Umucuruzi wakatiwe gufungwa no kwishyura Leta miliyoni 430 ubujurire bwe ntibwasomwe
Isomwa ry’Urubanza Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) iregamo Umushoramari Mwitende Ladislas nyiri Sosiyete Top Service Ltd itumiza inyongeramusaruro rwasubitswe kubera ibimenyetso bishya byabonetse, ruzasomwa tariki 21 Kamena 2017.
Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri uyu wa kane nibwo abacamanza binjiye mu cyumba cy’iburanisha cyari cyuzuye abantu benshi bari biteze kumva uko urubanza ruciwe mu bujurire bwa Mwitende.
Perezida w’Inteko iburanisha yagize ati “Kubera ibimenyetso bishya byagaragaye, urubanza rwimuriwe tariki ya 21/6/2017.”
Mwitende yari yajuriye mu Rukiko Rukuru kubera igihano yari yahawe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu Mujyi wa Kigali, cyo gufungwa imyaka ndwi (7) no kwishyura Leta amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 430.
Umuyobozi wa Sosiyete Top Service Ltd yatawe muri yombi mu ntangiriro za Gicurasi 2016, ashinjwa ibyaha birimo ubujura, gukora no gukoresha inyandiko mpimbano no kwiha inyungu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibyaha ngo yakoze hagati y’u mwaka wa 2013 na 2016.
Ubushinjacyaha buvuga ko yakoze ibi byaha agamije kwishyuza Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) amafaranga y’Umurengera angana na miliyoni 450.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Mwiriwe neza,
Ariko hari ibintu bigoye kumvikana. Ni gute umuntu yishyurwa imyaka itatu yose amafaranga y’ibyo atakoze ndetse bikagera aho afungwa amaze kwisasira amamiriyoni. Nonese nta bugenzuzi bukorwa na MINAGRI ngo harebwe koko niba afumbire yaratanzwe. Niba ari uku bimeze nta muntu utakwiba ndabarahiye.
Ababishinzwe bajye bareba neza muri MINAGRI haba harimo amasiha menshi amufasha
Ibyo n´ibigaragaye muri Minagri,urebye no muzindi ministeri nako bimeze nkuku,njye akarengane mbonamo, nuko uyo mucuruzi atahanwa wonyine,hari abamumbeye ibyo atakoze,
abashinzwe imari batandukanye muri Minagri,yewe na Minister agomba kumenya ibibi byose bebera muri ministere ye? nonese waba nyirurugo, ukavuga ngo ntumenya ibibera murugo rwawe habaye ikibazo?abo bose núkubashikiriza ubutabera,Urwanda ruba ruri muterambere riteye ubwoba iyo rutaja ruhura nayo masiha ngo n´abacuruzi n´abakorera
Leta.Njye nsaba Presidence gufata muminwe ibi bibazo mubigo bya Leta no muri za Ministeri,kujenjeka nico gituma iterambere ridindira.
Comments are closed.