Digiqole ad

Trump ‘yavanye’ US mu masezerano ya Paris. Benshi babyamaganye

 Trump ‘yavanye’ US mu masezerano ya Paris. Benshi babyamaganye

Hari abari abanyamerika bari kuvuga ko bibeshye kuri Perezida batoye

*Obama niwe uyoboye abandi mu kwamagana ibi
*Ubutaliyani, Ubufaransa, Ubudage buhagaze kuri aya masezerano
*Perezida Macron anenga Trump ati “make our planet great again”
* Umwe mu bajyanama ba Trump yahise amusezerano kubera ibi
*Teresa May yabwiye Trump ko bimubabaje

Perezida Donald Trump yatangaje ko agiye kuvana Leta Zunze ubumwe za Amerika ayoboye mu masezerano yo kurengera ibidukikije ya Paris kugira ngo ahe amahirwe abakozi mbere na mbere bo muri Amerika. Iki gikorwa benshi cyane bacyamaganye barimo n’abakomeye ku isi.

Donald Trump ibyemezo be bikomeje gutungura no gutangaza isi
Donald Trump ibyemezo be bikomeje gutungura no gutangaza isi

Iki gikorwa bamwe mu bacyamagana bavuze ko Trump ari kwambura US ubuhangange n’urugero isanzwe ifatwaho n’ibihugu by’isi.

Trump we avuga ko aya masezerano adakwiye kuri Amerika kuko adaha amahirwe abakozi, ndetse ngo arashaka gusubiza Amerika ubusugire bwayo.

Trump ati “Ntabwo dushaka ko hari ibindi bihugu cyangwa abayobozi bazongera kuduseka. Aya masezerano yatuma dutakaza imirimo miliyoni 2,7 mu 2025.

Amasezerano ya Paris ni urugero rw’aho Washington yinjiye mu masezerano adaha amahirwe Leta Zunze ubumwe, ahubwo yungura cyane ibindi bihugu agasiga abakozi ba Amerika, nkunda, n’abatanga imisoro batakaza imirimo, bagahembwa macye, inganda zigafunga bikanagabanya umusaruro mu bukungu.”

US nivamo izaba ibaye nk’ibihugu bya Syria na Nicaragua ibihugu byonyine bitasinye ku masezerano ya Paris yo kurengera ibidukikije, n’u Rwanda rwasinyeho.

Trump yongeye kwamaganwa cyane

Imiryango mpuzamahanga irengera ibidukikije, abantu ku giti cyabo barimo n’abakomeye ndetse na Perezida Barack Obama yasimbuye, bamaganye cyane igikorwa cya Donald Trump, cyanashyizwemo imbaraga n’umukobwa we Ivanka Trump.

Kutaba muri aya masezerano kwa US bifite icyo bivuze cyane ku bindi bihugu birenga 190 byasinye aya masezerano ku kugera ku ntego zo kurengera ibidukikije kuko US yohereza ibyuka bihumanya ikirere bingana na 15% by’ibyoherezwa n’isi yose mu kirere. Ndetse ikaba yatangaga miliyari $3 zo gufasha ibindi bihugu kurwanya iyangirika ry’ikirere.

Abahanga banyuranye mubyo kurengera ibidukikije bavuze ko ibyo ubuyobozi bwa Trump bukoze ari amahano ku isi yose kuko bizayiha uburenganzira bwo kwangiza ikirere kurushaho ingaruka zikagera ku isi yose.

Barack Obama watumye USA isinya ariya masezerano yanenze cyane igikorwa cya Trump

Ati “No mu gihe Amerika idafite ubuyobozi, nubwo ubuyobozi buriho bwifatanyije n’ibihugu bicye byanze imbere heza – nizeye ko Leta zacu, imijyi yacu n’abakora ubushabitsi bazahaguruka bagakora ibirenzeho mu kurengera abazatura uyu mubumbe umwe dufite nyuma yacu.”

