Karongi: Umuyobozi w’Umudugudu yakubise umuturage aramwica
Ahagana saa sita z’ijoro kuri uyu wa gatandatu mu mudugudu wa Nyabusage mu kagari ka Nyarusazi Umurenge wa Bwishyura umuturage witwa Casimir Ngendahayo yishwe no gukubitwa n’umuyobozi w’Umudugudu wabo bamushinja kwiba telephone aho yari ari mu kabari nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’aka kagari.
Casimir yariho anywera mu kabari maze habura telephone bamwe mu bari bahari bavuga ko ari we uyibye ndetse bahamagaza umukuru w’Umudugudu.
Uyu yahageze hamwe n’ushinzwe umutekano mu mudugudu bafata uyu mugabo maze uyu muyobozi aramwikubitira bikomeye.
Umwe mu bari muri aka kabari ibi biba witwa Jean Pierre Mugemana yabwiye Umuseke ko uyu muyobozi yamukubise bikomeye cyane maze imvura ihita igwa bamurekera aho bamukubitiraga hanze iramunyagira kuko yari yanegekaye.
Imvura ihise bamufashe ngo bamujyane kuri station ya Police maze apfira mu nzira.
Bonaventure Manirareba Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarusazi yabwiye Umuseke ko iki gikorwa kibabaje cyabaye koko kandi uyu muyobozi yahise atabwa muri yombi.
Uyu muyobozi w’Umudugudu ntabwo yafunzwe wenyine kuko yafungwanywe n’ushinzwe umutekano mu mudugudu n’undi muntu umwe bashinjwa kwica.
Abaturage b’aha bavuga ko uyu muyobozi ngo yari asanzwe ‘ahana’ akubita abantu.
Casimir bishe bakubise bikomeye yashyinguwe kuri iki cyumweru, asize abana batatu.
Hamwe na hamwe mu gihugu hakunze kumvikana aho abantu bakora ibikorwa byo kwihanira ukekwaho icyaha bikavamo kwica.
Kwica ubigambiriye bihanishwa igifungo cya burundu mu mategeko y’u Rwanda.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi
12 Comments
Jyewe rwose ndasaba reta ko yasubizaho igihano cy’urupfu kuko ibi ntabwo twakomeza kubyihanganira. abanyarwanda batangiye kugira umutima wo kwica, bakubita mu cyico, ngo ntacyo bamutwara. uwishe umuntu wese yaba umwana cyangwa umusaza agomba nawe kwicwa nta kabuza. babadepite bacu babitekerezeho rwose
Icyo gihano cy’urupfu usaba nicyo umuyobozi yahanishije nyakwigendera.
Ntekereza ko tujya twibeshya cyane iyo tuvuze ko ibihano bihanitse ari byo bituma abagome badakora amahano. Leta zunze ubumwe za America ko bagifite icyo gihano ntubona ko hakiri ubwicanyi bw’indengakamere. Ese ko tuzo ko SIDA yica, abagisambana batikingiye bangana iki? Igihano cyose cyajyaho ntikibuza ibyaha kubaho!
ariko ubwicanyi ko burimo buriyongera mu gihugu burakabije pe na munsi ukira hatishwe umuntu
Ako kagabo ngo ni ingirwamuyobozi nako babanze bakagire intere babone kugashyira mabuso!! Uwakankopa gato nkakwereka!
Uwakagukopa ako kagabo wakagenza nk’uko nako kabigenje.
Abanyakibuye bite wana? ko kera twakubitaga naba buru ubu bibananiza iki? Kuki mutabahonda mwebwe?
Byari kera nyine. Ubu wibeshye ugakubita umuyobozi ni uguhita uraswa.
Mumurenge wa Mukura Akagari ka Bukomeye Umudugudu wa Sata hafi yaho bita Mungara . ushinzwe CNF aherutse gukubita umudamu yenda kumwica afatanyije nabandi baturage bigize intagondwa. yamuhondaguye amasuka nimihini none uwo mudamu aranegekaye cyane. ikibabaje nuko ntabutabera arabona kugeza nanubu. ibi bintu bimaze kuba akarande rwose. Abayonozi baraturembeje cyane muri ako kagari
Rwose turasaba Minisitiri Kaboneka guha gasopo abayobozi bihaye gukubita abaturage. Nta muntu numwe ushinzwe kwihanira inzego zumutekano n’ubutabera nicyo zibereyeho.
Ariko ibi bintu byo gukubita abaturage mu kinyejana turimo mubona atari ikibazo koko? Ko turi mu gihugu gifite inzego zubatse neza, amategeko ahana uwakoze amakosa akaba ahari, kuki tukibona abayobozi bitwara nk’inyeshyamba? Gukubita umuturage kugera umwishe ubwo uba ukorera iyihe Leta? Too much!
MURAKOZE KUTUGEZAHO AMAKURU.
ARIKO MUJYE MUTUBWIRA ISHYAKA UWO MUYOBOZI MUBI AKOMOKAMO NTITUZONGERE KURITORA.
Comments are closed.