Rwanda: Abamugaye bari gutora uzabahagararira muri EALA
Kuri uyu wa kane abafite ubumuga bo mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali bakoze amatora y’uzabahgararira mu Nteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Africa y’uburasirazuba (EALA). I Kigali, amatora yari yitabiriwe n’abagize inteko itora bo mu Turere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro.
Abakandida batatu biyamamaje ni Dr Betty Nasiforo Mukarwego, (retired) Capt Alexis Bahati na Sharon Tumusiime.
Itegeko rigenga itora ngo riteganya ko mu matora y’uyu munsi hari butorwe abantu babiri barimo umugore gusa ngo banabaye abagore ngo ntacya byaba bitwaye.
Mu kuvuga imigabo n’imigambi yabo, bose bagarukaga ko ngamba bafashwe mu kuzarushaho kuzamura imibereho y’abafite ubumuga binyuze mu guharanira ko ibyifuzo by’abafite ubumuga bo mu Rwanda byarushaho kwemezwa mu Nteka ya EALA.
Rtd Captain Alexis Bahati yavuze ko kuba yarahoze mu ngabo akamugarira ku rugamba byerekana umutima wo gukunda igihugu muri rusange asanganywe kandi ko nibamutora azakomeza uyu mutima.
Uyu mugabo wubatse avuga ko amashuri yize mu by’ikoranabuhanga n’imirimo yakoze muri Komisiyo y’igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero byatumye agira ubunararibonye mu gutuma imibereho y’abafite ubumuga iba myiza.
Sharoon Tumusiime yiyamamaje avuga incamake y’imirimo yakoze haba mu Kigo cya HVP Gatagara ndetse no mu zindi nzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta.
Yize muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, yabwiye abagize inteko itora ko kuba yarigeze gushingwa kuyobora abakozi ba HVP Gatagara(Home de la Vierge des Pauvres de Gatagara) byamuhaye uburyo bwo guharanira neza inyungu z’abafite ubumuga.
Kuba yaraharaniye ko ikigo cy’abafite ubumuga bo muri Huye kibaho kandi ireme ry’uburezi bubahabwa rikazamurwa byamuhaye uburyo n’ubunararibonye mu kumenya ibibazo by’abafite ubumuga no kubikemura.
Dr Betty Nasiforo Mukarwego we yatinze ku ruhare yagize nk’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi mu kuzamura imyigire y’abafite ubumuga.
Asanzwe afite impamyabumenyi y’ikirenga mu burezi budaheza (inclusive education).
Nk’impuguke muri uru rwego Dr Mukarwego yemeza ko azafasha abafite ubumuga bo mu Rwanda no mu Karere hose kwisanga muri politiki zireba abagatuye.
Yasezeranyije abagize inteko itora ko azaharanira ko Forum y’abafite ubumuga muri EAC igira ikicaro mu Rwanda kugira ngo ibyemezo bifatwa bibe byigiwe mu Rwanda bityo u Rwanda rubyungukiremo.
Aya matora yagenze neza ariko ibyayavuyemo ngo biratangazwa ku rwego rw’igihugu nyuma yo gukusanya no kubarura amajwi yavuye mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali.
Muri aya matora abafite ubumuga bwo kutabona batoye bakoresheje impapuro ziriho inyandiko ya Braille zateguwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora.
Photos/JP Nizeyimana/Umuseke
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW