RURA yaciye MTN Rwanda miliyari 7 z’ibihano
Ikigo cy’Igihugu kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA cyatangaje ko cyahannye ikigo cy’itumanaho MTN Rwanda Ltd kubera kudakurikiza ibikubiye mubyo yemerewe gukora. Bityo icibwa miliyari zirindwi na miliyoni 30 z’ibihano.
RURA ivuga ko MTN Rwanda yimuriye serivisi zayo z’ikoranabuhanga hanze y’u Rwanda (MTN Regional Hub) mu gihe yari yabibujijwe n’uru rwego ngenzuramikorere, urwego ruvuga ko MTN yakoze ibi kandi yari yabibujijwe ikanabwirwa ko nibikora izabihanirwa by’intangarugero.
Mu itangazo RURA yasohoye kuri uyu wa gatatu ivuga ko mu kubikora MTN Rwanda Ltd yarenze kubyo bavuganye, ku bisabwa no ku mategeko n’ibindi bahawe n’uru rwego rushinzwe ubugenzuzi.
RURA isobanura ko ku itariki 04 Gicurasi 2017 yaganiriye na MTN Rwanda kuri uko kurenga ku mategeko ndetse ngo ihabwa umwanya ngo yumvwe.
RURA ivuga ko muri uko kubonana MTN Rwanda Ltd yemeye uko kurenga ku byo yemerewe gukora.
Kuri iyo mpamvu, RURA ivuga ko ihanishije MTN Rwanda kwishyura miliyari ndwi na miliyoni 30 z’amanyarwanda (7 030 000 000Frw).
UM– USEKE.RW
20 Comments
Aya turaza kuyaryozwa tuuuuu
Yewe kereka ifunzwe menya, naho ubu abagura utu unites baragowe!! Zirajya zigenda ziguruka nkaho bahushyeho!! Gusa yaratuzengereje iyi ibyo ikora biranyobera!!
Barayishe kweri kweri
Twe dufite ifatabuguzi rya MTN nitwe tugiye kuyacekwa…………..!! Twishyura umurengera kuyo twakagombye kwishyura…..!!
Karabaye noneho….. MTN biyitwaye iki ko mu gitondo iraba yayagaruje!Dupfe gukandira muri TIGO se mama cg Airtel?? Ahaa tubitege amaso
Bya publicite yirirwa ikorera kuri phone zacu itadusabye uburenganzira! Baratinze ahubwo! Ujya kubona ngo igiterane aha naha, ngo iki kandi wari wiryamiye! Comedie z’amafuti bohereza twibereye mu ma nama etc!!!
Ko ari akayabo aya mafranga?
hhhhhh ako RURA uko nukwifuza kbsa miriyali 7 hhhhh icyo nzicyo Imanza ziraje zitangire
Mwatubabariye se mukayifunga burundu. Uzi ukuntu yatuzonze ushyiramo unites zikayoyoka, wabahamagara bakakumvisha indirimbo gusa iminota 30 igashira. Ubu se ni gute koko ikigo nka MTN kimaze imyaka 15 gikora kitarashobora guha network abantu batuye nka Bweramvura mu mujyi wa Kigali, wababaza ngo ni iinara iba yakururanye bigatuma bamwe babura network? Mufunge kasiha, na kera twabagaho neza itaraza.
@MTNndayirambiwe, urinda uyirambirwase,ko murwagasabo dufite amahitamo hagati ya MTN,Airtel na Tigo, wazagiye aho batakwiba ukareka kwirirwa utwumvisha k uyirambiwe?
Nonese iyo technologies nshya mwadusobanuriye icyo yakoraga n’ikibazo yaba yarateje?kutubwira gusa igihano n’ikosa mu ijambo rimwe bituma tutamenya iyo biva niyo bijya.
DG wa RURA ndakwemeye uri umuntu w’umugabo ndagukunze cyane! N’ubundi ngo sinzi ukuntu ngo bakoranaga na maison mere yabo iba south africa kuburyo hafi 90% by’ayo bunguka bayanyerezaga mu mayeri bakoresheje abakozi babo baba baturutse mu mahanga baje nk’impuguke bahembwa agatubutse bityo abasigaye baguzemo imigabane bakagana uturapfarapfa.Bakore kuri za konti zabo mu mahanga kuko zifuha ibifaranga ishyano.
Abobakozi bava hanze bahembwa agatubutse wagiye kubaza perezida umaze kwicaza umunya israeli muri REG mbere yokuvuga menshi kuri MTN? Nonese niba ifite abatekinisiye babo bava muri Kenya, u Rwanda rudafite bizatume bagumisha company yabo mubuswa?
RURA NAYO YIYENZA KUBI
WASANGA BURIYA ITAJYA IBAHA AKUNYU ARIYO MPAMVU BARI KUYIYENZAHO
UMUNTU WESE URENGA KUMATEGEKO AYAZI ARABIHANIRWA ARIKO BABANZE BASHISHOZE BAREBE NEZA KO BATABACIYE AMAFARANGA YUMURENGERA KUKO BABONA KO ARIKIGO GIKOMEYE BABANZE BASHISHOZE
None se ibyo bikoresho yabigaruye cg bazongera bayihane ukwezi gutaha?
Nibayica aya mafranga twe abakiliya turabihombera! Wasanga na Yolo pack irahita ihagarara!
Aya azishyurwa n’abakiriya. Muzaba mureba.
Hatali Kbsa!
Iyi nkuru ni igice ukuntu, Nonese kwimura Service byishe iki kugirango twokumva itangazo tutazi icyo ryavuyeho, Njye ndumva aya Mande ari abanyarwanda dukoresha MTN twayaciwe!!!! RURA irashishoze cg tuhakubitirwe!
Comments are closed.