Karongi: Umugabo yarwanye n’umuhungu we hashize akanya ahita apfa
Iburengerazuba – Umugabo witwa Bikerinka Donat wo mu mudugudu wa Murambi Akagari ka Byogo Umurenge wa Mutuntu muri Karongi yapfuye kuri uyu wa gatanu hashize umwanya muto arwanye n’umuhungu we nk’uko byemezwa n’abayobozi.
Bikerinka n’umuhungu we barwanye ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo kuri uyu wa gatanu barwaniye mu mudugudu wa Gititi wo muri aka kagari ka Byogo bakizwa n’abaturage bari baje mu bikorwa bya Army Week nk’uko bamwe mu babakijije babyemeza.
Umwe mu bari bahari yabwiye Umuseke ko uyu mugabo, wari utaramara imyaka ibiri afunguwe arangije igihano ku cyaha cya Jenoside, we n’umuhungu we bapfaga ingurube z’uyu muhungu.
Pelagie Nyiranzabahimana Umuyobozi w’Akagari ka Byogo avuga ko nawe yabwiwe ko aba bapfaga ingurube z’uyu muhungu uba i Kigali iwabo bagurishije.
Umwe mu baturage babakijije yabwiye Umuseke ko uyu muhungu aherutse kuza iwabo gushaka amafaranga mu ngurube ahororeye agasanga barayigurishije agashyamirana n’iwabo.
Muri iki gitondo ngo yahuye na se aho mu mudugudu wa Gititi amubaza amafaranga yo mu ngurube ye se ngo aramubwira ati “genda uyake Nzabuhakwa”
Nzabuhakwa ngo ni umugabo witabye Imana cyera, uyu ngo byavugwaga ko ari we se w’uyu musore n’ubwo abarwa mu ban aba Bikerinka.
Uyu musore ngo yahise agira umujinya niko gutana mu mitwe na se bararwana cyane.
Umuyobozi w’Akagari ka Byogo yabwiye Umuseke ko nyuma yo kurwana bagakizwa, Bikerinka Donat yagiye ku ishyirahamwe ryabo, maze avayo agana iwe ahagana saa tatu z’amanywa ngo yitura hasi ari mu nzira.
Ati “Abantu baje baramwegura, baramurandata bamujyanye mu rugo bageze imbere arabahagarika ngo aruhuke nuko abagwa mu maboko apfira aho.”
Uyu muyobozi avuga ko Police yahise itangira iperereza kuri uru rupfu rwa Bikerinka.
Uyu asize abana batandatu bakuze barimo n’uyu barwanye mbere y’urupfu rwe.
UM– USEKE.RW
4 Comments
Imana imwakire mubayo
Abantu b’iki gihe bameze nk’ibyihebe by’abasazi bitakigira ubwenge. Umuntu yiziritse umukanda, yiyima buri kimwe cyose ngo arebe ko yatera imbere, agura ingurube arazorora wenda ngo zizamugoboke mu minsi mibi; un idiot irazifashe iragurishije itamubajije na Frw ishyira ku mufuka….ubu se apfuye ayariye !
Navukiye muri uru Rwanda, ndahakurira dore ndi ijigija, ariko nasanze abanyarwanda batagira ikintu cyo kubaha no gutinya ikitwa icy’undi, bakagira umuco wo guhuguza, kandi bakagira agasuzuguro ko kumva ko undi ntacyo yagutwara, ko ntaho yaguhera….Ibi nakuze mbibona muri society, umuntu akamara imyaka 10 aburana urubanza akazenguruka inkiko zose zo mu gihugu kugera no muri cassation kandi mwakwiherera muri ku gacupa akakubwira ati reka ndagirango muzenegerze gusa; Ugasanga umuntu ahinga akarengera umurima w’uwo baturanye, ubutaka akabukurura kandi abona aneza imbago ibatandukanya, seasons 2 zigashira akuruye hafi 3 m.
Ibi byise icyabivanaho ni ubutegtsi bufasha abantu abaturage kubana neza, hashingiwe ku butabera no guhana biva mu mategeko, kandi abantu bakajijurwa ? Ibi niba bidakozwe, abantu bazajya bifatira ubutabera mu ntoki zabo, kandi akenshi si byiza.
Ibyuvuga nibyo kera ariko ntabwo byari bikabije nkiki gihe. Hari nukubwira ngo twararutashye ngo wandega kwande?
Nakera byariho cyane, ahubwo itangaza makuru ryari ritarasakara ngo ritanganze burigikozwe cyose.
Comments are closed.