Rubavu: Paruwasi gatulika yasabye Leta gutunganya umuhanda
Mu nama yahuje inzego za Leta na Kiliziya mu mpera z’icyumweru hagamijwe gutegura ihuriro rizahuza urubyiruko rwo mu bihugu by’u Rwanda, Burundi, DRCongo, Uganda na Kenya rikabera muri Paruwasi ya Muhato i Rubavu, iyi paruwasi yasabye inzego za Leta gutunganya umuhanda no gukora ubuvugizi amazi akaboneka kuko ngo aza kabiri gusa mu cyumweru.
Iri huriro ry’urubyiruko gatulika rizahuza urugera ku 3 500 aha i Muhato. Iri huriro rizaba mu mpera z’uyu mwaka.
Mu izina rya Diyoseze ya Nyundo, Padiri Michel Habuhazi uyobora urubyiru muri Pastoral ya Gisenyi diyoseze ya Nyundo yagarutse ku bikorwa bumva Leta yafashamo Kiliziya mu myiteguro.
Yavuze ko umuhanda ujya i Muhato wangiritse cyane kubera kutagira imiyoboro iyobora amazi, abaza kuri Paruwasi n’imodoka ngo umuhanda urabagora cyane.
Yasabye kandi ko bakorerwa ubuvugizi mu nzego zibishizwe bakabona amazi kuko ngo ubusanzwe ahaboneka kabiri gusa mu cyumweru.
Janvier Murenzi umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imari n’ubukungu avuga ko nk’Akarere bishimiye kwakira iri huriro ndetse ngo bagiye kugira icyo bakora mu mezi macye ku bibazo by’umuhanda n’amazi bikemuke.
Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi umuyobozi wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba, muri iyi nama yavuze ko hari ubufatanye bwiza bwa Kiliziya na Leta, ashima iyi gahunda yo guhuza urubyiruko kuko ngo binafasha Leta kubaha ubutumwa bwiza burimo no kwirindira umutekano.
ACP Karasi ati “Urubyiruko rwiza rusenga nkamwe ntirwanywa ibiyobyabwenge yewe ntirwanahungabanya umutekano.”
Yabijeje umutekano usesuye muri iryo huriro bari gutegura no mu bihe bisanzwe.
Iyi nama yo gutegura iri huriro yarimo urubyiruko rugera ku 1 700 ruvuye muri Paruwasi zinyuranye za Rubavu.
Alain K.KAGAME
UM– USEKE.RW/Rubavu
1 Comment
Basabye ibintu byiza by’ iterambere
Comments are closed.