Kirehe: Abaturage barashinja abayobozi b’imidugudu kubakubita
Mu murenge wa Mushikiri mu kagari ka Bisagara, abaturage bo mu midugudu ya Isangano na Ruturamigina bavuga ko abayobozi iyo bafashe umuturage bakekaho ikosa bamurambika hasi bagakubita, ibi basanga bibabaje cyane. Umuyobozi w’Umurenge avuga koi bi bagiye kubikurikirana.
Aba baturage batifuje gutangazwa amazina no kugaragazwa bavuga ko ufatiwe mu ikosa cyangwa urikekwaho akwiye kugezwa imbere y’ubutabera kuko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, ariko abayobozi b’ibanze babo ibi ngo babirengaho.
Abatungwa intoki ni abayobozi b’iyi midugudu hamwe n’abagize ‘Community Policing Committees’. Ngo mu mudugudu w’Isangano bakubitira abo bakekaho ibyaha mu cyumba gikoreramo ushinzwe umutekano.
Umwe muri bo ati “Ejobundi bakubise umukecuru akubitirwa muri uwo muryango uri inyuma yawe kandi uwo muryango ukoreramo CPC {Community Policing Committee} baramukubise ajya kwa muganga, twarabimenyereye hano”.
Mugenzi we ati “Inaha iyo umuntu afite ikosa baramukubita bitewe n’uko bamubona nyine ko ari umukene utabarega, vuba aha baherutse gukubita umusore witwa Emely, tukibaza niba koko yari yakoze ikosa iyo bamujyana bakamufunga, hano wagirango ni agahugu ukwako”.
Aba baturage b’aha bifuza koi bi bicika ntihagire umuturage wongera guhohoterwa n’umuyobozi yitwaje kumufatirana n’ubujiji no kumva ko ntaho yamurega.
Umuseke wagerageje kuvugana n’abayobozi b’iyi midugudu n’abashinzwe umutekano batungwa urutoki ariko ntibaboneka.
Gatsinzi Annanie uyobora Umurenge wa Mushikiri wabaye nk’utunguwe n’aya makuru avuga ko bagiye gukurikirana ibivugwa n’aba baturage babibonera ibimenyetso aba bayobozi bakabihanirwa.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
7 Comments
@umuseke; Ubutaha ahubwo muzegere abayobozi runaka mu ibanga,mukoreshe research methods zibugenewe, bababwire impamvu rimwe na rimwe hitabazwa inkoni; ni bwo muzamenya impamvu. Naho ubundi tuzahora muri ibi byo kubivuga abandi bakabihakana, gutyo gutyo.
Mr X. Ko usa n’ushyigikiye inkoni? Nta nahamwe mu mategeko ahana inkoni ziteganyijwe. naho iby’uzana bya research methods ni ukujijisha!Changwa uri muri abo batungwa agatoki mwa! Itonde!
Ndarengana, kuko politiki nyigendera kure. Impamvu ntekereza kuriya nuko kiriya kibazo (by’umwihariko mu Burasirazuba) si ubwa mbere, 2,3,4,…10,…,19,…, kivuzwe.
Ndahamya ko uwakwegera mu ibanga Umuyobozi ukoresha inkoni yakubwira impamvu. Iyo mpamvu niyo yaherwaho hashakwa igisubizo.
Naho ubundi….
Abo bayobozi ntabwo basumba amategeko,niyo mpanvu uwo bahohotera akwiye kugana inkiko zikamurengera.
Nabo bajye babatega nijoro bavuye mukabari babadihe babanoze nicyo kizabashobora nonese kera ntitwadihaga ba bourgmestre iyo yabaga yaguteje polisi ngo kuko utarwanyije isuri kandi akurenganya,kandi bakagirisoni zo kugiricyo bavuga? Gusa bagomba kubanza kureba niba ntambunda afite.
Gupfuka umuntu mu maso ugasiga ishati ahora yambaye umunsi ku wundi, nayo imeze nk’indangamuntu!
Ako kantu
Comments are closed.