugaba mukuru w’ingabo.

Ingabo na police bo mu bihugu bitandukanye bitabiriye aya mahugurwa
Ingabo na police bo mu bihugu bitandukanye bitabiriye aya mahugurwa
Inzobere z'abaholandi n'abayapani zizahugura
Inzobere z'abaholandi n'abayapani zizahugura
Ifoto yabitabiriye amahurwa n'abazabahugura
Ifoto yabitabiriye amahurwa n'abazabahugura

 Daddy SADIKI RUBANGURA
  UM– USEKE.COM

0 Comment

  • mbega umugabo mwiza!!

    ubu se umunu usa gutya kweli afata imbunda akarasa umuntu!!!

    • mumutize Amasengesho Imana imukomeze mubyo yashinzwe

  • Abakobwa no guteta yee!!

  • jeanne yarashe nde?

  • Uyu muvugizi mushya turamwishimiye, IMANA Izamuragire mukazi ke.

  • nUMUVUGIZI W’iNGABO Z’U RWANDA. Ibyo kurasa se bije bite? hahahahahahahahah!!!! niba wamukunze uzabimubwire ntakibazo kirimo pe sina we wa mbere byaba bibayeho.

  • Cong Bwana Rene kuba wagiriwe ikizere cyo gusimbura Colonel kandi hari ba Lt Colonel n’aba Colonel; ubuhanga bwawe mu mategeko nibyo byatumye bakwizera, wagiye kwiga hanze uratsinda neza, ukomeza gukora akazi neza , so uzakomeze wizere Imana nk’uko isanzwe nta shiti umurimo mushya n’ubwo ugoye uzawukora butore pe; Komera Maitre.

  • None se iyo uvuga umusirikare wumva iki? si ubwiza gusa nokwica arica kuko yarabwigishijwe mugihe cyo kwirwanaho.Kandi na kera byarahoze kwica wirwanaho.

  • eeeeeeeeh!uyu musirikare ni mwiza pe!ubu se afata imbunda akarasa?ahubwo se nta murumuna we afite basa ngo ngire icyo nibariza!munsobanurire vubavuba

  • I think the mission given to him is very crucial but as clever he will conclude the job very weel supported by God and the team in service. God bless him.

  • yagutobora nyine umuzanyeho ibya mama wararaye.urabona riroya jisho se ari ugukina? cyangwa ntiwaribonye?ariko kuki abakobwa mukina nabi ubwo se urabona yakunda abantu bose ra!!!!!!!!!!!ubwo kandi wowe ubivuga washituwe n’ubwiza gusa ubonye se undi umuruta nabwo wagenda?????

  • RENE NI UMWANA WACU RWOSE IWABO NDAHAZI NI HARIYA I REMERA IMBERE YA CHRISTUS IMANA IGUHE IMIGISHA.UTAZAVUGA IBIBUSANYE ARIKO UTAZISANGA UFUNGISHIJWE IJISHO

  • @ Jeanne Keza Umuratwa,

    uraho mwana wacu, uraho urakomeye. Mbega Nyabuneka komerezaho, maze udusetse udusekere, udutetere udutambire….

    Maze rero, iteka nkurikira inyandiko zawe, nibwo bwa mbere wanditse nta mujinya, agahinda cyangwa uburakari. Biranshimishije cyaneeeeeee….

    Tambuka neza UMURATWA wacu, tambuka neza uteze amaboko/Kandi gatsinda uyategeye ukuri/Uyategeye Nyogokuru na Nyogokuruza/Uyategeye INGABO zabohoje u Rwanda, mama weeeeeeee……

    Tambuka neza UMURATWA wacu, tambuka neza MUKOBWA MWIZA, wowe wariboye inda n’umugongo/Jyewe Ingabire-Ubazineza nzaguherekeza nzakurenza impinga/Nzagucurangira inanga yanjye RUHORAHABONA/Nzagutwaza ibiseke nzagutwaza ibisabo, mama weeeee….

    UMWANZURO. Ngaho rero ube wiriweho UMURATWA wacu. Ndagusabye kandi komerezaho. Na njye iteka nzagutiza umurindi. Nzagutetera nzagutaramira izuba riva. Nzagusetsa utembagare, mama weeeeee…..

    Murakoze muragahorana IMANA.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • bwana rene nkwifurije imirimo myiza gusa murigahunda zawe zose ujyushira imana imbere then promotion zirahari courage be blessed

  • RENE nimfura kdi ninumuhanga rwose,yaminuje mu matageko kdi agira ubwitonzi budasanzwe,nge ntuye muzi,abakobwa bamukunze rero,attention!!!n’umugabo arubatse mutazavaho mumusenyera ndabazi,Jeanne yabasengera icyo nzi cyo,uko mureba asa niko n’umugore we asa kdi n’umutima mwiza rugeretse,bubaha Imana niyo nkomoko yabyose

Comments are closed.

en_USEnglish