Digiqole ad

Kimihurura-Amazu ye yatejwe cyamunara ahitamo kwibera muri shitingi

Umuryango ugizwe n’umugabo, umugore ndetse n’abana 6, atuye mu mudugudu w’Ituze mu murenge wa Kimihurura, akarere ka Gasabo bamaze ukwezi kurenga muri shitingi kubera ko amazu yabo yatejwe cyamunara, baravuga ko itakozwe mu mucyo.

Binama w'imyaka 48 umaze ukwezi yibera muri shitingi n'umuryango we

Binama w’imyaka 48 umaze ukwezi yibera muri shitingi n’umuryango we

Binama Esdor w’imyaka 48 y’amavuko, abana n’abana be mu ihema rigaragara ko rituzuye kandi riri ahantu hahanamye.

Umufasha arwaje umwana mu bitaro, aho bivugwa ko uburwayi bw’uwo mwana ngo buturuka ku buzima bubi bwo muri shitingi.

Nk’uko inkuru y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amakuru ibivuga, ubuzima bubi abana ba Binama babanamo na se muri shitingi babumazemo igihe kirenga ukwezi.

Esdor avuga ko iki kibazo afite cyatewe n’inzu ye yatejwe cyamunara n’ubuyobozi bw’akagari kubera umwenda w’amafaranga y’u Rwanda 150 000 yari abereyemo Mukanyandwi Rosette bakomoka mu karere kamwe ka Ruhango.

Binama yariyarumvikanye na Rosette kuzajya amwungukira amafaranga y’u Rwanda 10 000 ku kwezi, icyo Binama yita banki lambert ariko ngo ntiyashoboye kubahiriza amasezerano.

Binama kimwe n’abaturanyi be bavuga ko cyamunara yo guteza amazu ye, itanyuze mu mucyo kandi ubuzima Binama arimo buhangayikishije bikomeye abaturanyi be.

Yaba ari Buregeya Jean, umuyobozi w’akagari ka Kamukina n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyimihurura, Mapambano Nyiridandi bemeza ko ubuyobozi bwose kugera ku nzego zo hejuru buzi iki kibazo.

Mapambano avuga ko nyuma yo gusohora Binama mu nzu ze bamukodeshereje inzu yo kubamo akabyanga akigumira mu ihema mu rwego rwo kugaragaza ikibazo.

Akomeza avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bufatanyije n’izindi nzego zirebwa n’iki kibazo bugiye kukivugutira umuti bitarenze iminsi itatu.

Binama wasohowe mu mazu ye avuga ko atajya agoheka kuko arara akanuye acungana n’abajura baza kumutera nijoro. Abanyamakuru wa ORINFOR bavuga ko Binama aba muri shitingi idafite isuku.

Umuryango wa Binama watawe hanze guhera mu mpera z’ukwezi kwa 6 uyu mwaka.

Source ORINFOR

HATANGIMANA Ange Eric

UM– USEKE.RW

en_USEnglish