Sena nayo yemeje itegeko ry’urwego rw’umutekano mw’ikoranabuhanga
*Abasenateri baritoye, ntawaryanze, nta n’impfabusa
Kuri uyu mugoroba Sena y’u Rwanda nayo yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi, nubwo ngo uzakomeza gukorerwa ubugororangingo. Mu byumweru bibiri bishize uyu mushinga w’itegeko wari wemejwe no mu mutwe w’Abadepite nubwo hari habaye Impaka nyinshi zishingiye ku bubasha bwa nyobozi izayobora urwo rwego.
Iri tegeko ryari ryasubijwe mu Nteko ku busabe bwa Perezida wa Republika ngo hasubirwemo ibigendanye n’ububasha bwa nyobozi izayobora urwo rwego n’inshingano zarwo.
Uru rwego rugamije gukora igenamigambi no gushyira mu bikorwa gahunda zose zigamije ubwirinzi mu by’ikoranabuhanga, kurinda ibikorwa bya Leta bisaba umutekano wihariye mu ikoranabuhanga, no gushyiraho amahame y’igihugu n’areba amahanga ku bijyanye n’ubwirinzi bw’ingaruka z’ikoranabuhanga.
Uru rwego rugiye gushyirwaho ruzakurikirana kandi umutekano w’ibigendanye n’ikoranabuhanga byose mu gihugu no hanze yacyo mu gihe bireba u Rwanda.
Kuri uyu mugoroba, Sena imaze kugezwaho raporo na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga Ubutwererane n’Umutekano yakoze isuzuma ry’uyu mushinga, baritoreye maze ryemezwa n’amasenateri 23 bari mu cyumba, ntawaryanze, ntawifashe nta n’impfabusa.
Gusa basabye ko rikomeza gukorerwa ubugororangingo ku bijyanye no kugena inshingano n’imikorere z’uru rwego rushya.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW