Digiqole ad

Guceceka kw’imitwe ya Polotiki ku matora ya Perezida ngo ntibyabazwa Forum yayo

 Guceceka kw’imitwe ya Polotiki ku matora ya Perezida ngo ntibyabazwa Forum yayo

Burasanzwe avugana n’abanyamakuru

*Imitwe ya Politiki ntabwo iri kugaruka cyane ku matora abura amezi 3 gusa
*Mu Rwanda imitwe ya politiki 11 igize iyi forum iteganywa n’Itegeko Nshinga
.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Forum y’imitwe ya Politiki mu Rwanda, Burasanzwe Oswald yasubije bimwe mu bibazo ku mikorere y’urwego akuriye n’akamaro rufite muri politiki iyobora igihugu, avuga ko iyi forum ari ihuriro ritangirwamo ibitekerezo kuri gahunda na Politiki y’igihugu binyuze mu mitwe ya politiki.

Burasanzwe avugana n'abanyamakuru
Burasanzwe avugana n’abanyamakuru

Burasanzwe yaganirije abanyamakuru ku matora, baganira ku ruhare rwa forum mu matora by’umwihariko ateganyijwe mu minsi iri imbere y’Umukuru w’Igihugu, anabazwa ku mikorere ya Forum.

Burasanzwe avuga ko Forum ari urubuga abanyepolitiki bahuriramo bagatanga ibitekerezo kuri gahunda na Politiki y’igihugu mu rwego rwo gushaka ubwumvikane n’ubumwe mu Banyarwanda, kikaba ari igitekerezo cyakomotse mu masezerano ya Arusha.

Forum ngo ni urwego rufasha imitwe ya politiki itari mu nzego zifata ibyemezo, gutanga ibitekerezo kuko iba itari muri Guverinoma cyangwa mu Nteko ishinga amategeko.

Ati “Bituma nta mutwe wa politiki uhezwa mu gutanga ibitekerezo byubaka igihugu.”

Kuri bamwe bavuga ko Forum y’imitwe ya Politiki ikorera mu kwaha kw’ishyaka riri ku butegetsi (RPF Inkotanyi) ariko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo avuga ko kujya muri Forum y’Amashyaka/Imitwe ya politiki, atari itegeko ngo ni ubushake.

Avuga ko uru rwego ruyoborwa n’umutwe wa politiki amezi atandatu nyuma yayo hakajyaho undi, kandi ngo Umunyamabanga Nshingwabikorwa aba adafite uruhande abogamiyemo.

 

Forum ntishinzwe kugenzura imikorere y’imitwe ya Politiki

Abanyamakuru babajije ibivugwa ko mu Rwanda bigaragara ko RPF – Inkotanyi ari ryo shyaka rigaragara cyane mu bikorwa bitandukanye andi ntagaragare kenshi, Burasanzwe Oswald, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Forum avuga ko nubwo batinjira mu mikorere y’imitwe ya politiki ariko azi ko ikora.

Ati “Imitwe ya politiki mu Rwanda ni 11 kandi nzi ko ikora, buri mutwe ugira ‘plan strategique’ (uburyo ukoramo) yawo, na gahunda y’ibikorwa byawo, ntabwo twe muri Forum dushinzwe imitwe ya politiki kuko Forum ni urubuga baganiriramo ntabwo bashobora kujya mu mikorere y’umutwe wa politiki ngo ukora gute, jye ndakubwira imibare yayo n’uko wemewe mu Rwanda ibindi ngo ukora ute hariya mu mucyamo (mu buryo bwihariye) ni ikibazo cyabazwa umutwe wa politiki ngo mwe mukora mute,  ariko icyo nzi ni uko imitwe yose ya politiki ikora, baduha abayoboke tukabahugura, ariko kuvuga ngo bakora gute, baterana kangahe mu mwaka, twe ntitujya mu buzima bwa buri munsi bw’umutwe wa politiki.”

Yavuze ko Forum y’imitwe ya Politiki ari uburyo bufasha muri demokarasi n’imiyoborere u Rwanda rurusha ahandi kuko ruha umwanya n’indi mitwe ya politiki gutanga ibitekerezo byubaka igihugu.

Mu gihe u Rwanda ruri mu bihe byo kwitegura amatora, ariko Imitwe ya politiki iri muri Forum ikaba itari kugaragaza abakandida,  Burasanzwe Oswald avuga ko ibyo bikwiye kubazwa imitwe ya politiki.

Forum y’imitwe ya politiki mu Rwanda ni urwego ruteganywa mu ngingo ya 59 y’Itegko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe mu 2015.

Burasanzwe Oswald avuga ko kubamo akamaro kabyo ari uko umutwe wa politiki ugiye muri Forum ubona aho utangira ibitekerezo, ndetse forum ikawufasha mu bikorwa bimwe na bimwe bityo kutabamo ngo byaba ari igihombo.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Imitwe ya politike mu Rwanda rwacu!!!!!! Hahahaha mwasetsa nuvuye kujugunya nyina. Ni Baringa. Abakandida bigenga niyo mitwe ya politike tugira.

  • None se muragira ngo abantu batangire kwiyamamaza batarahabwa uburenganzira? Bafite ibyumweri bibiri gusa byo kubikora nibabe bategereje.

  • Namwe banyamakuru ntimuyavugaho ndavuga amatora arizo nshingano zanyu zibanze nkanswe imitwe ya politic ahubwo iyukosora ibyuwanditse ukavuga uti ibitangazamakuru ntacyo bivuga kumatora asigaje amezi atatu. Ahubwo mutegereza ibyanditswe n’abandi. Hari nkaho inkuru ya diane rwigara mwayandika muyisomye mubinyamakuru byibugande ndetse mukandika ko ariyo source yinkuru musubiramo

  • Uwo tuzi twasinyiye ni Kagame. Abandi baje bate ra? Babona 1930 yarimukiye i Mageragere bakagirango ni kure se?

  • Ubundi se mu Rwanda hari imitwe ya Politiki ihaba uretse FPR?? Uwandusha kuyimenya yayimbwira??

    None se ko njya mbona hari ubwo nka nyuma y’umuganda umuyobozi w’umudugudu avuga ngo haraba inama ya FPR kandi ntihagire umuturage n’umwe uyisiba. Ukumva bamwe baravuga ngo ubwo se uwayisiba yaba ari iki??ngo utari muri FPR se yaba ari handi hehe??ngo haba hari umuntu utari muri FPR se??? ngo niba hari uwaba atarimo nabivuge, hakubura n’umwe.

    • ????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????

  • Mujye mubeshya abahinde.

Comments are closed.

en_USEnglish