Digiqole ad

Ingabo za US nizo zigikomeye ku Isi na ‘budget’ ya miliyari 600$

 Ingabo za US nizo zigikomeye ku Isi na ‘budget’ ya miliyari 600$

Imibare y’uyu mwaka yasohowe n’Ikigo Global Firepower yerekana ko igisirikare cya USA kikiri icya mbere ku isi mu gukomera kuko gikoresha ingengo y’imari ya miliyari 600 ku mwaka n’umubare munini w’abakitabazwa ku rugamba bagera ku 140 215 000.

Uburusiya bufite intwaro nyinshi cyane bituma bufata umwanya wa kabiri inyuma ya US
Uburusiya bufite intwaro nyinshi cyane bituma bufata umwanya wa kabiri inyuma ya US

USA ikurikirwa n’u Burusiya n’u Bushinwa.

Mu gushyira ibihugu ku mu byiciro  by’ubuhangange mu bya gisirikare abahanga bibanda ku bintu 50 bitandukanye harimo kureba umubare w’abashobora kuba ingabo, umubare w’ingabo nyir’izina, ibikoresho n’ingengo y’imari.

Uburusiya bwa kabiri ngo bukoresha ingengo y’imari inganga na miliyari 45 $ mu gisirikare buri  mwaka mu gihe u Bushinwa bukoresha miliyari 161 $ ku mwaka. Uburusiya buza imbere kuko ngo bufite igisirikare gifite ububiko bw’ibikoresho bunini cyane.

Leta Zunze ubumwe za Amerika ngo zirateganya kongera amafaranga miliyari 54$ ku ngengo y’imari nk’uko Perezida Donald Trump yabyijeje abaturage.

Trump  yavuze ko ariya mafaranga azafasha USA gutsinda burundu Islamic State no kongera umubare w’indege n’ubwato  by’intambara.

Mu  gushyira ibi bihugu mu byiciro kandi hitawe ku kureba ubwinshi bw’ibisasu bya kirimbuzi buri gihugu gihunitse.

Igihugu gifite amato agwaho indege bigaragaza ubuhangange bwacyo mu gisirikare kuko kiba gishobora gushyira ingabo zacyo mu mazi no mu kirere hafi y’umwanzi.

Uburusiya bufite bene ubu bwato bwitwa Admiral Kuznetsov. Bufite kandi ibimodoka by’intambara (ibifaru) 20 215, indege z’intambara 3 794, amato y’intambara mato 353 hamwe n’abasirikare bambaye impuzankano 766 055.

Uburusiya ariko buherutse gutangaza ko bugiye kuzakora ubwato bugwaho indege bunini kurusha ubundi bwose buriho ubu ku Isi.

Ubushinwa nicyo gifite abasirikare benshi ku Isi kuko gifite abasirikare 2 335 000 bari mu kazi. Bufite ubwato bumwe bugwaho indege bwitwa Liaoning. Bufite ibifaru ibihumbi 6, 457, indege z’intambara  2,955, n’ubwato buto bw’intambara 714.

Ubwongereza ni ubwa gatandatu mu bihugu bifite  igisirikare gikomeye ku  Isi.

Amerika ifite ibikoresho bihambaye nk'ubu bwato bwitwa USS Carl Vinson butwara amato y'intambara
Amerika ifite ibikoresho bihambaye nk’ubu bwato bwitwa USS Carl Vinson butwara indege z’intambara

Bufite ingabo 150 000, ubwato bumwe bugwaho za kajugujugu , ibifaru 249, indege 856 n’amato y’intambara 76.

Bukoresha ingengo y’imari mu gisirikare ingana na miliyoni 45 $ buri mwaka.

Muri iki gihe ariko iki gihugu kiri kubaka ubwato bubiri bugwaho indege nini aribwo HMS Qeen Elizabeth na Prince of Walles.

Imibare yerekana uko ibihugu birushanwa mu ngufu za gisirikare yashyize Koreya ya ruguru ku mwanya wa  23  mu  bihugu birenga ijana byabaruwe.

Igihugu kiyobowe na Perezida Kim Jong Un gikoresha miliyari 7.5$ mu gisirikare buri mwaka. Kikagira abasirikare ibihumbi 700.

Koreya ya ruguru ifite ibifaru 5, 025, indege 944 n’amato y’intambara .

Koreya ya ruguru iri mu bihugu bya mbere ku isi bifite ubwato bunini bugendera munsi y’amazi bita submarine.

Muri aka karere Raporo igaragaza ingengo y’imari y’igisirikare mu bihugu bitandukanye mu mwaka wa 2016 igaragaza ko igisirikare cya Kenya kiza imbere kuko muri uwo mwaka  cyakoresheje miliyoni $933  , igisirikare cy’u Rwanda cyo cyakoresheje miliyoni 101 USD.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ibi byose ntacyo bivuze icyangombwa iyo wohereje umusilikare ku rugamba agomba kumenyako ashobora nokuhasiga ubuzima.Abo banyamerica nta ntambara n’imwe bigeze batsinda ariko uburusiya bwatsinze intambara ya 2 y’isi.Abanyamerica bazi gufora agatuza gusa nabyo bikaba bishingiye ku banyenganda bacurizo ntwaro bagamije inyungu zabo.Muri make Amerika ntishobora kubaho ntamwanzi igira. Niyo atariho baramuhimba kandi bakamwigisha kwisi hose ariko burya sibuno abantu batangiye kuyihagurukira.Kubeshya abantu igihe cyose mu gihe kimwe ubeshya bimwe..Wapi ntabwo byaplayinga ubu.

  • Vietnam, Somalia,…..
    US has never win any battle! Bameze nka za mbwa zimokera ku bipangu bya ba shebuja nta kindi bashoboye.

Comments are closed.

en_USEnglish