Digiqole ad

Abadepite bashimye ubushishozi bwa Perezida Kagame wabasabye gusubiramo itegeko

 Abadepite bashimye ubushishozi bwa Perezida Kagame wabasabye gusubiramo itegeko

*Abadepite batanu batanze ibitekerezo bagaragaje ko bemeje itegeko “bafite ingingimira”
*Umwe mu Badepite ati “Si ngombwa ko twakumva ko amategeko ya Guverinoma tuyemeza uko babisabye”

Mu masaha y’ikigoroba kuri uyu wa mbere Inteko Rusange y’Abadepite yakiriye ubusabe bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wasabye ko iby’ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti byashyirwa mu Kigo kihariye bigatandukana n’izindi nshingano z’Ikigo kizaba gishinzwe ubuziranenge mu bucurizi bw’ibindi no kurengera umuguzi.

Abadepite 49 ni bo bari mu Nteko Rusange
Abadepite 49 ni bo bari mu Nteko Rusange

Mu mushinga w’itegeko Abadepite bari bashyikirije Umukuru w’Igihugu ngo awemeze, iby’ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti byagombaga kuvangirwa hamwe n’izindi nshingano z’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yanditse ibaruwa isaba ko ingingo ya gatandatu n’iya karindwi z’iryo tegeko ziha inshingano zo gusuzuma ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti icyo kigo, zakurwamo zigahabwa ikigo kihariye kitwa Rwanda Food and Medicine Authority cyemejwe n’itegeko muri 2013 ariko na n’ubu kikaba kitarabasha kujyaho.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba ni we wari uhagarariye Guverinoma mu Nteko Nshingamategeko, ni we wasomye ibaruwa yanditswe tariki ya 8 Gicurasi 2017 na Perezida asaba Inteko Nshingamategeko gusubiramo uwo mushinga w’itegeko.

Abadepite batanu bahise bafata ijambo, bagaragaje ko Perezida wa Repubulika yashishoje gusaba ko iri tegeko risubirwamo, kuko n’ubundi ngo ryatowe ku ngingimara za benshi muri bo basabaga ko izo nshingano zavangurwa ariko ubwiganze bwa Demokarasi yo kumvikana (Consensus) iratsinda riratorwa.

Hon Karemera Thierry wabimburiye abandi ati “Reka ntangire nshimira Perezida wa Repubulika mu bushishozi, kumva ibitekerezo by’Intumwa za Rubanda no gushyira mu gaciro. Ibi bitekerezo byari byatanzwe, ibi byari byavuzwe.

Ari muri Komisiyo twari twabonye raporo, itegeko riraza mu Nteko rusange hatangwa ibisobanuro, abantu barabivuga, baranabishimangira ngo ibi bintu ntabwo bikwiye kuvangwa.

Ariko, …reka dushimire Perezida wa Repubulika, kuko ibi biradufasha, biradufa mu buryo bwo kunoza imikorere, gutekereza no kwigirira icyezere mu byo dukora kugira ngo turusheho kurangiza inshingano twatorewe.”

Karemera yavuze ko mu gusuzuma iri tegeko hazifashishwa ibitekerezo Abadepite bari baritanzeho ntibihabwe agaciro, kandi ngo bazanoze imyandikire.

Ati “Aya ni amahirwe tubonye yo kugira ngo ibitekerezo byari byavuzwe yenda ntibyagira imbaraga kugira ngo byongere bihabwe agaciro, ariko banasuzume barebe cyane mu bijaynye n’imyandikire y’ingingo kugira ngo bazajyane umushinga unoze Perezida wa Repubulika abone kuwusinyaho.”

Hon Nyirabega yavuze ko itegeko ryatowe kubera Demokarasi ya Consensus (kumvikana ku bintu mu bwiganze busesuye), agasaba ko itegeko risubirwamo ariko Guverinoma ikanazana itegeko rishyiraho Ikigo Rwanda Food and Medicine Authority kizahabwa izo nshingano, rikavugururwa bikagendera rimwe n’iryo rindi kuko ngo kuva itegeko ryagishyiraho mu 2013 ntikigeze kibaho.

Kuri Hon Niyonsenga Theodomir ngo kuba Perezida wa Repubulika asaba ko Abadepite basubiramo itegeko, bikwiye kubaha kumva ko bagomba kurushaho gutekereza ku mategeko batora no kurushaho kuyanoza.

Ati “Ndabanza gushyigikira buno busabe bwa Perezida wa Repubulika kuko bufite ishingiro ryumvikana, na njye namushimira ko yumvise ibyifuzo twagiye tugaragaza, haba mu gusabwa ko ikigo ‘RICA’ (Rwanda Inspectorate and Competition Authority (RICA)) kibaho, haba muri Komisiyo na hano turi kuritora.

