Nta ugomba kuvogera amakuru yawe mu gihe udakekwa – ‘Itegeko rishya’
*Uyu munsi iri tegeko ryatowe nta numwe uryanze
*Ryemerera kwinjira mu makuru y’umuntu ukekwaho icyaha yifashishije ikoranabuhanga
Inteko Ishinga Amategeko (Abadepite) muri iki gitondo yasuzumye raporo ku bugororangingo bwakorewe umushingwa w’itegeko rishyiraho urwego rw’igihugu rushinzwe ibijyanye n’umutekano mw’ikoranabuhanga, nyuma baritoreye bararyemeza ku bwiganze. Iri tegeko ribuza uw’ariwe wese kuvogera amakuru y’umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe adakekwaho icyaha.
Iri tegeko ryari ryaremejwe mu mwaka ushize n’Inteko Ishinga Amategeko ariko rigezekuri Perezida wa Repubulika araribasubiza kubera ingingo yasanze zitanoze muri ryo cyane ibigendanye n’ububasha bw’abayobozi b’uru rwego.
Nyuma y’imirimo yo kurinoza ya Komisiyo ihuriweho n’imitwe yombi y’Inteko y’u Rwanda, uyu munsi Inteko umutwe w’Abadepite yasuzumye raporo y’iyi Komisiyo iranayemeza.
Minisitiri w’ikoranabuhanga n’urubyiruko Jean Philbert Nsengimana wari uhari yavuze ko uru rwego nirutangira imirimo ari indi ntambwe u Rwanda ruzaba ruteye mu bwirinzi mu ikoranabuhanga.
Minisitiri Nsengimana avuga ko ubusanzwe u Rwanda rutagiraga amabwiriza/ibipimo ngenderwaho byo kubahiriza mu bijyanye n’ikoranabuhanga, uru rwego ngo ruzajya rubishyiraho runagenzure ko byubahirizwa.
Iri tegeko, nta burenganzira na buto ritanga bwo kuvogera amakuru y’umuntu udafite icyaha akekwaho.
Minisitiri Nsengimana ati “iri tegeko ntabwo ritanga uburenganzira bwo kwinjira mu makuru y’abantu bwite, amakuru y’abantu ni ikintu cyubashywe cyane kandi ntabwo uko uketse umuntu ugenda ngo ujye mu makuru ye.”
Gusa avuga ko kwinjira mu makuru y’umuntu bwite bishobora gukorwa mu gihe yaba yakoresheje ikoranabuhanga agakora icyaha gihanwa n’amategeko, nabwo bibanje gutangirwa uburenganzira.
Ati “Inzego zishinzwe gukora iperereza zishobora gukurikirana kugira ngo zimenye inkomoko y’ibintu biteza umutekano mu mucye cyangwa biteza intugunda mu baturage.”
Minisitiri avuga ko umutekano mu ikorabuhanga mu Rwanda usanzwe ari ntamakemwa kuko ngo hari inzego nyinshi zitandukanye ziwurinda, ngo icyo iri tegeko rije gukora ni ugushyiraho urwego rwo guhuza ibikorwa byari bisanzwe no kongera imbara no kwitegura kugira ngo igitero cy’ikoranabunga cyanza gisange biteguye.
Iri tegeko ryatowe n’abadepite 61 ntawaryanze nta n’uwifashe gusa habonetse impfabusa imwe.
Ku mugoroba w’uyu munsi Sena niyo iba itahiwe kwiga kuri uyu mushinga w’itegeko mbere y’uko uzasubizwa kwa Perezida wa Republika.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
16 Comments
Abadepite ko ubundi ari 80, bahinduka 62 abandi barihe muri misiyo abantu 18 bajye banyuzamo batubwire impamvu batitabiriye inama
uvuze ukuri. niba ari intumwa za rubanda koko. Gusa na none twibuke ko hari ababahagarariye kandi nabo nitwe twabitoreye. Birashoboka ko abasibye baba batanze impamvu zumvikana. Twizeye abayobozi bacu.
@uwamahoro utambeshye watoye abadepite ryari keretse niba waratoreye ahandi hatari mu Rwanda kuko abanyarwanda uko itegeko riteye dutora amashyaka nayo agakora list y’abo ashaka ko baba abadepite rero nta buryo bwo kwanga uwashyizwe kuri list cyane ko utamenya n’aho ikorerwa
@Uwayo ushubije neza Uwamahoro kuko kenshi usanga abantu mu Rwanda bavanga ibintu ngo abadepite nintumwa za rubanda bagereranya nizo muri 1961.Ntaho bihuriye.Intumwa yabaturage niyayindi bihitiyemo bazi neza, bagezaho ibitekerezo nibyifuzo byabo itari yayindi ishyaka ryabahitiyemo.
ni intumwa z’imitwe ya politiki kurenza uko zaba iza abaturage kuko sinzi aho bakorera list;ishyaka rishatse ryamwirukana cg rikamusimbuza ntaho umuturage ahurira n’umudepite mu buryo butaziguye mu kumubaza ibyo amukorera(accountability)
Jye rwose ndumva nta kibazo kirimo kuko ndya duke nkaryama kare, ntacyo nishinja
Arakoze Minister kutubwira ko ibyo kutavogera amakuru yacu bwite ari bishya.
Ubundi abadepite bacu baba bazi n’ibyo ari byo ko bapfa gutora ngo bibavire aho?
uri gahungu koko, ubona abadepite batazi ibyo bakora koko,n’abana se?
…igihe udakekwa…Sakwe sakwe. Soma. Ni ikihe kimenyetso cyo gukekwa cyatuma amakuru bwite aba ntavogerwa? Ntacyo!! Nta gikenewe. N’igike cyasabwa nticyabura. Ari ibyo se ari no gufungwa hakomeye iki?!?$ Ko gufungwa ari mk’ako kanya nta yandi magambo, wanarangara gato ugasaziramo utaburanye!!!
Barandika ngo : nta wukekwa. Mbere barandikaga ngo: ntawe ukekwa. Byahindutse muri za 1990. Nta ukekwa byo nta sens bifite.
hhh @uwipau: “muri za 1990” hari habaye iki, ninde icyo gihe wahinduye ikinyarwanda?
Uwipau, ndakwemeye rwose urakurikira mu kinyarwanda. Umbwire uburyo nzakoherereza agacupa “online” kabisa ! Ngukuriye ingofero !
Toute communication outillée ne peux jamais échapper au contrôle ! Mujye muvuga ibyo mwasubiramo mwemye, ubundi ijambo rigukunda riguheramo. Ko numva mwagize ubwoba ngo barajya mu makuru yanyu, ubundi muba muvodavoda mu biki ?
nonese niki gishobora kwemeza,cg kwereka umuntu ko amakuru ye atavogerewe? niba rero ntacyabikwereka, ubwo urumva ko uwashaka wese yayajyamo igihe cyose abishatse wowe ntacyo ubiziho.
Ngo ntawugomba kuvogera amakuru yawe mu gihe udakekwa ?!! Ubwo se ubundi uwo muzajya kuvogerera amakuru ye muzabanza mubimumenyeshe ko akekwa , kugira ngo amenye impamvu muri kuyavogera ?!!! Ubwo se ubundi umuntu azamenya ate ko yavogerewe kdi adakekwa ????hahhh
Ndumva ari ukubikamo abantu ubwoba gusa. Byari kuba byiza iyo muzajya mubikora nubusanzwe mutiriwe mubibabwira ,kuko nta gishya bizanyemo usibye kwereka abantu ko batagomba kuvuga.
Comments are closed.