Kenya yaje kwigira ku Rwanda ibyo kuvana abana mu bigo by’impfubyi
*Kuva 2013 ku bana 3 233 babaga mu bigo 2 691 babonye imiryango
Itsinda ry’abakozi 11 ba “Child Welfare Society of Kenya” ikora nka Komisiyo y’igihugu y’abana yo mu Rwanda, kuri uyu wa kane yari mu rugendoshuri mu Rwanda ngo iyigireho iby’uburenganzira bw’abana by’umwihariko ibyo kubavana mu bigo by’impfubyi bakarererwa mu miryango. Gahunda yiswe “Tubarere mu miryango”.
Muri uru rugendo aba bashyitsi basobanuriwe uko u Rwanda rubungabunga uburenganzira bw’umwana no gahunda ya “Tubarere mu miryango.”
Basuye ikigo kikirimo abana b’impfubyi bari gushakirwa imiryango, Banasura imwe mu miryango yakiriye abana yitwa “Malayika murinzi” ndetse baganira n’abakorerabushake ku nzego z’Imidugudu bashinzwe gukurikirana imibereho y’aba bana boherejwe mu miryango bo bitwa ‘Inshuti z’umuryango.”
Dr Uwera Claudine Kanyamanza uyobora Komisiyo y’igihugu y’abana mu Rwanda yavuze ko aba banyaKenya bahisemo kuza kwigira ku Rwanda kuko hari intambwe rumaze gutera mu kurengera umwana no kubahiriza uburenganzira bwe.
Irene Mureithi Umuyobozi mukuru wa “Child Welfare Society of Kenya” ati “twaje kwiga ibyo twumvise ko u Rwanda rwabashije gukura abana mu bigo by’impfubyi bakabasubiza mu miryango, ndetse nuko bakomeje gukumira ko abana baba ukubiri n’imiryango.”
Iwabo ngo ibigo by’impfubyi biracyarimo abana benshi ndetse ngo abana benshi bakomeje gutandukana n’ababyeyi kandi nta ngamba zifatika zihari zo kubikumira.
Ati “Twaje gushaka amasomo maze nidusubira iwacu ikibazo cy’abana baba ukubiri n’imiryango tugishakire umuti.”
Dr Kanyamanza avuga ariko ko nabo hari ibyo bari bwigire ku banyaKenya kuko ngo ntawabura icyo yigira ku bandi kuko bafite imikorere itandukanye.
Gahunda ya “Tubarere mu muryango” yatangiye mu 2013, kugeza ubu ngo 80% by’abana bari mu bigo by’impfubyi bamaze kubivanwamo.
Ku bana 3 323 bari mu bigo abana 2691 bamaze kujya mu miryango.
Dr Kanyamanza avuga ko iyi ari gahunda ikoranwa ubushishozi umwana akajyanwa mu muryango ubyiteguye koko kandi ubishaka n’umwana yabanje kubiganirizwaho bihagije.
Ngo bibaho ko hari imiryango iza kwaka abana ku bw’inyungu zayo atari ku bw’inyungu z’umwana.
Kuba iyi gahunda itaragerwaho 100% ngo ni ukubera ibigo bifite abana bamugaye, bo imiryango ititabira gufata, hamwe na bimwe bigo bigitsimbarara kurekura abana ngo bajye mu miryango.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ntibavuga kwigira bavuga urugendo shuri
Mubasobanurire ukuntu abana ba mayibobo batwikirwa muri za ruhurura zitwitswe nabanyerondo bajya kuzaba lisansi bagakongeza 3 kose.Ukuntu umusilikare major muzima akubita umwana akamunogonora burundu.
Comments are closed.