Ariko nyine twararitoye bitugarukaho, nkaba nasaba ko ubutaha twajya dukora isesengura ryimbitse hanyuma dushyikirize Nyakubahwa Perezida wa Repubulika itegeko rikoze neza cyane, ntabwo ari ngombwa ko Guverinoma izana itegeko ngo twumve ko tugomba kuritora uko babidusabye, tuba tugomba natwe kugira ibyo twongeramo “Input”.”

Mu Badepite 49 bari mu Nteko Rusange, 46 batoye bakira ubusabe bwa Perezida wa Repubulika, andi majwi atatu aba imfabusa.

Itegeko rizasubizwa muri Komisiyo, nyuma rizagaruke mu Nteko Rusange baryemeze ribone gushyikirizwa Perezida wa Repubulika.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ubu ndi se aba bakora iki? President aba aberetse Urwego rwabo.

  • we nyine bagomba kumushima kuko atunganya akazike neza, ariko se bo, nizere ko bigaye kuko ntabushishozi bakorana ibyo twabatoreye, nukumanika ikiganza gusa kubera ko harundi wamanitse ntanokubanza gusesengura ibyo bari gutorera.

  • Abadepite bacu biyerekanye uko bari. Na Perezida wacu abonye neza abadepite dufite muri iki gihugu icyo bari cyo.

    Biranagayitse cyane kumva umudepite atinyuka agafata ijambo mu Nteko akavuga ngo: “n’ubundi iri Tegeko ryagarutse twari twararitoye tutabishaka/twinuba/tutaryemera”. Wansobanurira ute ukuntu Umudepite muzima ashobora gutora itegeko atemera kandi ntawe umushyiraho agahato cyangwa agatuuza!!!!! Biranababaje.

  • Mwese abavuze mwavuze ubusa kuko bigaragara ko mutazi uko Inteko y’ u Rwanda ikora. Muzabanze mujye kureba uko batanga ibitekerezo hanyuma murebe nuko batora. Jyeww maze kubakurikira kenshi kuri radiyo y’Inteko. Iyo batora batora ingingo ku yindi kandi haba harimo abayitoye, abayanze, abifashe.

    Iyi niyo demokarasi kandi ndashimira Intumwa za rubanda kuba zitanga ibitekerezo zisanzuye niyo igitekerezo kitagira amajwi yangombwa kugira ngo gihite nibura hari urundi rwego rushobora kubisuzuma rukabiha agaciro rugasaba ko Itegeko rinozwa. Ntacyaha bakoze rero gushimira H.E kuko bari babitanze ariko ntibyagira amajwi yangombwa.

    H.E twese dukunda kandi tuziho ubushishozi nawe yabisabye abona ko bikwiye ko biriya bintu bitavangwa. Abatuka Intumwa za rubanda mujye mubanza mukarage indimi zanyu kuko bigaragara ko muri abanzi b’Igihugu gusa bagamije gusebanya no kuvuga ubusa.

    Mweheshe agaciro n’icyubahiro

    • @Mibambwe we, iyo Abadepite barangije gutora ingingo ku yindi, bakurikizaho gutora Itegeko ryose muri rusange. None ni kuki mu gihe baatooraga iryo Tegeko muri rusange abo badepite bataaryanze???? Kuki batatinyutse kuryaanga kandi barabonaga ko ritanogeye. Aho niho berekanye icyo baricyo. Bari basanzwe bazi ko Itegeko ryose Gvt iboherereje bagomba kuritora buhumyi. Full stop

      @Mibambwe we, menya ko iyo umuntu atanze igitekerezo cye cyubaka ariko anenga abadepite badakora akazi kabo neza,nta burenganzira ufite bwo kumwita umwanzi w’igihugu. Iyi nyandiko yawe isa nkaho ari “blackmail”.

  • Wowe wiyita Bimenya uziki ubwo? Niba iyo barangije gutora ingingo ku yindi batora itegeko ryose umuntu muzima ashyira mu gaciro yakwanga itegeko ririmo ingingo zisaga mirongo kubera ingingo imwe igize Itegeko? Uzabanze ubaze impamvu batora ingingo kuyindi. Ibi bifite igisobanuro. Ntushake kurengera ibidashoboka. Umuntu ashobora kwanga cyangwa kwifata ku ngingo ariko ntiyange itegeko ryose. Ntaho bihuriye. Uragaragaza ubuswa gusa ntakindi. Impore

Comments are closed.

en_USEnglish