Manchester: Igitero cyahitanye abantu 22 biganjemo abato
Mu ijoro ryakeye abantu benshi biganjemo urubyiruko bari mu gitaramo cy’umuhanzi w’Umunyamerika Ariana Grande-Butera ubwo bari bagiye gusohoka igitaramo kirangiye, haturitse ikintu gihitana abantu 22 biganjemo urubyiruko, abandi 59 barakomereka nk’uko byemezwa n’ibinyamakuru byo mu bwongereza.
Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Theresa May yanditse kuri Twiiter ko yifatanyije mu kababaro n’abafite ababo baguye muri kiriya gitero.
Inama ya Guverinoma igiye guhita iterana kubera iki gitero cy’iterabwoba.
Abarokotse kiriya gitero bavuga ko bagiye kumva bumva ikintu kiremereye kiraturitse, abantu bahunga babyiganira mu muryango basohokeramo, bamwe barahavunikira bikomeye.
Igitero gikomeye nka kiriya cyaherukaga mu Bwongereza taliki 07, Nyakanga, 2016.
Abashinzwe umutekano bahise batabara bafunga ahakikije aho ibyo byabereye kugira ngo babone uko bakusanya ibimenyetso byazabafasha mu iperereza ryabo.
Umukuru wa Police muri Manchester yabwiye abanyamakuru ahagana mu rukerera ko bamenye neza ko ibyabaye ari igitero cy’iterabwoba cyakozwe n’umuntu witurikirijeho igisasu yari atwaye mu gikapu.
Isaha imwe nyuma y’aho umuhanzi Ariana Grande-Butera yanditse kuri Twitter ko afashe mu mugongo ababyeyi baburiye abana babo muri kiriya gitero.
Yanditse ati: “Mbivanye ku mutima wanjye, ndababaye cyane. Nta magambo mfite navuga kubera intimba.”
Umwe mu bari muri kiriya gitaramo yabwiye MailOnline ati: “Ariana Grande yari arangije indirimbo ye ya nyuma ndetse yamaze no kuva ku rubyiniro tugiye kumva twumva ikintu kiraturitse twese turahindagana dushaka guhunga. Mu kanya gato twumvise urusaku rw’imodoka za Police zivuza kizungazunga dukomeza gukuka umutima.”
Ku munsi w’ejo umutwe wa Islamic State wari wabicemo amarenga ko ushobora gukora akantu.
Kuri Twitter habonetse inyandiko yayo iherekejwe n’amagambo avuga ngo #IslamicState and #Manchesterarena, gusa abantu ntibamenye icyo byashakaga kuvuga kugeza ubwo ishyano riguye mu ijoro ryakeye.
Inyandiko ya IS kandi yari ikurikiwe n’amagambo agira ati: ‘Mwaba mwaribagiwe ibyago twabateza? Iri niryo terabwoba bavuga’.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
this really saddens me.i wish people could show concern when these tragedies accur in others parts of the world.every is like”pray for Manchester ” and everyone just forget that 1 day ago there was Yemen terrorist in beirut,lebanon which killed almost 100 people,the killings going on in burundi…almost every week there is a terrorist attack in afghanistan,syria,iraq and many other countries,but no one cares….they are human too and your life doesn’t worth more than theirs.
May the souls rest in peace,Burundi# Nigeria # Lebanon<#Syria# England
Comments are closed.