Uwishyuza Jay Polly ngo agiye gusohora Sex Tape ya Jay asambana
Tuyishime Joshua umuraperi ukoresha izina rya Jay Polly mu muziki, arishyuzwa 300.000 frw na Eric X Dealer wamushakiye ikiraka cya miliyoni imwe {1.000.000 frw} muri RGB bikarangira ibyo bumvikanye atabyubahirije.
Uyu musore X Dealer avuga ko amafaranga yose hamwe yagombaga kwishyurwa yari 350.000 frw. Jay Polly aza kumuha 50.000 frw yonyine.
Muri uko kutishyura X Dealer, Jay Polly ngo yamusobanuriye ko impamvu atamwishyura ari uko hari abantu yarimo ibihumbi 700.000 frw kandi yarabahaye cheque itazigamiye.
X Dealer yabwiye Umuseke ko icyo kibazo kimaze iminsi, aho Jay Polly yumviye ko agiye kubishyira ahagaragara nibwo yamubwiye ko kumuteza abantu ataribyo bizamwishyuriza.
Uyu musore akomeza avuga ko uretse uwo mwenda amufitiye, agiye gushyira hanze amabanga arenga 10 yari asanzwe abikiye Jay Polly, uyu musore niwe basanzwe bakorana mu gushaka amasoko.
Ati “Sinababajwe n’amafaranga yanze kunyishyura. Ahubwo agasuzuguro ko kumva ko njye ibibazo byanjye ntacyo bimubwiye agahitamo kubanza gukemura ibye. Ngiye gushyira hanze uwo abantu bazi nka Jay Polly”.
Muri ayo mabanga ya Jay Polly ashobora gushyirwa hanze, ni amashusho {Video} arimo umukobwa uba mu nkambi y’impunzi na Jay Polly bari gusambana.
Kuri telephone, Jay Polly yabwiye uyu musore ko amufitiye umwenda koko kandi ari gushaka uburyo yamwishyura. Gusa amubwira ko kwihutira kumutaranga atari wo muti w’ikibazo ku muntu yari asanzwe afata nk’umuvandimwe.
Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW
19 Comments
Yewana uwo musore nagire vuba asohore ako ka Video Jay Polly ari kuzunguza utubuno twirebere! hahahah
Jyuewe uyu musore ndamugaya pe.kub aamurimo amafranga ntivuga kumusebya mujye mukura ubundi se kumusebya nibwo uzab awungutse ariko mwabaye mute!!ubwo rero uri gushyira aho iterbwoba niwe wambere se uzaba ugaragaye arongora??! uzabaze Kim Kadashian icyamugize umu star ubone kuvuga!!!ntabwo inyiturani yiturwa indi kuko ntacyo waba umurushije!
Wa musore we, mbanza wegere ubuyobozi bugufashe kwishyuza niba ari amasezerano mufitanye na Jay Polly, gushyira amaphoto y’umuntu hanze nta burenganzira ubifitiye, ubanze urebe icyo amategeko abivugaho, bitabayebyo urisanga ari wowe wishyura Jay Polly amafranga menshi kuko byakwitwa kwandagaza umuntu aribyo byitwa “chantage” en français, umenyeko bihanirwa n’amategeko. Mbanza utekereze neza mbere yo guhubuka. Murakoze
Wa musore we, banza wegere ubuyobozi bugufashe kwishyuza niba ari amasezerano mufitanye na Jay Polly, gushyira amaphoto y’umuntu hanze nta burenganzira ubifitiye, ubanze urebe icyo amategeko abivugaho, bitabayebyo urisanga ari wowe wishyura Jay Polly amafranga menshi kuko byakwitwa kwandagaza umuntu aribyo byitwa “chantage” en français, umenyeko bihanirwa n’amategeko. Banza utekereze neza mbere yo guhubuka. Murakoze
muranga urumuswa kweri urumva gusebya mugenzi wawe aribyo bifite agaciro ibyose bimarira iki igihugu?mbrga abanyarwanda bubu
Jay Polly aliko nawe urakabije ubusambanyi rwose uteye isoni ababyaranye nawe nibo baziko bafite bwana yewe GA!
Aliko ubundi uyu Ngo Ni jay Polly Fr yakuye muri guma guma na mtn harumuntu wakoreye cash nka we koko!cg se cash azijyana mu bapfumu nk’uko bivugwa daaa!ko aribo batagira icyo bimarira mu buzima Ngo aliko nubwo muvuga uko na Kigali ntayo arimo yahungiye gisenyi niho yihishe kubera amadeni y’abamotari,erega Ngo nabo yabyaye nabo ntacyo abamariye,jay Polly rwose sha ubanza noneho hageze Ngo uwiteka akugaragaze!
