Trump yahuye na Paapa i Vatican
Hashize iminsi hari ibo batumvikanaho ku ihindagurika ry’ikirere, kwimuka kw’abantu ku isi na politiki y’impunzi. Papa Francis ariko muri iki gitondo yakiriye Perezida Donald Trump wa USA i Vatican.
Umwaka ushize nibwo ibitekerezo byabo kuri ziriya ngingo byagaragaye ko binyuranye cyane ubwo Papa Francis yanengaga cyane Politiki ya Trump ari kwiyamamaza avuga ko azubaka urukuta hagati ya USA na Mexique ndetse ko atazemerera Abasilamu n’izindi mpunzi kwinjira muri US.
Icyo gihe Papa yagize ati “Umuntu utekereza kubaka inkuta aho ariho hose aho kubaka ibiraro, ntabwo ari Umukiristu.” Icyo gihe Trump yasubije ko biteye isoni kuba Papa akemanga ukwemera kwe.
Aba bagabo bombi bahuye uyu munsi, umunyamakuru wa Al Jazeeera i Roma avuga ko guhura kwabo kwarimo umwuka wa gicuti.
Trump ngo agiye gutemberezwa i Vatican mbere y’uko agirana ikiganiro kihariye cya bombi bari kumwe gusa n’umusemuzi bagacoca ibyo batabona kimwe.
Trump asuye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi nyuma yo gusura andi madini abiri akomeye. Muri Arabia Saoudite aho yavuze ijambo kuri Islam, akurikizaho i Yeruzalemu aho yasuye Abayahudi n’AbaPalestine ubu akaba akurikijeho ibukuru muri Kiliziya Gatolika.
Arava i Vatican nyuma ya saa sita yerekeza i Bruxelles mu nama ya NATO (North Atlantic Treaty Organization) no mu Butaliyani mu birwa bya Sicile mu nama ya G7.
UM– USEKE.RW