Umushinga wo kurwanya Jenoside ku isi uzagira ikicaro i New York, i Yerusalem n’i Kigali
Perezida Paul Kagame ku itariki 21 Gicurasi azaba ari i New York muri US ahazatangizwa umushinga wo kurwanya Jenoside ku isi wiswe “Anti-Genocide initiative” ku gitekerezo cy’Abayahudi. Uyu mushinga uzagira ikicaro i New York, i Yerusalem n’i Kigali.
Uyu mushinga ni igitekerezo cy’ihuriro ryitwa “The World Values Network” nk’uko bivugwa na Rabbi Shmuley Boteach umwe mu bayobozi b’iri huriro ry’Abayahudi biganjemo ababa muri Amerika bagamije kurwanya Jenoside.
Perezida Paul Kagame ari mu batumiwe gutangiza uyu mushinga nk’umuyobozi w’igihugu cyabayemo Jenoside akayihagarika n’ingabo yari ayoboye.
Muri uyu muhango kandi nibwo Perezida Kagame azahabwa igihembo kitwa “Dr. Miriam and Sheldon G. Adelson Prize” yagenewe mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka bikemezwa ko azagihabwa kuwa 21 Gicurasi.
Ni igihembo cyihariye gihabwa umuntu ugaragaza byeruye ubucuti bukomeye n’abaturage ba Israel.
“Anti-Genocide initiative” igamije gukumira Jenoside ukundi. Kubw’umwanditsi Rabbi Shmuley Boteach uba muri Amerika we abona ko Holocaust yo ishobora no kongera kuba niba batayikumiriye.
Kuri we kandi abona ko n’ahandi kw’isi bishoboka ko haba Jenoside, “Anti-Genocide initiative” ikaba igamije gukumira ko hari ahandi Jenoside yakongera kubaho.
UM– USEKE.RW
3 Comments
Nibyiza kandi nge ndabishyigikiye ijana ku ijana. Gusa nizere ko bitazaba amagambo gusa ahubwo tukayirwanya koko bya nyabyo
Ni byiza
Rwose nibakomeze uyo mushinga,ariko gukumira byumvikane muburyo bizashirwa mubikorwa
atari munyandiko honyine,kubera ko magingaya abo bayobozi bari gutangiza ico gikorwa
c´intashikirwa,hari nko mu gihugu c´uburundi ibimenyetso bya genocide bimaze kugira
indi ntera nanubu abantu b´ubwoko bumwe bakaba bari kwicwa,abandi baburirwa ingere,
abandi banyarwa,batotezwa banahambirizwa bagahunga.
Nihagire rero igikorwa,ibintu bive mu magambo bishirwe mubikorwa.Murakoze.
Comments are closed.