Noble Nziza, 18, Umuhanzi w’imideli ukuri muto mu Rwanda
- Yegukanye igihembo cya mbere nk’umuhanzi w’umwaka
- Yitabiriye amahugurwa mpuzamahanga mu byo guhimba imyambaro i Lusaka
- Arifuza kwiga ‘Organic Chemistry and Textile Production’
Ku myaka 18 gusa niwe muhanzi w’imideli uzwi ukuri muto mu Rwanda, abimazemo imyaka abikora. Akora imideli itandukanye ariko cyane akibanda kuy’ubugeni (Art).
Nziza yiga mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye muri Lycee de Kigali, yabwiye Umuseke ko yakuze akunda gushushanya cyane, nyuma akaza kwisanga no mubuhanzi bw’imideli byombi akaba abikora.
Nziza avuga ko imyuga akora hari ibyo imaze kumugezeho birimo nko kuba yaregukanye igihembo cy’umu-designer wa mbere w’umwaka mu marushanwa yiswe ‘ Red carpet fashion awards’ yabaye mu 2015.
Yegukanye kandi igihembo cya mbere mu Rwanda mu marushanwa yo gushushanya yari yateguwe na AEGIS mu 2016 anitabira amahugurwa mpuzamhanga mu byo guhimba imyambaro yabereye i Lusaka muri Zambia mu 2016.
Mu cyumweru cyashize ari mu bamuritse imideli bakora muri Kigali Fashion week mu 2017.
Iyo agiye gukora imyenda ngo agendera ku byo aba yabonye.
Ati ” Gukora umwenda akenshi ngendera ku byo mba nabonye, icyo gihe ndicara nkabishushanya ubundi nkabibyazamo igihangano kizima ibyo iyo birangiye ngerageza gushaka ibitambaro n’ibindi bikoresho nzakoresha. ubundi nkabona gusohora umwenda umeze neza.”
Nk’umunyeshuri mu mashuri yisumbuye avuga ko igishoro agihabwa n’ababyeyi be.
Ati ” ubundi nkunda gukora ibihangano bisigara mu mutwe w’ubibonye, navuga ko aricyo kintandukanya n’abandi duhuje umwuga. kuko simba nshaka ko ibyo nkora wasanga hari undi wakoze ibisa nabyo.”
Mu bahanzi b’imideli akunda, harimo uwitwa Hussein Sharayan, Olivier Rousteig na Karl la Garfieldt. Mu Rwanda agakunda Cedric Mizero na Moses Turahirwa.
Mu rwego rwo kunoza akazi akora Nziza yifuza gukomeza kwiga ‘ Organic Chemistry and Textile Production’ muri Kaminuza.
Photo © Evode Mugunga/Umuseke
Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW
5 Comments
Ubuse ibi nibiki??!!
very impressive mr.
I am proud of you my guy
congz pe
Keep it up…I can be one of your models
Comments are closed.