Dr Niyitegeka, washaga kuba Perezida, ngo yafunzwe n’ingingo itabaho
Kuri uyu wa gatatu mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye Dr Théoneste Niyitegeka uregwa ibyaha bya Jenoside yabwiye ubucamanza ko ingingo urukiko Gacaca rwagendeyeho rumufunga itabaho, ko afunzwe binyuranije n’amategeko.
Umuganga Dr Niyitegeka avuga ko ingingo urukiko Gacaca rwa Gihuma rwahereyeho rumuha igihano cy’imyaka 15 itabaho kuko ngo ingingo ya kane igika cyayo cya mbere kitagena iyo myaka yahawe.
Dr Niyitegeka avuga ko n’igitabo inkiko Gacaca zifashishaga ngo kitari hejuru y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda kandi ko ritigeze risohoka mu igazeti ya Leta bityo ko urukiko rukwiye gusuzuma niba iyo ngingo inyangamugayo zashingiyeho zikurikije amategeko.
Ati “Inyangamugayo zihimbye itegeko zimpa ibihano bidakurikije itegeko, nyamara ndasanga bari kwifashisha itegeko ryo kuwa 19 Kamena 2004 iryo niryo bari gukurikiza bampa ibihano.”
Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo Théoneste avuga bidafite ishingiro mu gusaba ko bisuzumwa n’urukiko rw’ibanze, ahubwo ngo bikwiye kuregerwa Urukiko rw’Ikirenga kuko ngo arirwo rubifitiye ububasha.
Niyitegeka Théoneste yigeze kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu ariko ntibyamuhira.
Ubuheruka mu 2016 Dr Niyitegeka yari yareze Umuyobozi wa Gereza ya Nyanza (Mpanga) gufungwa binyuranije n’amategeko, atsindwa kuri iki cyaha ndetse ahanishwa gutanga ihazabu ya Miliyoni n’ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye i Muhanga rwanzuye ko rugiye gusuzuma niba ikirego cye gifite ishingiro rukazasubukira urubanza ku ya 13 Kamena 2017 saa munani n’igice z’igicamunsi.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga
10 Comments
Ohhhhh theoneste nuku washaje? Weeee gereza nimbi koko ukuntu narinkuzi rwose portique yuyihorera ubundi se igihe cyose warumaze hanze nibwo gacaca yibutse kukubona ihangane Imana yonyine
hhhhhh yashakaga kuba perzida ngo yongere yice abandi
@Patrick, abantu nkawe koko bafitubugome bwabasaritse umutima tuzabakizwa niki? Ngo arashaka kuba perezida ngo yongere yice abandi.Esubu ntabicwa mu Rwanda? Ese harurukiko rwamushinje jenoside?
Ehh ngo agaki ? nawe yari afite gahunda yo kubarasa kumanywa yihangu ?
Murakaza neza muri demokarasi uzira gusako washatse kwiyamamariza kuba perezida.Nizereko na Diane Rwigara atazasanga Ingabire muri 1930.
nonese ko atarengana ikibi nuko yaba arengana ariko niba yemera ibyaha nahanwe ibyo kuvuga ngo igihe gishize cyose ntacyo bivuze uwakoze jenocide agoba guhanwa igihe cyose ibihamya bihari
Murwanda ntidukeneye abakiziritse kumutima wubugome badusubiza inyuma banenga ibyo twakoze nibyo dukora
agomba guhanwa hakurikijwe amategeko kuko icyaha cya genocide ntigisaza ahubwo niba koko yarabikoze yakagombye gusaba imbabazi aboyahemukiye ndetse nigihugu muri rusange byatuma abohoka kandi akazafungurwa agakomeza akazi
ariko biteye ubwoba, nabanze ajye kumurongo mwiza kuko yafuteza ibibazo mumiyoborere ye
aba badocteur buzuye mumagereza batabyazwa umusaruro leta yo ireba kure ra ntakureba kkure kwiyi leta pe
Comments are closed.