Digiqole ad

Kuki RDB yazamuye ibiciro byo gusura ingagi?

 Kuki RDB yazamuye ibiciro byo gusura ingagi?

Kuzamura igiciro cyo gusura ingagi ngo ni mu rwego rwo kuzibungabunga

*Mu minsi 7 igiciro kizamuwe haje abakerarugendo 25

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) Clare Akamanzi avuga ko impamvu ya mbere yatumye ibiciro bisubirwamo ari ukurinda kurushaho ubu bwoko bw’inyamaswa zikeneye kwitabwaho ngo zidacika mu bihe bizaza. Icyemezo ngo cyafashwe babanje kuganira n’abandi bafatanyabikorwa mu by’ubukerarugendo no kurengera ibidukikije.

Mu 2010 mu Rwanda ngo hari imiryango 9 gusa y'ingagi, ubu imaze kuba 20
Mu 2010 mu Rwanda ngo hari imiryango 9 gusa y’ingagi, ubu imaze kuba 20

Mu cyumweru cyashize abantu benshi batunguwe no kuzamuka cyane kw’ibiciro byo gusura ingagi muri Pariki y’Ibirunga aho byageze ku madorari ya Amerika 1 500 kuri buri wese.

RDB ivuga ko ubushakashatsi bunyuranye bwerekanye mu Rwanda ariho hantu ku isi ingagi zisurwa cyane. Ubu bushakashatsi ngo bwerekena ko hakenewe ingamba zikomeye mu kuzirinda gukomeza guhura n’abantu bishobora kuziviramo indwara n’urupfu, hagamijwe ko zizaramba.

Umuyobozi mukuru wa RDB avuga ko hari n’ubundi buryo iri gutegura bwo gushyiraho ahantu ntarengwa ho kuzirinda. Ibi ngo bizasaba ishoramari rinini ariko ngo ni bumwe mu buryo bukomeye cyane mu kurinda ahazaza h’izi nyamaswa.

Kuzamura igiciro mu kuzireba bigamije kongera ubushobozi buva mu kuzisura ariko kandi harimo no kuzirinda guhura n’abantu benshi. Umusaruro uvuye mu bukerarugendo ungana na 5% washyirwaga mu bikorwa by’iterambere by’abaturiye Pariki nawo ngo uzazamurwa ube 10%.

Kuva mu 2005 kugeza ubu, RDB ivuga ko miliyari ebyiri na miliyoni 800 zashyizwe mu mishinga 600 mu mirenga 45 yo mu turere 12 mu Rwanda twegereye pariki.

Iyi mishinga irimo iyo kubaka amashuri, ibigo nderabuzuma, amazu y’abantu, gukwirakwiza amashanyarazi, mu buhinzi, kugura ibikoresho by’amakaragiro y’amata n’ibindi.

RDB ivuga ko umukerarugendo mu Rwanda ahasiga ikigereranyo cy’amadorari 15 000 y’Amerika ubaze tike y’indege, ibiribwa n’icumbi n’ingendo. Abenshi baza gusura ingagi.

10% by’aya mafaranga kuba yajya mu bikorwa byo guteza imbere abaturiye Pariki ngo ni amafaranga afite akamaro kandi yumvikana.

Icyumweru kimwe nyuma yo kuzamura ibiciro byo gusura ingagi, hamaze kuza nibura abakerarugendo 25 basura ingagi.

Gusura ingagi mu Birunga ku ruhande rw’u Rwanda niho byoroshye kandi byizewe mu ruhererekane rw’ibirunga nk’uko RDB ibitangaza.

Kubera umuhate wo gufata neza ubu bukerarugendo ubu ku ruhande rw’u Rwanda haba imiryango 20 y’ingagi ishobora gusurwa no gukorwaho ubushakashatsi, mugihe mu 2010 hari imiryango icyenda (9) gusa.

***************

3 Comments

  • Ndumva iyi nkuru idatomoye mbandoga Rwabutogo.Ubwo se iyo muvuze ko icyumweru nyuma yo kuzamura ibiciro byo gusura ingagi habonetse abakerarugendo 25 muba mugereranya iki n’iki?
    Mugerageze mujye mucukumbura neza kandi mutange ibintu bifatika.

  • Ntabwo ari byiza ko ingagi zihura n’abantu benshi kuko zahandurira. Nyamara byizwe neza abantu benshi bashobora gusura ingagi bitabaye ngombwa guterera biriya birunga kandi abantu bose ntibaba bafite imbaraga zo guterera bityo hakwifashishwa twa tumodoka tugenda mu kirere ku nsinga cyangwa se cya kindi kimeze nka Train abageze kuri Cap de Bonne Espérance muri Afrique du Sud hafi ya Le Cap mwarakibonye.

  • Ngo hamaze kuza nibura abakerarugendo 25? bariyongereye se ugereranyije nuko byari bisanzwe RDB itarazamura igiciro?
    Ariko ziriya ngagi zibwirwa niki aho umupaka w’u Rwanda ugarukira zikaguma mu Rwanda kadi pariki ubwayo ihuje ibihugu bitatu cg n’abagande bavuga ko izo ngagi ari izabo, no muri DRC bikaba uko.
    Abayagezeho bajye bayatanga bazirebe, sindafata na million mu ntoki zanjye ingunga imwe none ngo nyibonye najya kureba ingagi?
    Hari hashize igihe gito abanyarwanda bashishikarizwa gusura pariki zabo none abasura babaye benshi hafashe ingamba zo kubakumira, ko ubushobozi ari buke se ubwo nubundi gusura ntibigiye kuguma ari uburenganzira bwa bene rugigana?

Comments are closed.

en_USEnglish