I Mushubi, kubera Rapid SMS nta mubyeyi cg umwana bakigwa ku nda
I Mushubi ni agace k’icyaro cyane mu majyaruguru y’Akarere ka Nyamagabe ahegereye Umurenge wa Ruganda muri Karongi, ni ibice by’icyaro aho cyera imfu z’ababyeyi bari ku nda zitari ibintu bidasanzwe cyane. Rapid SMS yatumye bigabanuka cyane kuko ifasha mu gukurikirana ubuzima bw’umubyeyi utwite kugeza abyaye, imfu zabo ku kigo nderabuzima cya Mushubi ubu urebye ngo ni ntazigihari.
Ku kigo nderabuzima cya Mushubi bakorana n’abanyajyana b’ubuzima bagera kuri 75 mu midugudu igera kuri 25 muri aka gace.
Aba bajyanama b’ubuzima bagera ku mugore wasamye bakamwandika bakamutanga mu makuru baha Minisiteri y’ubuzima y’ubuzima bw’ababyeyi batwite, maze bagatangira gukurikirana ubuzima bwe.
Hifashishijwe uburyo bwa SMS kuri telephone y’Umujyanama w’ubuzima watanze raporo, agenda abwirwa igihe agomba kujyana umubyeyi gusuzumwa ku kigo nderabuzima, nibura gatatu mbere yo kubyara.
Clementine Tuyizere wo mu mudugudu wa Nyakibande mu kagari ka Buteteri muri uyu murenge wa Mushubi avuga ko nawe kuko afite telephone atwite yakiraga ubwo butumwa bumubwira ko igihe cyo kujya kwisuzumisha kigeze.
Ati “Umujyanama w’ubuzima kuko aba afite telephone nawe ahita akugeraho kuko aba yakiriye ubutumwa bugufi bumubwira kohereza umubyeyi kwa muganga. Rapid SMS ni ikintu kiza bakoze kuko bituma gahunda yo kubyara igenda neza.”
Epiphanie Mukabaganwa uyobora ikigo nderabuzima cya Mushubi avuga ko umubyeyi usamye bamukurikirana kubera ko aba nawe yasabwe kuza kwa muganga kwisuzumisha.
Mukabaganwa ati “Iyo message yibutsa ituma umujyanama amukurikirana kugeza ku kubyara ndetse na nyuma ku gukingiza umwana no gusuzuma niba ubuzima bwabo buhagaze neza.”
Uyu muyobozi avuga ko Rapid SMS yatumye imfu z’ababyeyi n’abana zigabanuka cyane kandi n’ababyeyi bakaza kubyarira kwa muganga.
Mu 2008 kubyarira kwa muganga mu murenge wa Mushubi ngo byari biri kuri 70% ariko ubu bigeze kuri 97% .
Imbogamizi ihari ni amashanyarazi adahagije kuko usanga hari ubwo umujyanama w’ubuzima telephone yamuzimanye kuko iwe nta mashanyarazi afite bikaba ngombwa ko afata urugendo ajya gushaka aho acomeka ngo abone umuriro.
Iki kigo nderabuzima cyakira abaturage 14 005 batuye muri uyu murenge mu tugari twa Buteteri Cyobe na Gishwati tuwugize.
Aha bashimira uruhare rw’abajyanama b’ubuzima bakorera ubushake bagatuma iyi politiki yo kurengera ubuzima bw’abana n’ababyeyi igenda neza.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW