Perezida Kagame yakiriye igihembo mpuzamahanga ku bw’umubano mwiza n’Abayahudi
Perezida Paul Kagame yakiriye igihembo mpuzamahanga kitwa “Dr.Miriam&Sheldon Adelson Award”, gihabwa umuntu wagaragaje kuba inshuti nziza y’Abayahudi na Israel, yagifatiye mu mujyi wa New York mu birori byabaga ku nshuro ya gatanu byitwa “Annual Champions of Jewish Values Award Gala”.
Mu ijambo yagejeje ku Bayahudi n’inshuti zabo bari muri ibi birori, Perezida Kagame yashimye cyane Dr Elie Wiesel ukuriye uyu muryango.
Kagame yavuze ko ari iby’igiciro kinini kuba yitabiriye ibi birori by’agaciro kadasanzwe, avuga ko ku Banyarwanda n’Abayahudi umubano wabo ari umwimerere.
Yagize ati “Dusangiye amateka twembi adufasha kumenya ubutabera n’ubunyangamugayo (fairness) icyo bivuze.”
Perezida Kagame yashimiye Dr Elie Wiesel ku mutimanama we warenze ku mateka yahuye nayo, bityo ko kuba yarabashije kumumenya ari iby’igiciro.
Yavuze ko Dr Elie Wiesel, ubutumwa bwe bwari bugenewe abatuye Isi bose kandi igihe cyose, ku bw’iyo mpamvu ibyo birori bikaba byitabiriwe.
Kagame yagize ati “Elie Wiesel yashyize imbere AGACIRO ni ko ibindi bintu byose bishingiyeho. Ku bw’iyo mpamvu dusabwa twese kugira ubumwe, n’abo bahaguruka bakarwanya abandi bima umuntu AGACIRO.”
Yavuze ko urwango nta gihe ruzabonerwa igisobanuro, hatitawe ku kibazo icyo ari cyose umuntu urushimangira yaba afite.
Ati “Biragoye ariko biri mu nshingano zacu gukomeza kugenzura ibyo bintu byateza ikibazo, no kubuza ko biba mu bikorwa by’abantu.”
Yavuze ko buri wese akwiye kwitegura kurwanya abafite ingengabitekerezo y’urwango.
Ati “Icyaha gikizwa no kwicuza, bigaherekezwa no kubabarirwa, amahoro abonekera mu kubahana bigashimangirwa no kwihangana. Igihe cyose Abanyarwanda bashishikajwe cyane n’akazi ko gushimangira ubumwe bw’igihugu.”
Kagame yavuze ko umuhate wo gupfobya no guhakana Jenoside uri kurushaho kuzamuka cyane hirya no hino ku isi.
Ati “Ariko ukuri kuri Jenoside ntaho kuzajya, tugomba gufatanyiriza hamwe tugahangana n’iki kibazo, tugakora uko dushoboye bidashinga imizi muri Sosiyete iyo ariyo yose.”
Yavuze ko u Rwanda rutagendera ku magambo adaherekezwa n’ibikorwa yo kurwizeza umutekano n’imibereho myiza, avuga ko aho biri ngombwa u Rwanda rwirinda kandi ko aho bizashoboka hose ruzafasha mu kurinda n’abandi.
Yasubiye mu magambo y’umwanditsi Rabbi Nachman of Breslov, agira ati “Ikintu cy’ingenzi ukwiye kugira ni ukutagira ubwoba.”
Yongeraho ati “Igihe ukora ikintu cyiza, ubwoba butuma utagira umurava n’intego yo kukigeraho uko ubyifuza.”
UM– USEKE.RW
19 Comments
Year it id fantastic and it should always be like that
Naho ibya EAC ?
Ibya EAC ntabwo twarikubijyamo kuko usibye u Rwanda abandi bose bashyigikiye ko Nkurunziza avanirwaho ibihano.Perezida M7 yabisobanuye ejo.
Urwanda se wambwira aho bavugiyeko bashyigikiye ibihano kuburundi??
