Ruhango: Ubuyobozi bwafashe ingamba zo kwishyuza abakozi bambuye SACCO
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butangaza ko hari ingamba bwafatiye abakozi ba Leta batinze kwishyura ibirarane by’umwenda babereyemo ibigo by’imari bya SACCO.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatanu MBABAZI Francois Xavier Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango avuga ko hari bamwe mu bakozi ba Leta n’abo mu bigo bitandukanye bagiye bahabwa inguzanyo bakanga kuzishyura ku buryo ngo byashoboraga guteza igihombo.
Kuri ubu ubuyobozi buravuga ko bwamaze gusinyana amasezerano n’aba bakozi ba Leta ndetse n’abari muri njyanama y’Akarere bari baranze kwishyura ashingiye ku gihe cyo kuba bamaze kwishyura bitarenze ukwezi kwa Gicurasi na Kanama uyu mwaka wa 2017.
Mu gihe hakunze kuvugwa y’uko SACCO Ingenzi Byimana yibwe bikaba byayiteza igihombo ubuyobozi buravuga ko raporo bufite igaragaza ko nta mafaranga yibwe mu gitero giherutse kuba kuri icyo kigo cy’imali.
Cyakora bukavuga ko bugisuzuma niba impapuro zijyanye n’ibaruramari nazo zitaribwe.
Umucungamutungo mushya wa SACCO Ingenzi, TWAHIRWA Evariste yabwiye Umuseke ko hari impinduka zitangiye kugaragara mu micungire y’amafaranga y’abanyamuryango ndetse ko bataretse kubitsa cyangwa kubikuza kubera ibi bibazo SACCO yagize.
Gusa avuga ko igipimo ku nguzanyo zari mu bukererwe cyari hejuru ya 62% mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Uyu mucungamutungo avuga ko kuri ubu iyi SACCO nubwo yahuye n’ibibazo, ikiri muri SACCO zikora neza mu Karere kuko ngo ifite amafaranga ahagije y’ubwizigame.
Miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda niyo SACCO Ingenzi yatanze nk’inguzanyo, miliyoni zirenga eshanu muri zo zimaze kugaruzwa.
Mu myaka yashize SACCO Ingenzi Byimana yagiye ivugwaho ibibazo by’imitangire mibi y’inguzanyo kuko bamwe mu banyamuryango bayo babwiye Umuseke ko hari abayihabwaga hashingiye ku marangamutima n’icyenewabo ari na byo ngo byatumye habaho umubare munini w’ibirarane by’inguzanyo.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Ruhango.
3 Comments
kabisa. nahandi barebereho
tuzabishima kurusha nimwishuza na Gicumba. ubu se umuntu ufite clinic yabuze ayo kwishyura sacco. nubwo yabatekeye imitwe agafata credit ku muryango ingwate idakwiye
kwishyuza biragora nibabishobora bazaba bafashije abaturage kuko abayambuye nubundi abeshi bari babipanze
Comments are closed.