Abayobozi b’Ubufaransa, Ubudage n’Ubutaliyani batangaje ko icyemezo cya Trump ari urucantege ariko ko aya maserano ya Paris bayahagazeho kandi nta kundi kongera kuyaganiraho ngo hagire ibihindukamo nubwo US yabyifuza.

Elon Musk wari umwe mu bajyanama ba Perezida Trump yahise amusezeraho yumvise iki cyemezo uyu mugabo yafashe. USToday ivuga ko imbere mu bafatanya na Trump kuyobora haba hacitsemo ibice bibiri kubera iki cyemezo.

Mme Teresa May uyobora Ubwongereza nawe yabwiye Trump ko iki cyemezo kimubabaje cyane.

Amaserano ya Paris agamije kurengera ibidukikije agendanye no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere ibuhugu byohereza n’ubufasha mu by’amafaranga buzatangira mu 2020. Yaganiriweho n’abahagarariye ibihugu 195 mu Ukuboza 2015 ku kicaro cya UN i New York.

Kugeza ku itariki 01 uku kwezi 2017 ibihugu 195 byari byasinye kuri aya masezerano. Ibihugu 148 byo byari byamaze kuyemeza bidasubirwaho.

Muri aya masezerano buri gihugu cyemera ibyo kizakora mu kurwanya ukwiyongera k’ubushyuhe bw’isi (global warming). Nta gihugu gihatirwa cyangwa gitegekwa ibyo kizakora n’igihe kizabikorera.

Trump yatangaje ko US izava kuri aya masezerano bari basinye kugira ngo bashake ubundi buryo.

Gusa mu kumwagana, Leta 10 zigize US zahise zinjira mu kitwa  United States Climate Alliance mu gihe zitari zikirimo.

Bamwe mu bakomeye bagaragaje ko badashyigikiye iki cyemezo:

 

 


Musk wari mu bajyanama be:

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ariko jye mbona ari umugabo usohoza ibyo yasezeranije abanyagihugu be ! kuko mbere yo kumutora yari yarabivuze kandi agomba kuzuza amasezerano yasezeranye yose>

  • Ibyo nabyo. Mwitegure ko Trump azavana US muri UN, NATO, WTO,…
    (Ubu muri macye uwashaka yakubaka mu bishanga, uburobyi bwakomeza ntibwongere guhagarikwa na rimwe, inganda zigakomeza kohereza imyanda mu kirere no mu mazi, ibiti tugatema nta bwoba,….., icyangombwa nuko ifaranga ryinjira)

  • Ibyemezo by’uyu mutipe muzabifatisha abiri. Kuri we icyangombwa ni ugusiba ibyo mugenzi we Obama yakoze byose. Ingaruka z’iki cyemezo nyine ni ugukomeza guhumanya isi dutuyeho.

  • Yiyamamaza yavugaga ko icyo azakora ari ugushyira imbere inyungu z’abanyamerika atitaye ku z’abandi batuye isi (America first). None arakora ibyatumye atorwa mukaba ari bwo mubona ko ari ikibazo? Nimukibaze abamutoye kuko abenshi bashyigikiye ibyo ariho akora.

  • Trump ni hatari! kugeza ku munota wanyuma natekerezaga ko adashobora gukora biriya. Icyemezo kirakarishye ku buryo yari kugomba kubaza nibura Congrès na Sénat naho ubundi byerekanye ko afite ububasha bunini cyane. Mu minsi itaha tuzabyuka dusanze yohereje bombes kuri Koreya ya Ruguru kereka nibamukoraho hakiri kare (empeachment).

  • Hhhhhh! Uyu mbona ari grand frère wa wa mu petit wa korea witwa Kim, imitekerereze ni imwe.
    Ubuse hari icyo abahishe
    Kandi ubu ari undi wo muri Iran cg Russia babikoze UN yahita iterana igitarafanya ngo byacitse.

Comments are closed.

en_USEnglish