Imurikabitabo rikwiye kwitabirwa nk’Imurikagurisha
Abanditsi b’ibitabo bavuga ko umuco wo gusoma mu Rwanda ukiri hasi cyane, uko abantu bitabira kugura ibikoresho byangombwa mu buzima siko bitabira kugura ibitabo by’ubwenge bwa ngombwa mu buzima. Minisiteri y’umuco na Siporo n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco bateguye imurikabitabongarukamwaka kugira ngo umuco wo gusoma nawo uzamuke mu Rwanda.
Bizare Elias umuyobozi wa RALSA, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ishyinguranyandiko n’Inkoranyabitabo umwe mu bafatanyabikorwa mu gutegura iri murikabitabo avuga ko Leta iri gushyira imbaraga mu kuzamura umuco wo gusoma mu Rwanda kuko uri hasi. Ibi ngo binaba imbogamizi ku iterambere ry’abanditsi kuko ibyo bandika bitagurwa nk’ibindi bintu ku isoko.
Bizare avuga ko iki kibazo gishingiye ku bantu bakuru ariyo mpamvu ubu imbaraga ngo ziri gushyirwa mu gutoza abato umuco wo gukunda gusoma
Abantu ngo usanga batitabira gusoma ibintu bibungura ubwenge n’ubumenyi ahubwo bagahugira mu kureba ibidafite akamaro. Ibi ngo bituma abafite impano yo kwandika nk’umwuga badatera imbere kuko ibyo bandika bitagurwa.
Dr Thomas Muyombo (uzwi cyane mu muzika nka Tom Close) usibye kuba umuhanzi uzwi ni n’umwanditsi w’ibitabo, ariko uyu mwuga we wundi ntabwo awuzwiho cyane kuko atari umwuga wamuteje imbere. Nawe imbogamizi yabonye ni uko abanyarwanda batifitemo umuco wo gusoma.
Tom Close ati « Ibitabo birandikwa ariko usanga agaciro k’igitabo kakiri hasi ariko gusoma biteye imbere mu gihugu byatuma n’umwanditsi atera imbere »
Tom Close mu kwandika kwe nawe yibanda ku bitabo by’abana kugira ngo nibura bo bazakure bafite umuco wo gukunda gusoma.
Imurikabitabo ngarukamwaka ryariho ribera (rirasozwa none) muri Pt Stade (i Remera) ryiganjemo ibitabo by’amateka, iby’abana, ibivuga ku muco n’ibindi ryitabiriwe ku buryo bugereranyije, cyane cyane n’abakiri bato.
Ku bufatanye n’umuryango Save The Children iri murikabitabo ngarukamwaka rigamije kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika cyane cyane mu bana ngo bakurane uwo muco.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW