Digiqole ad

Imyiteguro ya ‘Collective Rw fashion week 2017’ bayigeze kure

 Imyiteguro ya ‘Collective Rw fashion week 2017’ bayigeze kure

Kuri uyu wa gatanu abari gutegura igitaramo cy’imideli cyiswe ‘Collective Rw fashion week’ giteganyijwe kuba kuwa 10 Kamena 2017 mu Mujyi wa Kigali babwiye itangazamakuru ko imyiteguro bayigeze kure. Ni ku nshuro ya kabiri iki gitaramo kigiye kuba kuko icya mbere cyabaye umwaka ushize.

Mathiew Rugamba urimo hagati afite inzu y’imideli ya ‘House of Tayo’ azerekana imideli ye muri iki gitaramo

Collective Rw fashion week 2017 biteganyijwe ko izamurikwamo imyenda y’aba-designer icyenda bo mu Rwanda n’undi umwe wo muri Afurika y’Epfo.

Mu bahanzi b’imideli baturutse mu Rwanda harimo Haute Baso, Inzuki Designs, House of Tayo, Sonia Mugabo, Uzi Collections, Moshions, Amizero, Afriek, Ikwize na Maxhosa uzaturuka muri Afrika y’Epfo.

Moses Turahirwa ufite inzu y’imideli ‘Moshions’ yabwiye Umuseke ko we na bagenzi be biteguye, ibisabwa byose babirangije igisigaye ari umunsi utaragera.

Ati “Kugeza ubu navuga ko imyiteguro yarangiye, ibintu byose biri ku murongo n’aba-designer bazakora muri iki gitaramo barangije gushyira ku murongo imyenda bazamurika.”

Uyu muhanzi w’imideli yavuze ko mu byo bari gutegura mu myaka y’indi harimo no kongera iminsi. Ati “Tumaze kureba uburyo Abanyarwanda bakunda cyane ibitaramo by’imideli, turateganya kongera iminsi y’iki gitaramo. Ubundi cyari gisanzwe kiba umunsi umwe ariko turiga uburyo iminsi twayongera.”

Laduma Ngxokolo wo muri Afurika y’Epfo uzwi nka Maxhosa kubera imideli akora, yatumiwe muri iki gitaramo, ni umwe mu bahanga imdeli bakomeye muri Afurika. Yambitse ibyamamare bitandukanye birimo n’umuririmbyi Jidenna n’abandi.

Yegukanye ibihembo birimo ‘International Society of Dyers and Colourists Design Award’ mu 2010, muri uwo mwaka yongeye kwegukana ikindi cyitwa ‘International Representation Award’.

Mu 2011 yegukanye icyitwa ‘Marie Claire Prix De Excelence Best Emerging Designer Award’, mu 2012 yegukanye icya ‘Nelson Mandela Metropolitan University Rising Star Award’, mu 2014 yegukanye icya ‘Premium International Best Emerging Designer for SS15 Menwear’.

Mu 2015 yegukanye igihembo cyitwa ‘Yoox.com Who is Next Dubai Award’, mu 2016 yatwaye icyitwa ‘Design Indaba Most Beautiful Object in South Africa Award’ n’ibindi.

Mu 2016 ibirori by’imideli ‘Collective Rw fashion week’  byari  bibaye ku nshuro ya mbere  byitabiriwe n’abayobozi bakomeye ku rwego rw’igihugu barimo Mme Jeannette, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Kanimba Francois, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Buri wese ufite icyo ashaka kubaza yegeraga umu-designer ashaka akamusobanuza
Teta Isibo ufite inzu y’imideli ‘Inzuki Designs’ na mugenzi we Moses Turahirwa ufite inzu y’imideli ‘Moshions’ barasobanura aho imyiteguro igeze
Rwema Laurène uri hagati, afite inzu y’imideli ‘Uzi Collections’ aha araganira n’abagenzi be barimo Cedric Mizero , bose bazerekana imideli yabo muri iki gitaramo

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish