Digiqole ad

Ikibazo mu manota ya ‘evaluation’ ku barimu mu ishuri rya Nyabimata

 Ikibazo mu manota ya ‘evaluation’ ku barimu mu ishuri rya Nyabimata

Mu karere ka Nyaruguru

*Aya manota niyo ashingirwaho mu kubaha ‘prime’
*Mbere bari bahawe hejuru ya 90%, none bisanze bari muri 70%
*Mayor avuga ko hari ikibazo cy’amarangamutima mu gutanga amanota

Ubu si abanyeshuri bahatanira amanota gusa kuko n’abarimu bakora uko bashoboye ngo bagire amanota meza mu isuzumabushobozi (evaluation), aya manota niyo ashingirwaho mu kubaha agahimbazamusyi nk’uko biteganywa na Statut nshya y’abalimu mu ngingo yayo ya 36. Abarimu ku ishuri ribanza n’iryisumbuye rya Nyabimata baheruka bafite hejuru ya 90%, ariko mu minsi ishize ngo bisanze bafite hagati ya 70 na 80% mu buryo batiyumvisha, bakaba bahangayitse kuko ako gahimbazamusyi kazagabanuka niba bishingiweho.

Aha kuri Groupe Scolaire ya Nyabimata umwaka ushize bakorewe igenzura n’umuyobozi wari uhari, abarimu bahabwa amanota ari hagati ya 94 na 99,8% nk’uko babibwiye Umuseke.

Bakavuga ko umuyobozi mushya waje yayahinduye akabaha hagati ya 70 na 80%. Ubu ngo nibo bafite amanota macye mu bandi barimu nkabo muri aka gace kandi bo bakavuga ko akazi kabo bagakora neza.

Vincent Sebagabo uyobora iki kigo, ari nawe bavuga ko yabahinduriye amanota avuga ko atari gutanga amanota atarakoze igenzura.     

Ati “ Jyewe sinatanga amanota ajyanye n’igihe ntakoraga muri iki kigo.”

Uwayoboraga iki kigo nyuma yo kugenda yasabwe gukosora ibijyanye n’amanota yagaragayemo ikibazo kuko byasaga nk’aho abarimu aribo ubwabo bihaye amanota, nyuma ngo bisanga bari hagati ya 74 na 81% bavuye kuri kiriya gipimo cyo hejuru.

Habitegeko Francois uyobora Akarere ka Nyaruguru, kuri iki kibazo avuga ko hari ikibazo cyo gutanga aya manota y’isuzumabushobozi hagendewe ku marangamutima, abarimu ngo bagahabwa amanota atajyanye n’ibikorwa byabo, ibintu ngo ubu bahagurukiye.

Aba barimu b’i Nyabimata bo bavuga ko mu murenge wabo baza imbere mu gutsindisha, mu karere bakaza muri batatu ba mbere bakibaza impamvu babona amanota macye ashobora gutuma babona agahimbazamusyi gato kandi ibikorwa byabo bigaragara.

Vincent Nsengiyumva uyobora Umurenge wa Nyabimata avuga ko aba barimu bashira impungenge kuko ayo manota ataremezwa kandi ngo n’iyo yaba yaremejwe hari uburyo bwo kujurira mu gihe barenganyijwe.

Statut nshya y’abarimu mu ngingo yayo ya 36  ivuga ku ishimwe ry’umwaka  rishingiye ku manota y’isuzumabushobozi , umwalimu wagize amanota guhera kuri 80% gusubiza hejuru ahabwa agahimbazamusyi ka 5%  naho uwagize kuva kuri 70 -79% ahabwa agahimbazamusyi ka 3% y’umushahara we. Naho ufite hagati ya 60 na 69% nta gahimbazamusyi ahabwa.

Mu karere ka Nyaruguru
Mu karere ka Nyaruguru
Mu murenge wa Nyabimata
Mu murenge wa Nyabimata

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ahantu hose abantu baba barwanira amanota kugira ngo barebe ko ku mufuka hari akakwiyongeraho. nibaharanire gukora neza ibyo bashinzwe naho amanota yo azaza, kuko sinkeka ko hari uwabima amanota bakoreye bose. we se yayabima akayamaza iki? naho umuyobozi mushya we ndumva arengana siwe wakwifuza ko ikigo cye kigira amanota mabi

Comments are closed.

en_USEnglish