Ni inde wari wambaye neza mu bitaramo bibiri bya PGGSS 7 biheruka?
Mu bitaramo bibiri bya Primus Guma Guma Super Star VII byabereye mu karere ka Huye na Gicumbi, abahanzi ntibaza kuririmba gusa ahubwo no kugaragara neza imbere y’abo baririmbira biba bifite icyo bivuze. Buri wese aba yakoze ku mwambaro akeka ko uhebuje ubwiza.
Uko umuntu agaragara kandi yitwara kuri stage nabyo hari andi manota bimuhesha mu irushanwa.
Ku myambarira muri iri rushanwa abahanzi bari kugaragara cyane bambaye amabara y’umutuku cyangwa umukara.
Buri muhanzi arasimburanya akora uko ashoboye mu kwambara ngo aberwe.
Muri aba 10 bari guhatana hari n’abagaragaye bambaye imyambaro ikorerwa mu Rwanda, abandi Bambara ikorerwa mu mahanga bagura cyangwa bakodesha mu maguriro y’imyenda.
Umuseke watoranyije amafoto abiri kuri buri muhanzi y’uko yari yambaye mu bitaramo bibiri biheruka.
Muri bo ni inde nande wabonye ko yariyambaye neza?
Photos © Evode Mugunga & Innocent Ishimwe/Umuseke
Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
nta n’umwe wambaye neza rwose no kuberwa uretse ko byabatakaye!! ni bagerageze kwambara nk’aba star kuko kwambara neza ntanubwo bisaba ibihenze bisaba kuba uzi ibikubereye kdi bikurura Public
Comments are closed.