Digiqole ad

Urubyiruko rwungutse byinshi mu imurikagurisha ry’uyu mwaka

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ryabereye mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize, ruratangaza ko rwungitse byinshi mu bijyanye no kumurika ibicuruzwa n’umubare w’abakiliya wariyongereye.

Ikibanza cyamurikirwagwamo ibikoresho bikorwa na Koperetive Ingenzi

Ikibanza cyamurikirwagwamo ibikoresho bikorwa na Koperetive Ingenzi

Imurikagurisha ryaberaga i Gikondo kuva tariki ya 24 Nyakanga kugera ku ya 7 Knama.

Bisabo M.Claudine umuwe mu bitabiriye imurikagurisha ry’uyu mwaka akaba umuyobozi wa Koperative Ingenzi Muhima, ikora ubugeni bushingiye ku mirimo y’amaboko avuga ko bungutse byinshi mu bijyanye no kureshya abakiliya no gukuza isoko.

Bisabo ati “Twabonye abo tuzajya dukorana mu bintu bijyanye no kubambika uhereye kuwa 30 Kanama. Badusanze muri Expo bashima ibyo dukora na serivisi zacu.”

Akomeza avuga ko itsinda ry’abahanzi ba Kinyarwanda ‘Amarebe traditional music group’ bifuje ko koperative yabagezaho imyambaro ikozwe mu birere.

Ndiyunguye Jonathan, watangiye gucuruza ubuki avuga ko Expo yamufashije kugurisha kg 300. Ku bwe imurikagurisha ryamuhuje n’urujya n’uruza rw’abantu bituma isoko rye ryaguka.

Nubwo bamwe mu rubyiruko bagaragaza ko bungukiye byinshi muri Expo y’uyu mwaka, urbyiruko rwinshi rwakunze kuvuga ko ibisabwa n’amabanki ngo rubone inguzanyo ari byinshi ndetse hakunze kuvugwa ikibazo cy’ingwate mu mabanki.

Ikizere gihari, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yatangiye gukorana n’ibigo bitandukanye birimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) ndetse na n’Igikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), mu bijyanye guhugura urubyiruko mu kwishyirahamwe.

Kuva mu 2010 kugeza ubu abasaga 18 453 bamaze guhugurirwa kwihagira imirimo ariko cyane bakangurirwa kwishyirahamwe.

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko kuva mu 2007, ikaba ifasha amashyirahamwe y’urubyiruko kwitabira Imurikagurisha mpuzamahanga ribera mu Rwanda buri mwaka.

Urubyiruko rukangurirwa kwishyira mu mashyirahamwe y’ubuhinzi, ubworozi, ububumbyi, ubwubatsi ndetse n’ibindi bikorwa bibyara inyungu.

Amashyirahamwe afasha urubyiruko guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo rutere imbere.

Nk’uko biri mu nshingano zayo, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, ikora ibikorwa bigamije kurwanya ubukene mu rubyiruko kandi igafasha ibitekerezo bigamije guhanga imirimo kuba byakoroherezwa kubona inguzanyo ku buryo bworoshye.

HATANGIMANA Ange Eric

UM– USEKE.RW

en_USEnglish