Ibitaro bya Ruhengeri: Kwibeshya ku mirambo byatumye hari utabururwa
Musanze – Umusore w’imyaka 30 witwa Jean Damascene Munyarukiko yitabye Imana mu bitaro bya Ruhengeri kuri iki cyumweru azize impanuka yo mu muhanda yakoze kuwa gatandatu. Umubyeyi we agiye gufata umurambo mu buruhukiro ngo bajye kuwushyingura babaha utari uwa Munyankiko. Kuri uyu wa mbere basanze wari waratanzwe ku bandi i Burera baranawushyinguye
Update: Ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu bitaro bya Ruhengeri yabwiye Umuseke ko uyu murambo basanze ari uw’abantu b’i Burera bari bahawe undi mubiri kuri iki cyumweru bagahita banawushyingura.
Munyankiko yari atuye mu murenge wa Muhoza akagari ka Cyabararika, Umudugudu wa Bucyeye akaba yari asanzwe ari umunyonzi mu mujyi wa Musanze.
Kuwa gatandatu yagonzwe n’imodoka, ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri ariko birangira ashizemo umwuka kuri iki cyumweru gishize tariki 14 Gicurasi.
Nyina witwa Godelive Ntawangwanabose yabwiye Umuseke ko ibitaro byamwatse amafaranga ibihumbi 47 yo gutwara umurambo maze akabanza kujya kuyazana.
Avuga ko agarutse ngo atware umurambo bamuhaye umurambo utari uw’umwana we. Nawe yanga kuwujyana ahubwo yitabaza Police.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Police yasabye ibitaro gukemura iki kibazo biba ngombwa ko uyu murambo wari usigaye ku bitaro bawujyana i Burera aho ejo bahaye abantu undi umurambo ngo bajye kuwushyingura, bakaba bakeka ko bajyanye utari uwabo.
Ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu bitaro bya Ruhengeri abwiye Umuseke ko uyu murambo bawugejeje i Burera ahari hatanzwe undi murambo maze aba bahawe undi bawubonye bagasanga ni uw’umuntu wabo na we wari wazize impanuka.
Ibikorwa byo gutaburura uyu byarangiye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Uyu muryango wo murenge wa Gahunga wari washyinguye umurambo bahawe kuri iki cyumweru, uwashyinguwe bamutaburuye basanga ni nyakwigendera Munyarukiko.
Kandi bari bamaze kubona ko uwo babazaniye ari wo murambo w’uwabo witwa Eliazar nawe wazize impanuka ya moto.
Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri Dr Ayingeneye Violette avuga ko ibyabaye atari ikosa ry’ibitaro ahubwo ari ikosa ry’abatwaye umurambo bawita uwabo.
Avuga ko bageze i Burera mu Gahunga bagasanga umurambo bashyinguye atari uwabo bakabaha uwabo bari bajyanye.
De Ayingeneye ati “Twagezeyo hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere (Burera), tuberetse umurambo bemeza ko bibeshye ko umurambo wari warashyinguye atari uwabo.
Ubundi iyo umuntu yitabye Imana bamushyiraho etiquette bagashyiraho amazina ye, ariko iyo nyiri umurambo aje akavuga ati umurambo wanjye ni uyu, kandi uwo batwaye ntiyari yangiritse mu maso ku buryo bamwibeshyaho. Bakamukarabya bakamwambika ntiwavuka ko bibeshye atari uwabo. Ariko bo bavuga ko ibitaro aribyo byibeshye nyamara aribo bafashe umurambo bawita uwabo.”
Uyu muyobozi yihanganishije iyi miryango yombi, avuga ko bagiye kurushaho kuba maso kugira ngo umukozi wo mu buruhukiro ajye atanga umurambo afatanyije n’abandi babanze bemeze neza niba abatwaye umurambo batwaye uwabo koko.
Hagati aha abakozi b’ibitaro bari kumwe n’abantu bane bo mu muryango wa Jean Damascene Munyarukiko nibo bari bagiye i Burera gusaba abashyinguye umuntu ejo gutaburura bakareba niba atari uw’abandi baba barahawe.
Kwibeshya ko murambo mu buruhukiro bw’ibitaro si bwa mbere byaba bibayeho ku bakozi b’ibitaro na ba nyiri umurambo.
Umwaka ushize mu karere ka Gisagara ahitwa i Gikonko umuryango wabikiwe unashyingura “umukobwa wabo” wari umaze igihe akora i Kigali, hashize amezi ane babone aratashye, igikuba kiracika aha iwabo bakeka ko azutse.
Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW/Musanze
4 Comments
Kubera iki aya makosa yimirambo
Igenda itujuje ibyangombwa akomeje gukorwa
Birababaje kuguza fr yo gutwara umurambo
Ugahabwa nutaruwawe
Ugasanga yarahamwe na bandi????
Nukuri nikibazo kigikomereye hopital zo mu Rwanda
Harabura iki? Nabakozi bake☹️ Kandi ubushomeri bwugarije urubyiruko
Ntakuntu mwaruha ako kazi kavananiye
Cyangwa ni stress za hopital
Iki kibazo bibaye kenshi
Ba nyirumupfu bashwanye na bitaro buri gihe
Rubanda rufite ubukene ntiruzajya rubona
Ayo rubishyura nirurangize ruhabwe service mbi
Nkiyi wowe ubikora ni wowe ubworwa????
Mukomere ababuze abantu banyu
Twese hamwe tubafashe mu mugongo????????
nukuri bajye babanzaba barebe nezabareke kwibeshya . gusa kwibeshya bibaho
Ibi bintu biteye agahinda kdi si ubwa mbere biba abakora muri izi service mushishoze nkuko musubizayo nyirumurambo ngo abanze ashake frw mujye munaba maso mbere yo gutanga umurambo kuri bebewo. Ubu se murumva uburemere bwo gutaburura umurambo koko?? Mwishyire mu mwanya wiyi miryango yombi mwumve igikomere kirimo hejuru yamakosa yanyu. Iyi miryango yombi yihangane kuko birenze kwakirwa pe.
Ese umuryango iyo uhawe umurambo w’umuntu wabo wapfuye ntabwo mbere yo gushyingura babanza kureba umuntu wabo wapfuye niba koko ariwe? Ko habaho se n’igihe cyo gusezera ku murambo, muri icyo gihe cyo gusezera ku murambo ko mbona iyo ari mu isanduku bapfundura ahagana ku mutwe ku buryo mu maso y’umuntu haba hagaragara, habura n’umwe ushobora kubona ko uwo muntu basezeraho atari uwabo???
Comments are closed.