Digiqole ad

Dr Munyakazi yihannye umucamanza, ngo ntaho ataniye na Guverinoma

 Dr Munyakazi yihannye umucamanza, ngo ntaho ataniye na Guverinoma

Dr Munyakazi Léopold aha yakosoraga inyandikomvugo y’urubanza muri iki gitondo

*Ngo Umucamanza afitanye isano na Guverinoma ngo imurenganya
*Yongeye kuregwa guhakana no gupfobya Jenoside ari muri Gereza

Mu Rukiko rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa gatatu ubushinjacyaha bwashyikirije Urukiko indi dosiye ya kabiri ikubiyemo ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyaha ngo Dr Munyakazi yakoreye muri Gereza ya Muhanga.

Dr Munyakazi Léopold aha yakosoraga inyandikomvugo y'urubanza muri iki gitondo
Dr Munyakazi Léopold aha yakosoraga inyandikomvugo y’urubanza muri iki gitondo

Kuri iki kibazo Dr Munyakazi avuga ko nta gisubizo afite kuko ngo n’inyandiko Ubushinjacyaha buherutse kumuha yaziteye utwatsi avuga ko zuzuyemo ibinyoma bityo ko ntacyo afite yabivugaho.

Urukiko rwahaye ijambo umwunganizi we  Me Yatubabariye  Chrysostome ahakana ko mu nyandiko afite z’urubanza ko icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda  Dr Munyakazi ashinjwa ntazo yahawe.

Urukiko rwavuze ko rugiye kuburanisha ibindi byaha akurikiranyweho, ngo ikijyanye no guhakana ndetse no gupfobya kikazashakirwa umwanya ari uko urubanza rwa mbere rurangiye.

Dr Munyakazi avuga ko hari inyandiko ndende afite yifuza gusomera urukiko ndetse n’ubushinjacyaha  igaragaza  ngo  imikorere mibi y’ubushinjacyaha n’Umucamanza.

Urukiko rwabwiye Munyakazi ko  izo nyandiko zose zivuga ku mikorere mibi y’ubushinjacyaha ruzifite ko ahubwo byaba byiza ari uko avuze mu ncamake ibitari mu nyandiko yashyikirije Urukiko kugira ngo aribyo baheraho baburanisha.

Dr Munyakazi yabwiye umucamanza ati “Mbere y’uko ngenda ndagusaba ko wakwivana muri uru rubanza kuko rurimo amashyari n’amatiku, ni inama nkugira nk’umuvandimwe wowe na Guverinoma y’u Rwanda ntaho mutaniye kuko niyo iguhemba niyo mpamvu ukurikiza ibyo ivuga.”

Munyakazi avuga ko impamvu ituma yihana Umucamanza ngo n’uko yamusabye inshuro nyinshi kumwibwira ngo abihindura ibitwenge.

Cyakora ubu noneho Dr Munyakazi yemeye ko umwirondoro Urukiko n’ubushinjacyaha bifite ari uwe koko, yanabwiye Umucamanza ko umuryango we wamuhaye Mudasobwa azajya akoresha muri Gereza.

Udahemuka Adolphe Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, avuga ko iburanisha rihagaze kugeza igihe Urukiko Rukuru ruzasuzumira uku kwihana umucamanza rukazasubukura urubanza inzitizi zivuyeho.

Uyu munsi yihannye umucamanza ngo arabona ari nka Guverinoma imurega
Uyu munsi yihannye umucamanza ngo arabona ari nka Guverinoma imurega

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

5 Comments

  • Uyu mugabo yashakaga kuvugako inzego zo mu Rwanda ntabwigenge zifite hagati yazo.Ubutabera,Ubugetsi nshingamategeko n’ubutegetsi nyubahirizamategeko.Byose bikuriwe nubutegetsi bushinzwe kubahiriza amategeko aribwo pouvoir executif.Iwacu ibintu byose byaricanze.

    • Ni wowe mwunganize we cyangwa? ko ibyanditse ari ikinyarwanda urasemurira nde ?? muge mumwara neza munahagarare kubyo mwakoze kuko igihe mwabikoraga ntimwagize ibimwaro nk’ibi !

      • @Nzamurambaho, Niba ibi mu Rwanda utabibona nawe nyamara urarwaye.

  • Uyu mugabo ibi yigira ni ibiki ko biteye isesemi? niba adashaka kuburana ni abivuge areke kwipfusha ubusa.

  • yes Dr kukuza musaza uretse satani yakwibasiye naho warumugabo rwose ihangane pe harigihe wazongera kota akazuba kohanze yamabuso musaza

Comments are closed.

en_USEnglish