Ihuriro rya Sosiyete Sivile rirasaba amadini gukora ihuriro ryayo
Kuri uyu wa kabiri mbere y’amatora yo gusimbuza Komite nyobozi y’impuzamashyirahamwe y’imiryango itagengwa na Leta( Rwanda Civil Society Platform), abayitabiriye bemeje ko kubera imyizerere y’amadini hari ibyo batumvikanaho kandi biba bireba abanyarwanda muri rusange bityo bakwiye kuva mu bagiye iyo Platform.
Abagize ihuriro ry’imiryango iteramiye kuri Leta basanze byarushaho kuba byiza ku mpande zombi ari uko amadini nayo ashyizeho ihuriro ryayo aho akaba ariho acocera ibibazo biyareba.
Edouard Munyamaliza umuyobozi w’ihurriro rya Sosiyete Sivili mu Rwanda yavuze ko abanyamadini batigijwe ku ruhande ahubwo bahawe umwanya wo kubaka ihuriro rimwe rikomeye bazajya baganiriramo ibintu bitandukanye bifitiye igihugu akamaro.
Ati “ Burya hari igihe usanga abantu bakorana ariko badahuza, batavuga rumwe ku bintu runaka kandi by’ingenzi. Ntabwo wafata umuntu utemera ibitekerezo runaka ngo umuhurize hamwe n’undi ubyemera ngo bazumvikane.”
Yatanze urugero ko hari igihe idini rimwe rishobora kuvuga ko ubutinganyi ntacyo butwaye ariko abandi bakaburwanya kandi bose ari abanyamadini.
Abagize iri huriro bavuga ko abanyamadini nibishyira hamwe bizafasha abandi gukorana nabo neza kuko n’ubundi bose bagamije guhwitura Leta ngo inoze serivise iha abaturage.
Ngo Ihuriro ry’abanyamadini rizakomeza gukorana n’andi mahuriro arimo abatari abanyamadini, bakorane mu bwuzuzanye.
Munyamaliza ati: “Kuba bakora ihuriro ryabo natwe tukagakora iryacu ariko tukagira ihuriro riduhuza byaba ari ingirakamaro kuko n’ubundi turuzuzanya.”
Padiri Vincent Gasana uhagarariye ihuriro ry’Abepisikopi Gatolika akaba n’umunyamabanga muri Komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda amaze kumenya ko abanyamadini batari batumiwe muri iyi nama yahise asohoka arataha.
Mbere yo gutaha yabwiye abanyamakuru ko yari yaje nk’umwe mu bagize Sosiyete sivile bisanzwe ariko ahageze asanga ntibatumiwe ahitamo gutaha.
Ati: “ Nsanze nari ndi mu nama ntagombye kuba ndimo…buriya ndatekereza ko ari abandi banyedini babisabye kugira ngo bagire urwego rwabo rwihariye, babone aho bazajya bigira ibibazo bireba sosiyete sivile ukwabo.”
Komite nshya kandi yatoye inzego zigize ubuyobozi bw’Ihuriro zikurikira: Inama y’Ubuyobozi igizwe na;
Sekanyange Jean Léonard: Perezida ,
Munyansanga Alexis agizwe Visi- Perezida wa mbere,
Mujawingoma Muligo Ziporah: Visi- Perezida wa kabiri
Komite ngenzuzi igizwe na: Nzabonimpa Oscar Perezida,
GAHAMANYI Jules yagizwe Visi –Perezida,
TWAHIRWA Emmanuel: Umwanditsi
Urwego rushinzwe gukemura amakimbirane rugizwe na;
RWEMARIKA Félicité : Perezida,
MUSAFIRI NITEZEHO: Visi-Perezida,
NZEYIMANA Célestin : Umwanditsi
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
9 Comments
Kuki iyo sosiyete civile isaba abandi, abanyamadini gukora ihuriro? Ese ubundi idini kugiti cyaryo ntabwo risa n’ihuriro? Ibya kiriziya mubirekere Kiliziya.Ibya politiki mubirekere politiki.Iyi sosiyete sivile hari narimwe twari twumva igira icyivuga iyumuntu aburiwirengero mu Rwanda? Umuntu akabura iminsi irenga 10 ntimugire icyo muvuga.Mugaturama gusa ntakindi bashoboye.
Ntabwo biri mu nshinganozayo. Ntabwo wabatoye ngo bakuvuganire, ugize kibazo cg umuntu wawe yaburiwe irengero. Jya umunenya icyo usaba, uwo ugisaba n’igihe ugisabamo.
@KABAKA ahubwo wowe ushobora kuba utazi inshingano za societé civile .ahubwo se ikindi ishinzwe uretse guharanira uburenganzira bw umuturage ni iki kindi .uretse ko izo mu Rwanda sinzi niba zinabaho.
Societe civile ntacyo imaze mu Rwanda. Ni nk’indabyo bashyuze mu gacupa bagatereka kumeza zikibera aho…! Nawe se abantu baraburirwa irengero, ntushobora kumva bikomozwaho n’abayoboye societe civile, abantu bangirizwa imitungo n’amasambu yabo na RRG cyangws ibikorwaremezo nk’imihanga ncinsinga za telephoni, imiyobori y’amazi… imyaka igashira indi igataha ntiwumve hari n’idini cg societe civile ibibaza abakwiye kwishyura. Ukubaza uti abagize komite za societe civile baba bazi inshingano zabo koko?!
None ngabo batangiye guhenza bagenzi babo ngo hari ibyo badahuriraho! Bo se bahurira kuri byose ko ariyo mpamvu nyine bagomba guhuza ibyo batabona kimwe bakabicocera hamwe! Ntacyo rubanda muyimariye murutwa n’abatariho.
Murarenganya société civile. Ntabwo ishobora kugira imbaraga niba idashobora kwinyagambura.
Sosiyete Sivile irahari rwose. Nk’ariya matora yo muri Kanama abanyaburayi bazuze ko batazaza kuyakurikirana, sosisete sivile yacu yo izabikora, inatugaragarize ukuntu azaba yagenze neza cyane.
Jye ndumva kuba abantu babona ibintu ku buryo butandukanye ari ubukungu. None se abantu babona ibintu kimwe 100% byatuma haba iterambere? Haba se hari impamvu yo gukora ihuriro?
Erega Sosiyet Sivile yo mu Rwanda murayirenganya, none se yakora iki?? niba Leta yarayihaye umurongo ikoreramo itagomba kurenga, igomba gukora ibyo Leta ishaka nyine, itabikora igasenyuka. Kandi abayobozi bayo barashaka umukati wabo mbere na mbere, ntabwo bashishikajwe n’akarengane ka rubanda. Niba abaturage ubwabo badashobora kwivuganira, ntibagatege amaso Sosiyete Sivile.
Nta society civil ihari kabisa.
Comments are closed.