Jyuvuga uziga!!1
Ibihe se muvandi? Guta igihe ku Burundi n’injanga zabwo koko?
ibi abarabu babibona nko gushyigikira ivanguramoko(abayahudi n’ibantu nk’abandi ntampanvu y’umubano wihariye)turikwegera urwango aho kwunga ubumwe n’ikiremwamuntu cyose ntawe uyobewe ubugome abayahudi bakorera abanyeparsitina so kwifatanya nabo relo bigaragaza uruhande duhagazeho mu itsembabwoko rikorerwa aba parestina
Politiki mpuzamahanga yu Rwanda usanga ihuzagurika.Tuzamenya kumesa kamwe ryari? Ejo turi mu barabu muri Marocco, none turi mu bayahudi.Kandi abobose ntibacana uwaka nkuko ubivuze neza @Ngoga, Buriya kubabarabu bivugako dushyigikiye politiki mbi ya Israel yo kurasa abarabu cyane cyane abanyepalestina babayeho nk’abacakara mu gihugu cyabo.
@ Ngoga nawe Bugingo,
H.E yabivuze kenshi ko kuba inshuti yigihugu icyaricyo cyose ntibisobanuyeko uhita uba umwanzi wikindi gihugu icyaricyose.
Kuba H.E nigihugu nk’Urwanda turinshuti z’Abayahudi nuko duhuje amateka ya Genocide kandi nubu hakaba hari abantu benshi bacyifuzako Genocide yakomeza kubaturage bibihugu byombi.
Parestine aho iri ubungubu yarahabohoje cyera. None banyirigihugu baragarutse.
Abayahudi ntibanga Abarabu, e.g Misiri, Jorodan, Saudi Arabia, Katar, Turkey etc nibihugu byinshuti za Israel ariko ikibazo aho kivukira nuko Abaparestine (ABAFIRISITIYA) badashaka guturana nigihugu cyitwa icyabayahudi.
Nonese mbabaze, Nikihe gihugu cyakwicara kigatuza mugihe hari abashaka ko bashiraho??
Ikindi kuba ducudika nibihugu byinshi kandi bitandukanye, jye mbona ntacyo bitwaye bipfakuba uwo mubano haricyo wungura abenegihugu ndetse bigatuma tugwiza amaboko kurwengo mpuza mahanga.
Jye nshyigikiye uyu mubano naba bene Yakobo, Na Isaac na Abraham.
Gute se uvuga ngo Palestine (Abafiristiya) yabohoje aho iri ubu ? Hanyuma ase Abrahamu (Abram) ahaguruka Ur (ni muri Iraq y’ubu) agasuhukira hariya muri biriya bibaya n’udusozi tw’amabengeza, ni ukuvuga ko nta bantu yahasanze bahatuye ? Abo bantu se bari bande, bashizeho se, niba se batarashizeho ubu bari he, bitwa bande, baba mu kihe gihugu ? Burya kudasoma biragatsindwa kabisa, mujye mujijuka, ibyo pasteur Gitwaza akubwira rimwe mu cyumweru ntabwo biba bihagije, uba ugomba no kwisomera ukanasesengura.
Njye nk’umunyarwanda sindi inshuti ya Isiraheri! Impamvu ntayindi nibpolitiki yayo mbi yo kwanga abavandimee babo bo muri Palestina no kubatwara ubutaka bwabo(colonisation). Kuba Perezida yifatanya na Isiraheri mu birori ibyo aribyo byose bije bigaragaza ko harimo inyungu…wenda ku Rwanda cg kuri Perezida Kagame ubwe. Ntabwo wataha ubukwe bw’ummwe mu bavandimwe bahanganye incuro zirenga ebyiri akakwita umuvandimwe we utikoza undi bahanganye maze wicare wumve ko uri inshuti ya bonbi! Uba warangije kugaragaza uruhande ubigamiyemo! Njye rero nkaba ngira nti ibyiza ni ukwitonda muri ibi bintu bya ISIRAHELI.