Hhhhh mbega ubuswa kumushyira hanze se biramutwara iki?niba we atarihishiriye ukaba ubizi urumva hari icyo byagufasha ahubwo mwegere umuguyaguye ayaguhe naho kumusebya ni ukumugira umustar ejo wowe ugafatwa nk’umusazi!!!siwe muntu wa mbere urongoye rwose nawe wasanga ujya ubikora.Ariko mujye muba abantu babagabo gushyira hanze amabanga ye ubwo se ari wowe atishyuye ari nawe ushaka kumwandagaza waba umurushije iki?nta kubeshye arinjye sinaba nkikwishyuye ubwo waba wiyishyuye nyine mu kunyandagaza .Bitekerezeho neza abantu boye kugushuka rwose naho ibyo ntacyo byakumarira ahubwo ayo mabanga yamire wicecekere
ALIKO NONEHONDUMVA BUSINESS IGEZWEHO KIGALI ARI VIDEO NAMAPHOTO YABAMBAYUBUSA NABASAMBANA, NDUMVISIGAYE ALI IMALISHUSHE!!!! BANYARWANDA BAVANDIMWE NDABINGINZE RWOSE, KOKO TWAGABANYIJE UBUGOME BWUZUYE UBUGORYI BWATUBANYE AKARANDE! NYUMA YA DIANE RWIGARA, UBUMUGIYE GUKULIKIZAHO NABANDI NGOMUBAKORERE ITERABWOBA MUKUNDEMUHABWE AMAFRANGA???? SINSHIGIKIYE UBUSAMBANYI NUBURARA BUSIGAYE BWUZUYE CYANECYANE MURUBYIRUKO, ALIKO UBUBUGOME BWUBUTINDI BUSIGAYE BULIHO POLISI NIBUHAGURUKIRE RWOSE KUKO BIMAZEKUBA TOO MUCH KANDINDUMVA ABANTU BAGIYE KUBIGIRA ITURUFU YA BUSINESS, IKORANABUHANGA RIZANA IBIBI NIBYIZA RIZADUKORAHO
Aho kwamagana umwambuzi urimo kwamagana uwambuwe?
Aliko jay polly aranzabaye imbobombi rubebe, nyumayo guteramada abana babandi hiryanohino nokwirara mundaya, ageze mumpunzi koko? Umenya uyumutype yarihaye shitani akabarizo conditions abapfumu bamusaba yokwangiza utwana twudukobwa sigusa!!!! Noneho aranarenga akanabyifotozamo!!!! Shanukuli polisi nikulikirane ibibintu kuko bigombakuba bilimo na mafia iteyubwoba nagahinda, wasanga ayomafoto na video abigurisha mubazungu bakamuhamakashi bakabikoramo za porno!!!!!
Iyo ni human traffic (gucuruza abantu), kuko akenshi ama cases nkayo usanga ababirimo bakoreshimpunzi cyangwa izindi categories zabantu babaye bakabakoresha amarorerwa babashukisha udufranga twintica ntikize. Polisi y u Rwanda turabizeye nimufatirane vuba nahubundi abantu babayibisimba, jaypolly uzapfanabi pe kuko uwukorera ahembanabi uzabubibona
Ariko Jay p yaramaze iminsi atavugwa none muricaye mushatse uburyo yasubira mu itangaza makuru none mubigezeho. Ariko murahimba koko murebye musanga hose abandi barahanyuze none MWe mwahise mo kujya mumpunzi. Sha muri badange.
Reka kuvuga gutya abatanga buhamya turahari umuntu kuva gusambana agataha iwe avuga ngo mvuye muri love na runaka ngo akurusha kuryoha abibwira uwo yita umugorewe?uwiyita umugore we nawe ati wakintuwe ntundusha ubwenge ndajya kuzikinira muri Serena nubundi twamenyaniye mumacupa!!!mujye muceceka abatazi ibyo murimo imitima yabenshi ibitse byinshi
Nature vuba were yantindiye najye ndahita nongeraho amabi yose muziho.numwambuzi yishyura mwatonganye hari no kurwana
Rwose jay poli aranze abaye ruzoyo twibukiranye mu misi ishize muri za 2012 yabyaye umwana nyuma yamezi 6 hari yateye Undi mukobwa India byavuzwe mu bitangaza makuru numukobwa abyivugira,byarangiye amuhaye amafr Inda amutegeka kuyikuramo ejo bundi muri 2015 narumvise ngo hari irindi habara babyaranye!ubuse numugabo cg nuwasetse imbohe?none ngo ageze mu nkambi zimpunzi?? Hhh Yewe ejobundi murumva yageze mu basazi karaesse I butare cyg indera ntibizabatungure ubu mwamubonye gusa uwakubyaye ntazaseke ababyaye nabi.mu madeni noneho ubu mugiye mukora sondaje Ku bataximen yikopeshejeho ntimwabura nka 5 mu face yagiye aturamo.nayo uwo uvuga ngo ba kimkadashia bateyimbere kubera kuvugwa nabi uyu ntabyo abonye kuko ntakibukwa kdi ntawukenyeye kumushyigikira mwayo Mani yirirwamo,unuhemu nubuhehesi
Sha cyakoze rwose mama wawe niwe uziko yabyaye yebabawe aliko ubu kazungu ntajya aryama akarota Ari gusambana koko!mbega umusore ukabije weeee,Ni obsessed Ku gitsina byararangiye cyakoze ubaye udahindutse wowe imbwa zirakuriye.x dirroh we niyihangane kuko ntatezwe kwishyurwa jay yarakubiswe mu Bantu Bose kbsa naho ubundi se nawe ntskigira n’imodoka imu deplacea abantu Bose bamwikuyeho naho viyitaga tuff nshya reka reka BA khalfan ntacyo bavugana nawe baramurenze kdi ariwe watumye tubamenya .kazungu we jya mu kiriziya kuko niyo solution isigaye naho uwo ufitiye ideni we yihangane bishoboka kuko ayo umwishyura ntayo maze muzanajye kimironko iyo aba kuko Ni induru na nyirinzu aramwishyuza
Arikoseee!!!
Mbega mbega jompoli ga yemweee
WAWUUUUU!!!! birabaje kuba umuntu twafatagamo nka kabaka yakambura sibyiza pe jay polly niyushure ayo mafaranga ere kurya ni kwishura kandi agabanye ubusambanyi kuko atari byiza noneho nuwo mugenzi wa jay polly sibyi guhita ataranga mugenzi kuko kumutaranga siko kumwishura kabaka man ishura man erega uri taff.
Comments are closed.