Huye: Umunyeshuri wariye ibiryo bihumanye muri Kaminuza yitabye Imana
Abanyeshuri 12 bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bariye ibiryo bihumanye muri restaurant ya Kaminuza bakajyanwa mu bitaro tariki 10 Gicurasi, umwe muri bo yitabye Imana mu ijoro ryo kuri iki cyumweru.
Uwitabye Imana yitwa Augustin Ngendahimana yigaga mu mwaka wa mbere mu ishami rya Bachelor of Business Administration, akaba yitabye Imana ahagana saa yine z’ijoro kuri iki cyumweru.
Dr Augustin Sendegeya uyobora ibitaro bya Kaminuza i Butare yatangaje ko uyu munyeshuri koko yitabye Imana, nubwo ngo bari banamusanzemo Malaria.
Abandi banyeshuri bari barwaye kubera ibyo bariye muri restaurant bamwe bakaba barorohewe barataha nyuma y’uko ibi biryo byari byabateye kuruka no gucibwamo cyane.
Abakozi bane muri iyi restaurant ya kaminuza bari batawe muri yombi mu iperereza ku biribwa bihumanye bivugwa ko aba bana bari bariye.
Abanyeshuri bo bavuga ko hari ubwo bahabwa ibiryo bihumanye akenshi bamwe bakarwara inzoka ariko ntibimenyekane cyane.
Restaurant y’imbere muri Kaminuza abayiriramo ni abanyeshuri b’amikoro agereranyije kuko abishoboye bajya muri restaurants zo hanze kubera kutizera amafunguro ya restaurant y’imbere muri kaminuza n’igiciro cyayo ugereranyije n’zio hanze.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Huye
11 Comments
Abasigaye bihangane. Kera Chrysologue akiyobora kaminuza yinjiye muri restaurent,atamira ku biryo bigaburirwa abanyeshuri asohoka yiyamira yibaza uburyo umuntu abirya agakomeza kuba muzima. Gusa byose ni ikibazo cyubukene bwo gatsindwa.
ariko se ubundi simperuka aringuzanyo bagiye bafata abana neza koko ibaze ngo abaganga barigira mumavuriro yigenga nawe urabyumva aba ahunga ibitero byamategeko atarigeze akurikizwa mumyigire akabigabwaho ageze mukazi murabe mwumva ntayandi mahitamo abana basigaranye peeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
nukutwicira kurara nki…. kuko udafite amafaranga arenze kuri bourse ntahandi wabasha kurya atari muri kirimi kwikiri
Aliko barapimye bamenya impamvu yo kurwara kwabo bana? Wenda n’umwanda mu gutegura amafunguro yabo bana kandi ibi byarwanywa bikarimburwa muri ahariho hose!Maze ntimugakabye! Ntibivuga ngo umukene agomba kurya ibiryo bidasukuye! Arega abacyene baba barashize!!
University nikurikirane isuku mu bikoni mu misarani nahandi hose umwanda wava no mu gutegura amafunguro yabanyeshuri. Ikindi nuko bakabaye bapima nababitegura ntibapfe kuyora abakozi abaribo bose.
Umukozi urwaye umwe yarwaza abanyeshuri bose!
Abatakaje umwana bihangane aliko ntihazagire uwariwe wese uzongera gupfa cyangwa kurwara bitari ngombwa!
Ikibazo cya restaurant kuri campus nini ntabwo ari icyo gusuzugurwa. Kera iyo twajyaga i Ruhande mu marushanwa twaryaga muri restaurant yaho amafiriti n’ingurube biryoshye. Icyo gihe campus yariifite abanyeshuri bacyeya. Ubu rero kaminuza yarakuze, byari ngombwa ko restaurant yagurwa ikitabwaho.Ntabwo rero bitaba ari ukwirarira wagura umubare w’abanyeshuri restaurant ikaguma ari yayind, amacumbi ntiyiyongere.
IMANA imuhe iruhuko ridashira
Mana weee!!!Nyagasani yakire uyu mwana!Nasabaga ya matsinda ajya aza kugenzura isuku mu mahoteli ko bajya bajya no mu mashuli kureba uko abana b’Igihugu bababayeho!
RIP NYIRARUNYONGA NIWE WAGERAGEZAGA AGAPFA NO GUTANGA CLITORIS (INYAMA)
Ariko njya nibaza niba mu Rwanda nta autopsie ihaba! Ni gute umuntu w’umudocteur wize avuga ngo “yariye ibiryo bihumanye ariko ashobora kuba yishwe na Malariya ngo kuko bari bayimusanzemo!!” Medecine ni science exacte nta bya “ubanza” biba muri medecine! bagombye kumenya icyamwishe apana gukekeranya. Niba uwo muganga atabisjoboye niyegure!
Mateke rwose uri mateke
Nanjye iryo ubanza ariko niki
Cyishe umuntu
Dufite abanyabwenge no
Docters mujye mutubeira niba ari maralia or ikindi
Bimenyekane
Kuko ahantu hose har inkuru ko abanyeshuli
Barozwe
Rero dutegereje abanyabwenge bacu duhereye kuri izo ntiti ziruhande kutubwira
Uko bimeze
Mubyukuri ibiryo bariye byakabaye byarapimwe
Kuko ntiwambwira ukuntu abanyeshuli
Barwara kugeza umwe ahasize ubuzima????
Kubera imirire mibi or ubiryo bihumanye nkuko biri kuvugwa
Uwo musore imana imwakire mu ntore zayo????
nukuri hagire igikorwa kuri iyo campus bavugurure byose muri rusange GS Rip muvandimwe twabanye imyaka ya secondaire GS ntituzakwibagira uruhukire aheza mwijuru
Comments are closed.