abayahudi dufite amateka asa niyo mpamvu ni umubano wabo n’abanyarwanda ugomba kuba umwihariko , birakwiye ,turashimira President ukomeje gushakira u Rwanda inshuti zanyazo
Mu gihe abayahudi barimo bashakirwa igihugu na SDN mu ntambara ya 2 y’isi, hari igitekerezo cyasabaga ko batuzwa muri Uganda, iyo biba gutyo byari kuba ari amata abayaye amavuta; gusa twari guhora turwana rukazakizwa na mbuga.
erega dufite President usobanutse mujye mubyemera , ni umubyeyi uzi gushakira abana be ikizabatunga kandi byiteka ryose, inshuti nziza
Ibyo adushakira maze gusoma ibitekerezo abantu bari gutanga hano @Kamaliza uzimenye njyewe ntabyo nkeneye.
Bravo!!!!!!! HE my president Kagame. Aho tujya niheza kandi nkwemereye ko urugendo watangije rwo kwibohora mumutwe, nzarurwana n’ubwenge bwange bwose.
Songa mbere Rwanda. Ubuzima bwiza, umutekano,ubutwari nk’ubwo inkotanyi zagize zihagarika genocide, byose biraharanirwa. Ngurwo urugero rwiza mutwereka HE.
Abavuga ibije mukanwa byose batabanje gutekereza, ntibashobora kudusubiza inyuma. Abavanga u Rwanda mubibazo by’abarundi, ni injiji cyane kandi ntibashaka kujijuka. Ibibazo by’u Burundi ni ibyakera cyane, kandi barabyamanye. Kubishyira k’u Rwanda, ni uburyo bwo kubeshya abarundi b’injiji batazi gusesengura ngo bamenye umwanzi wabo nyakuri uwo ariwe.
Ntamwanzi n’umwe wateye abarundi. Nibo ubwabo bagiye kuzamarana ngo barimo kwihorera. Ntushobora gukemuza ikibazo ikindi. Nkurunziza, yitwaje amoko ashaka gutsemba abadahuje nawe ubwoko, ariko ntiyabigezeho. Abonye byange rero kandi ahindutse imbwa muruhando rw’amahanga, ashaka aho ashyira ububwa bwe n’ubugwari ati'” Ikibazo c’u Burundi ni u Rwanda. Arangije afata bible abwira abarundi, ati uzandwanya azaba arwanya imana.Donc, imana izamwica.
Uburero abapfa bose, soit ni u Rwanda rubica, abandi nabo ni imana ibakubita nkuko nkurunziza adasiba kubivuga
Ntakundi nyine, ni yice ni bamurambirwa bazamugira nka Omar kadafi, mobutu, bokasa cyangwa idiamini dada. Abo bose bamurushaga kwigira ibimana ariko bapfuye nk’imbwa.
Baca umugani mu kirundi ngo “IYO IGUFA RYAHAGAMYE MU MENYO Y’IMBWA, BARIKUZAMO UBUHIRI”
Wibeshyera perezida Nkurunziza. Muzareka izo propaganda z’urwango no gusebanya ryari ? Ahubwo se injiji ni nde ? Icyo utaramenya nuko mu Rwanda abaturage bamaze kujijuka kurusha ababayobora. Nubwo bicecekeye bazi uvugisha ukuri n’uwigiza nkana.
Urukundo Interahamwe zifitiye Nkurunziza tuzi aho ruva. Naho abigiza nkana, imyaka 23 ishize tubazi neza, mu mvugo no mu migambi mibisha, itazigera igira icyigeraho kuko 1994 yabambitse ubusa.
@Yves, umuntu wese utabona ibintu kimwe nawe abari nterahamwe? Erega ubwo umumenye uba umugejeje kuri station ya polisi ko afite ingengabitekerezo?
ariko mujye mureka nonese murashaka KO urwanda rujye muri za munyangire oya twe muri Bose ntanumwe tufitanye ikibazo rero reka Bose tubane niyo diplomaties .kandi ndabasabye ntimukitane amazina yitesha gaciro nta bunyarwanda burimo umugoroba mwiza.
Comments are closed.