Ubuzima nta WhatsApp!!! Nyuma yagarutse burakomeza…..
Update 11.10′: Ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa kane bamwe mu bakoresha WhatsApp mu Rwanda batangiye kuyibona nanone ku murongo.
Ubutumwa bwahise butangira gucicikana, abantu bamwe byagaragaye ko batari bamenye ibyabaye bazi ko ari telephone zabo zari zagize ibibazo.
Kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu abantu batangiye kubura WhatsApp kuri telephone zabo, ntibakire ubutumwa ntibanabwohereze. Bamwe bagizengo ni telephone zabo zapfuye. Gusa ni ikibazo cya WhatsApp yavuye ku murongo. Abasanzwe bayikoresha ubu bari kubaho ubuzima ntayo.
Uru rubuga nkoranyambaga rurifashishwa cyane mu guhanahana ubutumwa, amakuru, amatangazo, ibiganiro ndetse ngo hari n’abarukoreraho inama.
Si mu Rwanda gusa barubuze ni hafi kw’isi hose. Abakoresha uru rubuga bagera kuri miliyari imwe abenshi ngo barubuze.
Mu byumweru bibiri bishize nabwo yari yavuyeho mu gihe cy’amasaha macye.
Abantu kuva muri Malaysia, Australia, India, Misiri, Rwanda, Spain, UK, US, Argentine na Brazil hose hariyo umubare w’abavuga ko babuze uru rubuga bakoresha cyane.
Abagaragaje ikibazo bamwe bavugaga ko bacyeka ko ari Internet yanze, abandi bakavuga ko baybananiye neza neza kwinjira (log in) muri WhatsApp, urubuga ubu rwaguzwe na Facebook.
WhatsApp niyo App yo guhanahana ubutumwa ngari kurusha izindi ku isi, ikoreshwa n’abagera kuri miliyari 1,2 ku isi.
Mu Rwanda hose ho abenshi bakaba bayibuze kugeza muri iki gitondo.
Facebook- nyiri uru rubuga rwa WhatsApp yatangarije The Independent ko “Mu masaha ya kare kuri uyu wa gatatu, abakoresha WhatsApp mu bice byo se by’isi batabashije kuyijyaho mu gihe runaka. Ubu twakemuye ikibazo kandi turasaba imbabazi ku ngaruka cyateje.”
Kugeza ubu ariko abayikoresha ahanyuranye ku isi baravuga ko itarasubiraho.
Abantu bati iki?
UM– USEKE.RW
7 Comments
yayayayayayyyyyyyyyy. byari byanyobeye nanjye. narestartingaga telephone buri kanya
Hhhhh ngo nibwo yabonye akanya ko kuganira na madame we anamenya ko ari umuntu mwiza hhhhhhhh mbega ikoranabuhanga ibyo ryazanye!!
Thx Umuseke nari nayobewe uko byagenze
iyaba yamaraga nkumwaka idakora tukabanza twaruhuka
kbsa
Ubuzima bwari bwahagaze pe!
Bajye Ba Twe Informing Kugirango Tudatungurwa!
Comments are closed.