Digiqole ad

Musanze: Umwe mu bayobozi b’ibitaro bya Ruhengeri arafunze, abandi babiri barashakishwa

Polisi yo mu Ntara y’amajyaruguru yataye muri yombi umwe mubabozi b’ibitaro bya Ruhengeri ushinzwe ubutegetsi n’imicungire witwa Muvunyi Jean Chrisostome akekwaho gucunga nabi ubukungu bw’ikigo, naho umucungamari Munyanziza Joseph.

Ku bitaro bya Ruhengeri/Photo/Internet

Ku bitaro bya Ruhengeri/Photo/Internet

Uyu muyobozi yatawe muri yombi hagati muri iki cyumweru dusoje(kuwa kane), nyuma y’uko ngo akorewe ubugenzuzi bagasanga ubukungu bw’iki kigo butifashe neza.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yafashwe nyuma y’isuzumwa yakorewe n’abakozi bo mu nzego z’ubuzima n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu kwezi gushize kwa Nyakanga, bagasanga hari ibihombo ikigo cyagiyemo bidasobanutse niko gusaba ko yatabwa muri yombi.

Chief Superintendent Francis Gahima, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yemeje ko uyu mugabo bamufunze, ariko avuga ko nta byinshi yabivugaho kuko iperereza rigikomeje.

Yagize ati “Hari n’abandi bantu bakekwaho ubufatanya cyaha kandi twatangiye iperereza kugira ngo nabo batabwe muri yombi. Ubu nta byinshi twabivugaho kugira ngo tutavangira iperereza ryacu.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho avuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi kubera gucunga ikigo nabi ariko akavuga ko nta byinshi yabivugaho kuko amakuru arambuye azwi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze.

Amakuru avuga ko uyu mugabo afashwe nyuma y’isuzumwa yakorewe n’abakozi bo mu nzego z’ubuzima n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu kwezi gushize kwa Nyakanga, bagasanga hari ibihombo ikigo cyagiyemo bidasobanutse niko gusaba ko yatabwa muri yombi.

Gusa ubuyobozi bw’Akarere bwo buvuga ko igihe cyo gutanga amakuru arambuye kuri iki kibazo kitaragera, ngo abayakeneye baba bihanganye.

Uretse uyu mugabo utawe muri yombi kubera ibibazo by’imicungire mibi y’umutungo w’ibitaro ayobora, mu minsi ishize ubwo Minisitiri w’ubuzima yagendaga asura ibitaro bitandukanye byo mu Rwanda yagiye yihanangiriza abayobozi b’ibigo ku mikorere idasobanutse ndetse n’isuku nke, hamwe muho yihanangirije nyuma yo kuhasura atunguranye ni CHUK na CHUB.

Source: The Newtimes
UM– USEKE.RW

en_USEnglish