i Kabuga, Fuso na Coaster ziragonganye bamwe barakomereka
Ahagana saa mbili n’igice z’iki gitondo imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi Fuso yagonze Toyota Coaster yari itwaye abagenzi hakomereka abagera kuri batanu harimo abakomeretse cyane nk’umushoferi wa Coaster. Izi modoka zagonganiye hanze gato y’umujyi wa Kabuga werekeza Iburasirazuba.
Umwe mu babonye iyi mpanuka akanatabara abakomeretse yabwiye Umuseke ko Coaster yari ivuye nk’I Rwamagana izamuka iri hafi kugera i Kabuga, Fuso yo yamanukaga isohoka mu mujyi wa Kabuga nayo yerekeza nk’Iburasirazuba.
Imbere y’iyi kamyo ngo hari umunyegare maze iyi modoka mu kumucaho iramubererekera ariko yinjira mu nzira (lane) ya Coaster yazamukaga yihuta zihita zambarana.
Uyu ati “Coaster yangiritse cyane abari bicaye imbere ku kwa shoferi n’inyuma ye barakomereka, cyane cyane abari bicaye imbere. Nka shoferi we amaguru yangiritse bikomeye cyane no kumukuramo byasabye gusenya imodoka bikomeye.”
Nta muntu wahitanye n’iyi mpanuka nk’uko uyu watabaye abyemeza uretse abantu bagera nko kuri batanu bakomeretse.
Police ifatanyije n’abaturage batabaye maze abakomeretse bajyanwa kwa muganga.
UM– USEKE.RW
3 Comments
Imana ibakomeze kdi ibomore ibyo bikomere ntihagire uhasiga ubuzima.
oh!biranabaje ariko ikabugabahitondere harikubera impanukacyane
Imihanda yacu ni mito kandi turi mu bihe by’imvura rwose abatwara ibinyabiziga bakwiye kumva ko kugenda gahoro birinda impanuka nk’izi. Iyo urebye uko imodoka yabaye biraboneka ko umwe muri bo yihutaga cyane.
Comments are closed.