Bubatse ibiro by’Akarere ka Bugesera ntibishyurwa
Bamwe mu bubatse inyubako y’ibiro by’Akarere ka Bugesera bavuga ko rwiyemezamirimo atabishyuye amafaranga agera kuri miliyoni 47, rwiyemezamirimo akavuga ko atabishyuye kuko Akarere kakimurimo miliyoni 60 naho Akarere kakavuga ko kari kuburana n’uyu rwiyemezamirimo. Hashize imyaka ibiri aba bakozi bishyuza.
Rwiyemezamirimo witwa NEMEYABAHIZI yasheshe amasezerano n’Akarere yo gukomeza kubaka iyi nyubako mu 2015, ni nyuma y’uko hagaragaye imikorere mibi na bamwe mu bari abakozi b’Akarere bagizemo uruhare ndetse bakabifungirwa.
Abari batangiye kubaka iyi nzu kuva mu 2012 ntibishyuwe amafaranga yabo, ikibazo cyabo ngo bakigejeje ku nzego zose mu buyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba ndetse na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.
Umwe muri aba bakozi witwa Ibra Karumugabo ati “Ikibazo cyacu ntaho tutakigejeje, kwa Mayor kwa Guverineri na Minisitiri Kaboneka arakizi ariko kugeza n’ubu ntiturishyurwa.”
Jean Habimana nawe wakoze kuri iyi nyubako avuga ko ibibazo nk’ibi ari byo Perezida wa Republika bamusanganiza kandi biba bikwiye gukemurwa umuturage akarenganurwa inzego zigasigara zishyuza rwiyemezamirimo.
Rwiyemezamirimo NEMEYABAHIZI Jean Baptiste yemera ko uriya mwenda awufitiye abo yakoreshaga ariko ko ugomba kwishyurwa n’Akarere kuko gafite ingwate yatanzwe muri sosiyete y’ubwishingizi. Ndetse ngo hari miliyoni 60 nawe atishyuwe.
Emmanuel Nsanzumuhire Umuyobozi w’akarere ka Bugesera avuga ko ubu Akarere kari mu manza n’uyu rwiyemezamirimo kuri iki kibazo ngo gishakirwe umuti.
Nsanzumuhire ati « Twasabye rwiyemezamirimo kwishyura aba baturage atubwira ko nta mafaranga afite tunarebye na kompanyi y’ubwishingizi ariko ntabwo babikoze icyakurikiyeho habaye imanza ubu rero ntabwo zirarangira dutegereje ko baburana bwanyuma. »
Iyi nyubako yatangiye kubakwa mu 2012 iza kudindira ku mpamvu rwiyemezamirimo avuga ko umuhungu we wari umuyobozi wa entreprise yayihombeje afatanyije na bamwe mu bakozi b’Akarere bagakoresha nabi amafaranga yari agenewe inyubako.
Mu bwubatsi bw’iyi nzu hakaba haranugwanuzweyo ruswa. Bamwe mu bari abakozi b’Akarere ka Bugesera bafunzwe bazira amanyanga mu isoko n’ubwubatsi bw’iyi nzu.
Iyi nzu yuzuye itwaye miliyari imwe n’igice aho gutwara miliyari imwe nk’uko byari biteganyijwe.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
2 Comments
Uyu Nemeyabahizi niba mutegereje ko azabishyura ku neza ntayo bazabona
Icyaba cyiza mwafata mumitungo ye mukishyura abaturage naho uyu ntayo azabaha kuneza
Ni mureba nabi azanabafungisha
Ba Rwiyemezamirimo bose basigaye barize amayeri; mu rwego rwo kwiteganyiriza bakora ku buryo bazahemba abaturage ari uko Akarere kamaze kubishyura yose, bitaba ibyo ubwatsi bukisanga mu nsi y’inzovu zirwana!
Abanyarwanda turi hatari nakwambiya! Umva ko mwiga za law, development studies, project management, governance,finance, political science, psychology, accountancy,…, ba Rwiyemeza bamaze kutwereka igihandure pe!
Comments are closed.