Digiqole ad

Abari abayobozi ngo ibitekerezo byabo ntibicyura igihe

 Abari abayobozi ngo ibitekerezo byabo ntibicyura igihe

Bamwe mu bahoze ari abayobozi bateraniye mu nama i Musanze

Musanze – Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge ku rwego rw’akarere ku  ikubitiro bikaba ryatangirijwe mu karere ka Musanze kuri uyu wa kabiri, iri huriro rikaba urubuga Abanyarwanda bahoze mu butegetsi bw’igihugu kuva 19 Nyakanga 1994 batakiri mu buyobozi, aba bari abayobozi bavuga ko bagifite icyo gutanga mu kubaka igihugu, cyane ibitekerezo.

Bamwe mu bahoze ari abayobozi bateraniye mu nama i Musanze
Bamwe mu bahoze ari abayobozi bateraniye mu nama i Musanze

Mbangutse Jamal wakoze imirimo itandukanye mu cyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri yagaragaje ko iri huriro rije rikenewe kuko bajyaga birengagizwa kandi nabo bagifite byinshi bakora mu kubaka igihugu.

Aragira ati:”Hari ubwo umuntu ava ku mwanya yari ho mu buyobozi, abantu bagatekereza ko ibitekerezo bye byacyuye igihe, ku buryo bitagikenewe

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Fidel Ndayisaba yavuze ko komisiyo ayoboye yishimira ibyakozwe n’abahoze mu nzego z’ubuyobozi kubera uruhare rukomeye bagize mu kugarura ituze mu banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ngo umuhate n’ubushake byabo nibyo byagejeje igihugu ku iterambere gifite none, ati:’Iri huriro ni uburyo bwo guhuza izo nzego zose kugira ngo bakomeze gutanga umusanzu wabo mu gusigasira ubumwe n’ubwiyunge baharaniye, bikaba kandi ari n’imbaraga zizunganira iz’akarere mu iterambere, nkuko umusanzu wa buri wese ukenewe”

Ndayisaba kandi yakuye urujijo ku bibazaga niba kuba igikorwa cyo gutangiza ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge gifite aho gihuriye n’ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na komisiyo ayobora, avuga ko ntaho bihuriye yongeraho ko habaye ukwitiranya imvugo mu busesenguzi bw’ibyashyizwe ahagaragara.

Ati:”Kuba Musanze byaravuzwe ko ari yo ifite ingengabitekerezo ya Jenoside, si uko abayituye bayifite, ahubwo ubushakashatsi bwagaragaje ko Musanze ari yo ifite umubare munini w’abaturage bavuze ko ingengabitekerezo ya jenoside ikiriho kandi ikigaragara

Mu buhamya bwatanzwe na Angelina Muganza, wigeze kuba Minisitiri, yavuze ko ihuriro ryatangijwe ku mugaragaro rihuza abahoze mu mirimo n’abayirimo ari uburyo bwo guhurira hamwe bityo abatakiyirimo ntibahezwe, kandi bakagera kuri byinshi.

Yakomeje atanga urugero kuri Unity Club yashinzwe na Madamu  Jeannette Kagame mu myaka isaga 20 ishize, ihuza abagize Guverinoma n’abo bashakanye, baba bakiri mu kazi cyangwa se batakikarimo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi ushinzwe iterambere ry’abaturage Vincent Munyeshyaka wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, ashimira urugero rwiza rwa Unity Club mu mikoranire no kudaheza; n’urugero rwiza rw’ibisubizo by’umwirere mu kwikemurira ibibazo.

Ati:”Turasabwa kugira ubushishozi no kungurana inama ntabwo dushaka kuzumva abayobobozi bakiri mu myanya basuzugura abatakiyirimo, murasabwa kujya inama zishingiye ku bushishozi, gushyira imbere inyungu rusange nta macakubiri cyangwa iheza iryo ari ryo ryose.

Iri huriro ku rwego rw’Akarere rizaba rigizwe n’umuyobozi w’Akarere, umunyamabanga nshinwabikorwa wako, abajyanama, abayobozi bakiri mu kazi mu nzego z’umutekano, n’abayobozi n’abahoze ari bo guhera ku wa 19 Nyakanga 1994 mu nzego z’imitegekere y’igihugu ku rwego rwa Komini, Perefegitura n’Akarere.

Ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda mu mwaka 2016-2017 ngo bumaze kugera kuri 92.5% , naho 96.6% by’Abanyarwanda bishimiye ko igihugu gitekanye, 92.1% bafitiye ikizere inzego z’umutekano z’u Rwanda, Imikorere y’inteko ishinga amategeko imitwe yombi yishimiwe ku kigero cya 91.1% .

Mbangutse jamal avuga ko Ibitekerezo bye na bagenzi be bitacyuye igihe[1]
Mbangutse jamal avuga ko Ibitekerezo bye na bagenzi be bitacyuye igihe[1]
Mme Angelina Muganza aganira n'aba bahoze ari abayobozi
Mme Angelina Muganza aganira n’aba bahoze ari abayobozi

Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW/Musanze

1 Comment

  • Iri huriro ryarutwa n’uwakwishingira koperative yo gucuruza indagara hano mu Biryogo kuko zo nibura zirunguka kandi abana ntibaburara. None uwagiye abavana muri iyo mirimo kuva 1995 hari aho yagiye cg impamvu ituma abavanamo hari aho yagiye ?

Comments are closed.

en_USEnglish